Bishimiye kuba abakateshiste bakiri bato
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024 ku kicaro cy'Inama y'Abepisikopi gatolika( CEPR) i Kigali, hahuriye urubyiruko rusaga 50 rwize uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda rubarizwa muri komisiyo ya Katesheze. Iri huriro kateshezi ryateguwe na komisiyo ya kateshezi mu nama y'Abepisikopi Gatolika hagamijwe kurebera hamwe ubutumwa bw'umukateshisiti w'umwarimu, kumurikirwa imfashanyigisho no gusangira amakuru.
Uru rubyiruko rwiyemeje kubera kristu intumwa, rwarangije muri kaminuza abandi bakaba bakiri kwiga bavuga ko bishimiye ubutumwa bw"umukateshisiti cyane ko ari bo mbaraga za kiliziya.
Padiri Jean Pierre Maniraruta, umunyamabanga wungirije mu Nama y'Abepisikopi Gatolika yibukije urubyiruko ko muri batisimu bahawe, hari ibintu bitatu biyemeje ari byo: Kwanga icyaha ,Gukurikira yezu no Kumwamamaza.
Yagize ati"Kwanga icyaha abantu benshi bakora uko bashoboye, gukurikira Kristu bakagerageza, ariko byagera ku kwamamaza Kristu bakagenda biguru ntege. Mwebwe rero Imana yarabitoreye, ishyira mu mutima wanyu icyemezo cyo kwitangira abandi mukabagezaho inkuru nziza, mugomba rero kuyamamaza mukiri urubyiruko.Benshi batekereza ko umukateshisiti agomba kuba ari umusaza uzi byinshi, wabanye n'abazungu ariko siko bimeze. Umukateshisiti wese ni umubwiriza uzi iby'Imana , akabicengerwa kandi akagira inyota yo kubisangiza abandi.”
Yabashimiye intambwe bateye yo guhurira hamwe, abasaba ko bazayikomeza .
Soeur Genevieuve Uwamariya umunyamabanga wa komisiyo ya Kateshezi yasabye urubyiruko rw'abakateshisiti gukomera ku butumwa bwabo, haba abari ku ishuri n'abari mu kazi , yabasabye gufatanya mu butumwa.
Yabashimiye ibikorwa bakora mu gufasha kiliziya aho babarizwa hirya no hino mu miririmo yo kwigisha abigishwa . Soeur Genevieve yatangaje ko iri huriro kateshezi ribanjirije umwiherero uteganyijwe mu kwezi kwa 9, hagamijwe gukomeza guhugura urubyiruko muri kateshezi.
Yasabye uru rubyiruko gushyira imbaraga mu gushishikariza abana guhabwa amasakaramentu y'ibanze hakiri kare, ubundi umwana ntiyakagombye kurenga mu mwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye atari yakomezwa, abasaba kuba urubyiruko rusobanutse kandi rwiteje imbere.
Ihuriro kateshezi urubyiruko rwabakateshiste rwitabiriye bishimiye ko baturiye hamwe igitambo cya misa hamwe n'abakozi bo kuri CEPR.
Mbonigaba Bonaventure wo muri Diyosezi ya Byumba paruwase ya Nyagatare, umwe mu batangiranye na komisiyo ya kateshezi ubwo yigaga muri kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi, yabwiye Kinyamateka ko yishimira kuba ari umujene w'umukateshiste, amaze imyaka 8 ari umukateshiste, yavuze ko yishimira gufasha abana bitegura guhabwa amasakaramentu bikaba akarusho ku munsi nyir'izina wo guhabwa amasakaramentu.
Yakomeje avuga ko kuba ari umukateshiste bimufasha kwigisha neza isomo ry'iyobokamana n'andi masomo asanzwe ya siyansi yigisha.
Yagize ati "Twahawe ubutumwa ndi kumwe na bagenzi banjye tukiga muri kaminuza, twishimiye gufasha abagenzi bacu kuri kaminuza tubagezaho inkuru nziza baremera nabo baba abahamya b'ivanjili .Ubu nkorera ubutumwa muri paruwase ya Nyagatare, mfasha abakristu n'abana bigira amasakaramentu kandi numva binejeje kuba ndi umukateshisiti."
Imenyabyose Winifride wo muri Diyosezi ya Butare, yavuze ko yishimira kuba ari umukateshisiti nk'ikintu akomora kuri mama umubyara. Kuri ubu ni umurezi wamasomo ya siyansi muri ES Musambira mu karere ka Kamonyi. Mu buhamya bwe yavuze ko yishimiye gufasha umuryango bari baturanye utaragiraga aho usengera, bahakoze kateshezi bahereye ku bana barimo, abana bigishwa amasakaramentu umwana arabatizwa. Nyuma yaho gato ababyeyi be nabo bahitamo kwiga bakagarukira Imana kandi barashyingirwa.
Yagize ati "Bintera ishema kuba ndi urubyiruko rw'umukateshisite, muri iki gihe bavuga ko urubyiruko rwubu rudasenga ariko njyewe siko mbibona. Numva mfite inyota yo gusenga n'ubwo ntabishobora cyane, kugaragaza imbuto z'ubukristu bishobora gufasha n'abandi guhinduka."
Komisiyo ya kateshezi muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi yatangiye muri 2016, inkomoko yayo yaturutse ku kibazo cy'umubare munini w'urubyiruko rwajyaga kwiga muri Kaminuza rutarahabwa amasakaramentu y'ibanze, kandi nyamara badashobora no gusubira inyuma ngo bigane n'abana bato bo mu mashuri abanza cg ayisumbuye. Bamwe mu banyeshuri bari bahagarariye kominote katolike batanga ikifuzo cy'uko bazajya babigishiriza ku ishuri kuri Kamanuza. Inama y'Abepisikopi imaze kubisuzuma irabyemeza , aba mbere bahabwa amahugurwa n'imfashanyigisho batangira kwigisha bagenzi babo, ubutumwa bukomeza gutangwa kugeza uyu munsi. Bishimira imbuto zeze kuri kateshezi yo muri kaminuza ishami ry'uburezi bagasaba ko no mu zindi kaminuza iyi gahuda yahagezwa, dore ko naho iki kibazo gihari ari nayo ntandaro yo kubona abasore n'inkumi bajya gushyingirwa umwe muri bo atujuje amasakaramentu y'ibanze bigasaba ko agomba kubanza kuyahabwa.
Barashimira Inama y'Abepisikopi gatolika yashyizeho umunsi mukuru w'umukateshisiti, imfashanyigisho zitegurwa umunsi ku munsi, amahuiriro n'imyiherero bitegurwa na komisiyo ya kateshezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.