Karidinali Kambanda arasaba abana gukunda ishuri
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yabitangirije I kibeho mu rugendo nyobokamana rwabana bo muri Arkidiyosezi ya Kigali kuwa 20 Kanama 2024. Karidinali Kambanda yasabye abana kwitegura neza kuzasubira ku ishuri , hatagize umwa uta ishuri , yavuze ko nuzata ishuri abana bazajya bajya kumushaka bakamugarura kuko ari igikorwa cy'urukundo.
Ni urugendo ngarukamaka rutegurwa na Arikidiyosezi ya Kigali mu rwego rwo gufasha abana kumenya no gukunda umubyeyi Bikiramariya. Kuri iyi nshuro rwitabiriwe nabana bagera ku bihumbi 4 baturutse muri paruwase zose zigize arikidiyosezi bari kumwe nabasaseredoti bashinzwe icyenura bushyo ryabana , abarezi babo babafasha umunsi kumunsi hamwe nabashinzwe abana muri kateshezi .
Karidinali Kambanda mu butumwa yabagejejeho yavuze ko abana bagomba kwiga kandi neza kugira ngo ntihazagire uzaba mayibobo ahubwo yige neza, ejo ubwenge afite n'impano afite bizamugirire akamaro binakagirire umuryango we , kiliziya n'igihugu.
Yagize ati"Mujye mufashanya, urangaye agashaka guta ishuri mumugire inama, mumusure mumugarure mu ishuri. Umubyeyi Bikira Mariya ashaka ko mwiga neza kuko na we yabonekeye abana bigaga hano I kibeho bari mu ishuri. Bikiramaria aragira ngo namwe mu kigero murimo mwige neza, impano Imana yabahaye muzazikoreshe neza zibe ingirakamaro mwe kuzazicarira muzazikoreshe neza kugira ngo tube dufite abaganga, abapilote, abakanishi, abubatsi nabandi ,izo mpano zose ntizizaburire muri wa mwana utaragiye ku ishuri ahubwo mwige neza."
Ku bijyanye nibyifuzo abana bamugejejeho, Karidinali Kambanda yasabye ko ingando za Bibiliya zigezwa hirya no hino muri paruwase zose kugira ngo abana bamenye ijambo ry'Imana na bo bakore ubutumwa bwo kwigisha bagenzi babo. Basabye kandi ko Patronage zakomeza kandi zikagegera hose cyane cyane mu gihe cy'ibiruhuko. Banasabye ko Caritas muri zarushaho kwita ku bana bafite ibibazo.
Urugendo nyobokamana rw'abana I Kibeho rutegurwa hakurikijwe uturere tw'ubutumwa, kuri iyi nshuro rwateguwe na zone ya Saint Michel. Urugendo nyobokamana rwa 2025 mu mwaka wa Yubile ruzategurwa n'akarere k'ubutumwa ka Kicukiro ari naho hashyikirijwe urumuri ruzabafasha gutegura neza urugendo nyobokamana no kwita ku iyogezabutumwa ry'abana . Iyi gahunda y'urugendo nyobokamana rwabana bo muri arkidiyosezi yatangiye mu mwaka wa 2019, yakomwe mu nkokora nicyorezo cya Covid 19, nyuma yongera gusubukurwa muri 2022.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.