Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
AM
Umunyamakuru

Alice Mukeshimana

Yanditse inkuru 355 kuri Kinyamateka. Kuva 28 Mata 2023 kugeza 29 Mata 2026.

Inkuru
355
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Alice Mukeshimana 220 Alice MUKESHIMANA 65 Mukeshimana Alice 58 MUKESHIMANA Alice 12
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 355

Paruwase ya Kabacuzi yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe.
Kiliziya / Mu Rwanda

Paruwase ya Kabacuzi yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ugushingo 2024, Abakristu ba Paruwase ya Kabacuzi bizihije ibirori by’isabukuru y’imyaka 10 iyi paruwase imaze ishinzwe, banataha ingoro ya Bikiramariya yubatswe n’abakristu kuri paruwase ndetse n’ikigo cy’urubyiruko mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwa paruwase kubona aho bazajya bahurira bagahabwa inyigisho zitandukanye.

Alice Mukeshimana · 16 Ugushyingo 2024
Sangiza
Komisiyo y’abepisikopi y’ubutabera n’amahoro yagaragaje ibyavuye mu bukangurambaga bwakozwe ku itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.
Anyuranye / Mu Rwanda

Komisiyo y’abepisikopi y’ubutabera n’amahoro yagaragaje ibyavuye mu bukangurambaga bwakozwe ku itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, komisiyo y’abepisikopi y’ubutabera n’amahoro yagaragaje umusaruro w’ibyavuye mu bukangurambaga ku itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Ni ubukangurambaga bwateguwe niyi Komisiyo kuva muri Werurwe kugera muri Nzeri 2024.

Alice Mukeshimana · 13 Ugushyingo 2024
Sangiza
Uko byari bimeze mu gihe umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Kristu umwami, “Myr Jean Bosco Ntagungira.”
Kiliziya / Mu Rwanda

Uko byari bimeze mu gihe umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Kristu umwami, “Myr Jean Bosco Ntagungira.”

Mu nyigisho Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare yagejeje ku bakristu bitabiriye ibirori byo guhimbaza umunsi mukuru w’u Rwanda ruturwa Kristu umwamiku cyumweru tariki ya 27/10/2024 asobanura ko igihe umwami Mutara wa III Rudahigwa atuye Kristu umwami u Rwanda rwacu mu mwaka w’1946 nta kindi yakoze uretse isengesho yavugiye muri kiliziya ya Kristu umwami I Nyanza kugira ngo ahamye ukwemera kwe nyuma y’imyaka 2 gusa amaze guhabwa batisimu.

Alice Mukeshimana · 28 Ukwakira 2024
Sangiza
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES RUHENGERI rigiye gutangiza amashami 4 ajyanye n’ubuvuzi harimo ubuforomo n’ububyaza.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES RUHENGERI rigiye gutangiza amashami 4 ajyanye n’ubuvuzi harimo ubuforomo n’ububyaza.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 24Ukwakira 2024, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 16 ku banyeshuri 892 barangije mu mu mashami atandukanye mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES RUHENGERI. Muri aba barangije harimo ab’igitsinagabo 485 bangana na 54.4% mu gihe ab’igitsinagore ari 407 bangana na 45,6%.

Alice Mukeshimana · 24 Ukwakira 2024
Sangiza
Mushishiro: Abafite uburwayi bwo mu mutwe bibumbiye mu itsinda barashima intambwe bagezeho babikesha guhabwa ubuvuzi no kwitabwaho.
Anyuranye / Mu Rwanda

Mushishiro: Abafite uburwayi bwo mu mutwe bibumbiye mu itsinda barashima intambwe bagezeho babikesha guhabwa ubuvuzi no kwitabwaho.

Kuri uyu wa 5 tariki ya 18 Ukwakira 2024, muri paruwase ya Mushishiro Diyosezi ya Kabgayi hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, ni umunsi usanzwe wizihizwa tariki ya 10 Ukwakira buri mwaka. Uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba yaragiraga iti “Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera.”

Alice Mukeshimana · 18 Ukwakira 2024
Sangiza
Arkidiyosezi ya Marines-Bruxelles mu Bubiligi yasabye abakristu kudaha agacuiro abiyitirira amabonekerwa ya Kibeho mu Rwanda batemejwe na Kiliziya.
Kiliziya / Ku Isi

Arkidiyosezi ya Marines-Bruxelles mu Bubiligi yasabye abakristu kudaha agacuiro abiyitirira amabonekerwa ya Kibeho mu Rwanda batemejwe na Kiliziya.

Mu itangizo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 08 Ukwakira 2024 Arikiyepisikopi wa Marine –Bruxelles yasabye abakristu bose, abasaseredoti, imiryango y’abihayimana, amatsinda y’abasaenga na kominote zose gusobanukirwa neza amabonekerwa ya Kibeho no kudaha agaciro abandi bayiyitirira.

Alice Mukeshimana · 11 Ukwakira 2024
Sangiza
Kabgayi: Ikiciro cya mbere cy’abakristu bagera kuri 62 batangiye inyigisho mu ishuri ry’ukwemera.
Kiliziya / Mu Rwanda

Kabgayi: Ikiciro cya mbere cy’abakristu bagera kuri 62 batangiye inyigisho mu ishuri ry’ukwemera.

Ishuri ry’ukwemera rya Diyosezi ya Kabgayi ryatangajwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa tariki ya 17 Kamena 2023 ubwo yari amaze guhabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi ya Kabgayi nk’imwe mu ntego ze mu ikenurabushyo rya Diyosezi. Nyuma y’umwaka n’amezi 3 ishuri ry’ukwemera ritegurwa, ku wa 6 Ukwakira 2024 Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabagyi yatangije ikiciro cya mbere kigizwe n’abakristu bagera kuri 62 bavuye muri paruwase zose za Diyosezi uko ari 31, aho buri paruwase ihagarariwe n’abantu babiri batangiye amasomo. Intego y’izi nyigisho zizatangirwa mu ishuri ry’ukwemera iragira iti” Guhugura abakristu mu buzima bwabo bw'ukwemera .“ Ijambo rikuru rikaba rigira riti « Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu.” (1 Pet 3,15)

Alice Mukeshimana · 11 Ukwakira 2024
Sangiza