Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
AM
Umunyamakuru

Alice Mukeshimana

Yanditse inkuru 355 kuri Kinyamateka. Kuva 28 Mata 2023 kugeza 29 Mata 2026.

Inkuru
355
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Alice Mukeshimana 220 Alice MUKESHIMANA 65 Mukeshimana Alice 58 MUKESHIMANA Alice 12
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 355

Icyo papa Leo XIV avuga kuri Kiliziya Umuryango w’Imana.
Kiliziya / Vatikani

Icyo papa Leo XIV avuga kuri Kiliziya Umuryango w’Imana.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika kui isi, Nyir’ubutungane Papa Leo yavuze kuri Kiliziya umuryango w’Imana kandi ko buri wese afite umwanya muri uyu muryango. Yifashishije inyandiko z’inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ubwa kabiri, inyandiko yitwa LUMEN GENTIUM (Inyandiko nyemezamahame,) Nyir’Ubutungane papa Leo ashimangira ko Kiliziya ari umuryango w’Imana .

Alice Mukeshimana · 27 Werurwe 2026
Sangiza
‘’Amahoro ni ishingiro ry’imibereho n’iterambere’’, ubutumwa bwa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda mu  kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.
Anyuranye / Mu Rwanda

‘’Amahoro ni ishingiro ry’imibereho n’iterambere’’, ubutumwa bwa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

Kuri uyu wa 22 Werurwe 2026, Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro usanzwe wizihizwa tariki ya 1 Mutarama buri mwaka. Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ivuga ko amahoro ari impano y’Imana kandi buri wese agomba kuba umunyamahoro akamenya no kuyatanga ku bandi. Insanganyamatsiko yatanzwe na Papa Leo XIV iragira iti” Duharanire amahoro atagira intwaro kandi agamije gukumira intwaro.”

Alice Mukeshimana · 22 Werurwe 2026
Sangiza
Ubuhamya bw’abapadiri babanye na Padiri Roger Depienne n’icyo abaseminari bamwigiraho.
Anyuranye / Mu Rwanda

Ubuhamya bw’abapadiri babanye na Padiri Roger Depienne n’icyo abaseminari bamwigiraho.

Padiri Roger Paul Marie Depienne , umupadiri w’umumisiyoneri (FIDEI DENUM) wagize uruhare rukomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda azahora yibukwa na benshi mu bamumenye cyane cyane abapadiri yatoje bakiri abaseminari . Bamwigiraho kutananirwa mu butumwa , kuzirikana ko nta Konji y’ubutumwa, nta konji yo kuba intumwa ya Kristu. Ibi ni bimwe mu byaranze Padiri Roger Depienne wageze mu Rwanda mu 1960. Yasubiye iwabo mu Bubiligi amaze imyaka 61 mu Rwanda by’umwihariko akaba yaramaze imyaka 16 muri paruwasi ya Rulindo. Yakoze ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali ifitanye umubano wihariye na Diyosezi ya Namur mu Bubiligi ari nayo Padiri Roger Depienne yabarizwagamo.

Alice Mukeshimana · 19 Werurwe 2026
Sangiza
Amateka n'ubuhamya bya Padiri Roger Depienne witangiye  ubutumwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda  imyaka isaga 60  witabye Imana.
Anyuranye / Ku Isi

Amateka n'ubuhamya bya Padiri Roger Depienne witangiye ubutumwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda imyaka isaga 60 witabye Imana.

Padiri Roger Paul Marie Depienne wakoreye ubutumwa mu Rwanda imyaka igera kuri 61 yitabye Imana afite imyaka 99. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 14 Werurwe 2026. Padiri Roger Depienne ni umwe mu bapadiri b’abamisiyoneri bagize uruhare rukomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (FIDEI DENUM). Yageze mu Rwanda mu 1960, ahava asubira iwabo mu Bubiligi mu mwaka wa 2012. Yavukiye mu Bubiligi, i Tintigny,ku itariki ya 18/06/1927 akurira i Namur ari naho yitabye Imana ari.

Alice Mukeshimana · 18 Werurwe 2026
Sangiza
Pope Leo XIV yakomeje inyigisho ze zishingiye ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ ivuga k’ Ubumuntu, Ububasha bw’Imana, n’Ubutagatifu.
Kiliziya / Vatikani

Pope Leo XIV yakomeje inyigisho ze zishingiye ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ ivuga k’ Ubumuntu, Ububasha bw’Imana, n’Ubutagatifu.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2026, Nyirubutungane Papa Leo XIV mu nyigisho yagejeje ku bakristu yagarutse ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ tugenekereje twakwita Itegeko shingiro kuri Kiliziya, yasohowe n’Inama nkuru ya Kiliziya Gatolika ya Vatikani ya II. Muri iyi nyigisho Papa yavuze ko Kiliziya ari iy’abantu kandi ikaba n’iy’Imana icyarimwe.

Alice Mukeshimana · 04 Werurwe 2026
Sangiza
Inteko y’umuco yagaragaje ko hakiri  icyuho mu gutoza indangagaciro z’umuco nk’uko  ubushakashatsi  bwa 2025 ku isuzuma ry’indangamuco ribigaragaza .
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Inteko y’umuco yagaragaje ko hakiri icyuho mu gutoza indangagaciro z’umuco nk’uko ubushakashatsi bwa 2025 ku isuzuma ry’indangamuco ribigaragaza .

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri muri Diyosezi ya Kabgayi , Inteko y’umuco yagaragaje ibyavuye mu isuzuma ry’’indangamuco ryakozwe mu mwaka wa 2025.Iri suzuma ryagaragaje ko abanyaranda 88,6%, basobanukiwe neza indangagaciro z’umuco nyarwanda. By’umwihariko urubyiruko ruri mu mashuri bakaba bari mukiciro kizizi ku kigero kiri hejuru, nk’uko bigarukwaho na Jean Claude Uwiringiyimana intebe y’inteko y’umuco wungirije ari nawe wari uhagarariye inteko y’umuco mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri muri Diyosezi ya Kabgayi byabaye ku wa 26 Gashyantare 2026 mu karere ka Kamonyi. Jean Claude Uwiringiyimana yavuze ko hakiri icyuho mu gutoza indangagaciro z’umuco kuko umuco utavukanwa ahubwo utozwa.

Alice Mukeshimana · 27 Gashyantare 2026
Sangiza
Kabgayi: Myr Balthazar yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abana kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Kabgayi: Myr Balthazar yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abana kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026, Diyosezi ya Kabgayi yizihije umunsi w’umuco mu mashuri ku nshuro ya 2. Ibirori byabereye mu ishuri ryaragijwe mutagatifu Berenadeta ku Kamonyi (Sainte Bernadette Kamonyi ESB) byitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi b’uturere twa Kamonyi na Ruhango, Umuhuzabikorwa w’uburezi mu ntara y’amajyepfo wari n’ intumwa ya minisiteri y’uburezi, Uhagarariye inteko y’umuco akaba n’intumwa ya minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’nshingano mboneragihugu MINUBUMWE ari nayo ifite mu nshingano umuco, abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Diyosezi ya Kabgayi, abarezi , ababyeyi n’abana baje kugaragaza ibihangano by’umuco bitandukanye.

Alice Mukeshimana · 26 Gashyantare 2026
Sangiza
Kiliziya Gatolika  muri Indoneziya   yakajije ingamba  zo  kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Anyuranye / Ku Isi

Kiliziya Gatolika muri Indoneziya yakajije ingamba zo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Nyuma y’uko abakobwa bagera kuri 13 bakiri bato barokowe mu gace ka Flores muri Indoneziya , Kiliziya Gatolika yo muri ako gace yashyize imbaraga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu. Aba bakobwa, bafite imyaka iri hagati ya 17 na 26 bakomoka mu Ntara ya West Java, basabye ubufasha muri Mutarama 2026 nyuma yo kuvuga ko bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibikorwa byo kubakoresha imirimo y’agahato ikabije. Kugeza ubu bacumbikiwe kandi bari guhabwa ubufasha mu nzu y’umutekano icungwa na Tim Relawan untuk Kemanusiaan Flores (TRUK-F), umuyoboro w’ubutabazi ushyigikiwe na Sosiyete y’Ijambo ry’Imana (SVD) hamwe n’Ababikira b’Abamisiyoneri Abagaragu ba Roho Mutagatifu (SSpS).

Alice Mukeshimana · 24 Gashyantare 2026
Sangiza
Vatikani igiye kwifashisha ikoranabuhanga rya AI  mu guhindura indimi mu rwego rwo  gufasha abakristu  gukurikira Misa mu ndimi 60.
Anyuranye / Vatikani

Vatikani igiye kwifashisha ikoranabuhanga rya AI mu guhindura indimi mu rwego rwo gufasha abakristu gukurikira Misa mu ndimi 60.

Vatikani yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya bwo guhindura indimi mu gihe bibaye ngombwa (simultaneous translation) bwifashisha ubwenge buhangano (AI), buzafasha abantu gukurikirana ibirori bya liturujiya bibera muri Basilika ya Mutagatifu Petero I Roma mu ndimi zigera kuri 60. Ku nshuro ya mbere, abakirisitu bazashobora gukurikira Misa mu ndimi zabo bwite bifashishije telefone zabo.

Alice Mukeshimana · 23 Gashyantare 2026
Sangiza
Diyosezi  ya Kabgayi igiye kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri ku nshuro ya Kabiri.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi igiye kwizihiza umunsi w’umuco mu mashuri ku nshuro ya Kabiri.

Ibirori by’umunsi w’umuco mu mashuri muri Diyosezi ya Kabgayi biragarutse ku nshuro ya kabiri, aho ibigo by’amashuri bihurira hamwe mu gitaramo cy’umuco, abana bakerekana impano zabo zitandukanye binyuze mu bihangano . Kuri iyi nshuro ya kabiri ,umunsi w’umuco mu mashuri uzabera mu ishuri ryaragijwe Mutagatifu Berenadeta ku Kamonyi (Ecole Sainte Bernadette Kamonyi ) ku wa kane tariki ya 26 Gashyantare 2026. Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘’Dukoreshe ,Tunoze Ikinyarwanda hose.’’

Alice Mukeshimana · 23 Gashyantare 2026
Sangiza
Abiga muri Groupe Scholaire  Notre Dame De Lourde Byimana babangamiwe no kutagira Laboratoire ya Phyisique  kuko batabona aho bakorera ubushakashatsi muri iri somo.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Abiga muri Groupe Scholaire Notre Dame De Lourde Byimana babangamiwe no kutagira Laboratoire ya Phyisique kuko batabona aho bakorera ubushakashatsi muri iri somo.

Abana barererwa mu rwunge rw’amashuri rwaragijwe Bikiramariya umwamikazi wa Lourde (Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana ) barasaba ko bahabwa Laboratoir ya Physique bityo bakajya babona uko bakora ubushakashatsi. Iki kibazo kimaze iminsi kigaragazwa n’abiga muri iri shuri, cyongeye kugaragazwa ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’ishuri tariki ya 12 Gashyantare 2026, ubwo hizihizwaga umunsi wa Bikiramariya umwamikazi wa Lourde.

Alice Mukeshimana · 16 Gashyantare 2026
Sangiza
Ubutumwa bwa Papa Leo XIV mu gisibo cya 2026, arahamagarira abakristu gukora isengesho ryo kwiyiriza ubusa  no kwirinda amagambo akomeretsa.
Kiliziya / Vatikani

Ubutumwa bwa Papa Leo XIV mu gisibo cya 2026, arahamagarira abakristu gukora isengesho ryo kwiyiriza ubusa no kwirinda amagambo akomeretsa.

Mbere y’uko Igisibo gitangira ku wa Gatatu w’Ivu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, Papa Leo XIV yageneye ubutumwa bwihariye bw’ Igisibo cya 2026 abakirisitu bose, abasaba gukora isengesho ryo kwiyiriza ubusa mu gisibo no gukomeza urugendo rw’ukwemera n’ukwiizera binyuze mu kumva Imana no gukoresha amagambo buri birinda imvugo ikomeretsa .

Alice Mukeshimana · 16 Gashyantare 2026
Sangiza