Myr Balthazar yifatanyije n'ishuri rya ETG Gitumba kwizihiza umunsi mukuru w'Umutagatifu ryiragije
Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2024 ishuri rya ETG Gitumba ( Ecole Technique General ) riherereye muri paruwase ya Nyabinoni ryahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo ryiragije rinakira bwa mbere Myr Balthazar Ntivuguzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi.
Ibirori by'uyu munsi mukuru byabanjirijwe n'Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Balthazar wari kumwe n'abapadiri bakorera ubutumwa muri doyenne ya Kanyanza ari na yo ibarizwamo paruwase ya Nyabinoni iri shuri riherereyemo.
Hari kandi ababyeyi barerera muri iri shuri, baje guhesha abana amasakaramentu n'abandi baje kwizihiza ibi birori.
Mu gitambo cya Misa, abanyeshuri 19 bahawe amasakaramentu ya Batisimu, Ukaristiya n'Ugukomezwa.
Mu butumwa yabagejejeho, Myr Balthazar yabasabye kurangwa n'ibintu bine by'ingenzi bikazabafasha kugera ku ntego nziza zubuzima bwabo.
Yagize ati "Ndabifuriza kugira ubwenge mukiga mukamenya bikazababeshaho (cleverness); guhora mukeye musa neza mu bwenge no ku mubiri (stmatness); kugira isuku aho muba, n'aho mwigira hose (cleanliness) no kugira isuku y'umutima igenda ibegereza Imana Nyirubutagatifu bityo namwe mukazaba intungane n'abatagatifu banogeye Imana n'abantu (Holiness)."
Mu ijambo rye, Myr Balthazar yavuze ko Kiliziya yita ku burezi kuko ari wo murage uboneye ukwiye umwana. Yaboneyeho gushimira ababyeyi bagize uruhare mu gushinga iri shuri kugeza ubwo barishyikirije Kiliziya umubyeyi mukuru.
Yagize ati "nta kintu cyaruta uburere n'uburezi bwiza buhabwa umwana kandi akabuhabwaho umurage. Kiliziya kuva mu ntangiriro zayo ishyigikira uburere n'uburezi. Ni yo mpamvu dushimira ababyeyi bagize uruhare mu gushinga iri shuri, kugeza ubwo barishyikirije Kiliziya umuryango w'Imana."
Padiri Pie Nyandwi umuyobozi w'ishuri rya Ecole Technicque General de Gitumba (ETG), yashimiye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi waje kwifatanya n'abana mu munsi mukuru w'ishuri akabaha n'amasakaramentu.
Ku bijyanye n'imbogamizi y'inyubako z'ishuri zishaje zitajyanye n'igihe tugezemo, Myr Balthazar yavuze ko bashonje bahishiwe kuko mu myaka itanu igiye kuza ishuri rizaba rifite indi shusho itandukanye n'iyo rifite ubu, inyubako zishaje, zirimo n'aho abana barara zigiye gutangira kuvugururwa mu minsi ya vuba.
Myr Balthazar yagize icyo avuga kubinubira kuba iri shuri riri kure y'umujyi wa Muhanga, bikagora abahazana abana buturutse ahandi, kuhagera. Ati "Nta kure habaho niba koko ari uguteganyiriza umurage mwiza wabana.”
Agaruka ku mwihariko wishuri rya ETG Gitumba, yavuze ko ari rifite abana benshi baturuka muri zone ya Kigali kandi batsinda neza mu kiciro rusange tronc commun.
Yagaragaje ko mu myaka itatu ishize, abana bagiye batsinda ku bipimo bishimishije aho mu mwaka wa 2020-2021 batsinze ku gipimo cya 89,4%, mu mwaka wa 2021-2022 bagatsinda ku gipimo cya 92,68% naho mu mwaka wa 2022-2023 batsinda ku gipimo cya 97,14%. Ndetse bakaba bafite intego yo kuzatsinda ku 100% uyu mwaka.
Yagize ati "Ishuri ryacu riri mu cyaro ariko abayobozi bacu baradukunda kuko na myr wacu yaje kwifatanya natwe mu guhimbaza umunsi mukuru wishuri. Nari mfite amatsiko yo kubona Musenyeri wacu none nagize amahirwe yo kumubona ku ishuri. Yabatije abana twigana abaha isakaramentu ry'ugukomezwa, byatumye turushaho gukunda ishuri ryacu kuko badufata neza kandi bakanatuzanira n'abashyitsi batandukanye.“
Mugisha James umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri ETG Gitumba, yabwiye Kinyamateka ko yishimiye kubona umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ku ishuri yigaho, ubusanzwe riri mu cyaro ariko bagashimishwa n'uko abayobozi baryo babitaho.
Mukantwari Leatitia umwe mu babyeyi barerera muri ETG Gitumba, yavuze ko bashima uburezi butangirwa muri iri shuri. Avuga ko icyatumye ahitamo ETG Gitumba ari uko, ifasha umwana uyigamo gukora neza icyamuzanye. Ashima iri shuri uko rifata neza abo rirera, n'uko rihuza ababyeyi bakishimira, umusaruro rikomeje kugeraho.
ETG Gitumba ni ishuri ryigenga rya kiliziya gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi, riyoborwa n'umupadiri, kugeza ubu rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 350 bazakomeza kwiyongera uko rizakomeza kunguka ibikorwa remezo.
Ishuri rya ETG ryatangijwe n'ababyeyi bishyize hamwe nyuma yo kubona ko mu gace ka Nyabinoni, bakeneye ishuri ry'Imyuga. Ryashinzwe tariki 01/12 /1997, Bifuzaga ko ryaba ishuri ryimyuga n'ubumenyingiro ariko byagiye bikomwa mu nkokora n'imiterere yaho ishuri riherereye. Ryatangiranye icyiciro rusange, nyuma raza guhabwa n'amashami. Kugeza ubu rifite abanyeshuri 294 mu kiciro rusange muri bo 90% baturuka mu mujyi wa Kigali.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.