Ikibazo cy'Amazi muri Collège Sainte Marie Reine cyabonewe igisubizo
Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Collège Sainte Marie Reine Kabgayi, byabaye ku cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, ababa muri iri shuri batangaje ko ikibazo cy'amazi cyakundaga kugaragara cyane cyane mu gihe cy'impeshyi, cyakemutse.
Padiri Muvunyi Innocent, umuyobozi wa Collège Sainte Marie Reine yabwiye Kinyamateka ko ikibazo cy'amazi cyari gihangayikishije iri shuri cyacyemutse ku bufatanye bw'ababyeyi, ikigo na leta.
Yagize ati "Inshuro nyinshi twagiye tugira ikibazo cy'amazi ya WASAC yari make. Muri uyu mwaka twakoranye na 'Water Access Rwanda' tubasha gucukura isoko mu kabande, tuzamura amazi yunganirana aya WASAC. Ni ibintu twishimiye cyane kuko abana batazasubira kuva mu kigo ngo bajye kuvoma mu kabande."
Tuyisenge Honorette wiga mu mwaka wa 6 MEG akaba n'umunyeshuri uhagarariye abandi, na we yagaragaje ibyishimo we na bagenzi be batewe no kuba ikibazo cy'amazi yakundaga kubura mu gihe cy'impeshyi, ugasanga bajya kuvoma ku mariba yo hirya no hino mu Mujyi wa Muhanga, kigiye kuba umugani.
Ku ruhande rw'ababyeyi barera muri College Sainte Marie Reine bavuga ko bishimira uko iri shuri bareramo risubiza ibibazo abana baba bafite ndetse n'ababyeyi bakabigiramo uruhare.
Yagize ati "Twari dufite ikibazo cy'amzi mu myaka yashize, ariko ubu cyarakemutse kuko twegerejwe amazi meza. Ubu dufite robine zihagije, tukagira n'ibigega bihagije ku buryo nta mwana ukijya kuvoma hanze kuva uyu mwaka watangira. Twarishimye cyane kuko amazi ari mu byaduhangayikishaga nk'abana barererwa muri Marie Reine."
Mu yindi mishanga Collège Sainte Marie Reine ifite harimo umushinga wo gusakara ahateranira abantu ku munsi w'ibirori hakaba nka gymnase, abanatu bose bakajya bahateranira baticwa n'izuba cyangwa ngo banyagirwe; Hari kandi umushinga wo kubaka andi mashuri n'ibiro by'ubuyobozi kuko ibihari bishaje bakaba bifuza kubaka inyubako zijyanye n'igihe.
Ishuri rya Marie Reine riherereye mu Mujyi wa Muhanga. Akaba ari rimwe mu mashuri y'Ikitegererezo ya Diyosezi ya Kabgayi, amaze kuba ikitegererezo mu burezi bwuzuye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.