Collège Sainte Marie Reine Kabgayi yagaragaje urwego rwiza igezeho ibikesha ubufatanye
Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2024 ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi,Collège Sainte Marie Reine Kabgayi, ryizihije umunsi mukuru w'ishuri, riboneraho kumurikira ababyeyi n'abayobozi mu nzego zinyuranye, urwego rimaze kugeraho, ribikesha ubufatanye.
Ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Byitabiriwe kandi n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry'ubukungu bwana Eric Bizimana, ababyeyi barerera muri iri shuri n'abaje guhesha abana amasakaramentu, abihayimana mu miryango itandukanye n'inshuti z'ishuri rya collège Sainte Marie Reine.
Myr Balthazar mu nyigisho yatanze, yasabye abana, ababyeyi n'abarezi kuzuza neza inshingano zabo kuko ari cyo Nyagasani Yezu abashakaho.
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu bwana Bizima Eric, yagarutse kuri ubu bufatanye, abugereranya n'amashyiga atatu agomba kuzuzanya.
Ati "Abana, ababyeyi n'abarezi bagomba guhora ari amashyiga atatu y'uburezi kandi yuzuzanya. Hari ababyeyi bohereza abana ku ishuri bikarangira aho, ni byiza ko umubyeyi akomeza gukurikirana uburere bw'umwana afatanyije n'abayobozi b'ishuri ndetse na mwarimu."
Yagize ati "Guhurira hamwe uyu munsi bidufasha kongera kumva icyo kurera ari cyo, twumva impanuro nk'izo Umwepisikopi yaduhaye ndetse n'inama z'abayobozi batandukanye n'ababyeyi dufatanyije kurera, amashyiga atatu y'ibanze atuma uburezi bushoboka."
Padiri Innocent Muvunyi umuyobozi wa Collège Sainte Marie Reine yavuze ko kwizihiza umunsi w'ishuri bifite akamaro kanini, kuko uhuriza hamwe inzego zose zifite uruhare muri iri shuri.
Muri ibi birori abana 37 bahawe Amasakaramentu y'Ibanze. Habayemo kandi n'umuhango wo gushimira abana bateye intambwe mu kongera amanota no kuzamura urwego rw'imitsindire mu bihembwe bibiri bishize.
Collège Sante Marie Reine ni ishuri ryigenga rya Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Kabgayi. Rikaba riri mu mwaka waryo wa 31, kuko ryashinzwe mu 1993 ari ishuri ry'abaforomo. Muri 2006 ryabaye ishuri ry'ubumenyi rusange. Rikaba rifite icyiciro rusange n'amashami ya PCB, MEG, MCE, MCB na PCB. Uyu mwaka rikaba ryigamo abanyeshuri 1178.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.