Myr Papias arasaba imiryango y'Agisiyo Gatolika kugumana umwimerere wo kuba amarerero y'ukwemera
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 03 Gicurasi 2024, mu nama y'inteko rusange ya Komisiyo y'Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko yateraniye i Mbare mu rugo rw'Ababikira bisunze Roho Mutagataifu muri Diyosezi ya Kabgayi.
Myr Musengamana avuga ko Abepiskopi bifuza ko, Forum y'uyu mwaka yakongera kugaragaza ko ikenurabushyo ry'urubyiruko ryubakiye ku miryango y'Agisiyo Gatolika.
Yagize ati "Umwe mu mwihariko wa Yubile na Forum y'urubyiruko izaba mu kwezi kwa karindwi, twifuza guha umwanya wihariye imiryango y'Agisiyo gatolika, kugira ngo yongere kugaragara mu ihuriro bifashe n'abatayibamo guhitamo uwo bazajyamo. Iyo turebye amateka y'ikenurabushyo rya Kiliziya bigaragara ko imiryango y'Agisiyo Gatolika yagize uruhare rukomeye cyane mu kurera urubyiruko ndetse no kurera abantu bakuru. Turifuza ko iyi forum izongera guha imbaraga urubyiruko n'imiryango y'Agisiyo gatolika , urubyiruko rukongera rukitabira imiryango y'Agisiyo Gatolika.“
Myr Musengamana avuga ko muri iki gihe, bigaragara ko imiryango y'Agisiyo gatolika igenda icika intege, ugasanga abantu batakiyitabira. Ariyo mpamvu bifuza ko byahinduka, ikongera kugaragara mu bikorwa bya Kiliziya kandi urubyiruko rukayitabira nk'amarerero y'ukwemera ku rubyiruko rwa Kiliziya.
Agaruka ku dushya tuzaranga ibirori byo kwizihiza Yubile na Forum y'urubyiruko Padiri Jean De Dieu ushinzwe komisiyo y'urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri yavuze ko hazabaho igikorwa cyo kuzamura amadarapo y'imiryango y'agisiyo gatolika ku munsi wa mbere wa Forum kandi ko urubyiruko ruzaza rwambaye Furari z'imiryango.
Yagize ati “Twifuza ko imiryango y'Agisiyo Gatolika igira uruhare runini muri Forumu. Abascout, abaguide, abasaveri n'inkoramutima z'ukaristiya n'abandi bazaza bambaye imyambaro ibaranga. Ku munsi wo gufungura forum amadarapo yabo bazayazamura yose kugira ngo urubyiruko rumenye n'iyo miryango."
Umutoniwase Clarisse, ushinzwe spiritualite mu muryango w'Abaguide mu Rwanda, yavuze ko muri iki gihe ibikorwa by'urubyiruko bijyanye n'iyobokamana bigenda bigabanuka. Icyo Yubile na Forum bizabafasha akaba ari ukongera gusubira ku isoko, kuko iyobokamana mu rubyiruko rw'abaguide rifite umwanya w'ibanze.
Inama y'inteko rusange y'abagize komisiyo y'Abepisikopi ishinzwe urubyiruko yagaragaje ko Yubile ku rubyiruko izaba igihe cyo gushimira Imana no kwakira impuhwe zayo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.