Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umuvandimwe wa Myr Balthazar yakoze Yubile y'imyaka 25 amaze yigisha muri Collège Sainte Marie Reine

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa College Sainte Marie Reine Kabagayi, byabaye tariki 12 Gicurasi 2024, mwarimu Icyimanitegetse Margueritte, Mushiki wa Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yahawe ishimwe ry'uko yabaye umurezi mwiza kandi w'indahemuka, mu myaka 25 yose amaze yigisha muri iri shuri.

Umuvandimwe wa Myr Balthazar yakoze Yubile y'imyaka 25 amaze yigisha muri Collège Sainte Marie Reine
Umuvandimwe wa Myr Balthazar yakoze Yubile y'imyaka 25 amaze yigisha muri Collège Sainte Marie Reine

Mwarimu Marguerite, mwene Kabarate Yozefu akaba ari mushiki wa Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko yishimira umuhamagaro we wo kurerera muri Collège Sainte Marie Reine, arimo kuva mu 1999.

Mu gihe cy'imyaka 27 amaze yigisha uretse imyaka ibiri yakoze muri Groupe Scolaire Notre Dame de la Providence Karubanda indi myaka yose yayikoze muri Collège Sainte Marie Reine Kabgayi.

Mu Kiganiro yagiranye na Kinyamateka yavuze ko yize Ubwarimu muri secondaire akomeza muri kaminuza mu bijyanye n'ubumenyamuntu (Psychology) aza no kwiga ibijyanye n'ubumenyi bw'isi.

Avuga ko agitangira kwiga Amashuri yisumbuye yiyumvagamo umuhamagaro wo kwigisha kandi akumva abikunze ndetse anakunze abana cyane.

Yagize ati "Aho nari ndi, numvise nishimye cyane kandi nshimira n'Imana yo yabyishakiye ko biba. Nshimira n'ababyeyi bacu kuko ari bo soko tuvomaho urukundo rw'Imana n'ukwemera. Turi abavandimwe bakundana kandi bashyigikiranye. Dushimira Imana cyane kandi tugashimira n'ababyeyi bacu kuko baduhaye urugero rwiza."

Ati"Nishimiye kubana n'abana cyane kandi nkabona bakura ari na ko najye banyigisha. Kubona abana ba hano muri Marie Reine banyibonamo kandi nanjye nkababona nk'abana banjye ni byo byagiye binkomeza. Dusangira ibibazo n'ibyifuzo kandi bambona nk'umubyeyi n'umurezi. Kubona umwana aza ari muto, akiga akamenya, akaba umusore cyangwa inkumi, ni byo byanteye gukunda umuhamagaro w'umwarimu."

Yakomeje avuga ko yumva atajya asaza kubera kuba mu bana ndetse ko yiteguye gukomeza gukora, kuko n'ubwenge bukiri bushya. Ati"N'ubwo maze imyaka 25 ndi umurezi muri Marie Reine, numva ntajya nsaza ahubwo numva mu bwonko bwanjye bikiri fresh, ngifitemo amafu y'ubwana kubera kuba mu bana."

Akomoza ku byishimo byo kuba yubile y'imyaka 25 ari umurezi ndetse akaba yashyikirijwe ishimwe n'umwepisikopi wa Kabgayi akaba n'umuvandimwe we yavuze ko byamuteye ibyishimo byinshi kuko ari ingabire ituruka ku Mana.

Icyimanitegetse Margeuerite avuga ko n'iyo yahabwa kujya mu kiruhuko cy'izabukuru atazareka kwigisha kuko yumva ari umuhamagaro yishimiye. Yaboneyeho gushimira abantu bose yigishije avuga ko bose bamubereye abana beza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose