Seminari Nto ya Kabgayi irishimira ko abakomeza mu Iseminari Nkuru bakomeje kwiyongera
Mu myaka itatu ishize, Seminari Nto ya Kabgayi ikomeje kubona Abaseminari biyemeza gukomeza mu Iseminari nkuru, kugira ngo bitegure kuba Abasaseridoti. Ibi byagaragajwe mu birori bya Mutagatifu Lehu iyi Seminari yisunze, byabaye Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024.
Ni ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa, cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege, uri mu kiruhuko cy'izabukuru n'abandi basaseredoti benshi barerewe muri iyi Seminari.
Mu nyigisho ye Myr Balthazar yabwiye Abaseminari ko Seminari ari ishuri, ariko atari ishuri nk'ayandi, kuko ifite intego ya mbere yihariye yo kuba aho Kiliziya itegurira abana babahungu Nyagasani ahamagaramo abo azohereza mu butumwa mu muhamagaro wa gisaseredoti.
Yasabye ababyeyi barera mu Iseminari kumva neza icyo Seminari ari cyo kandi bagafasha abana babo kumva akamaro ka Seminari no guhitamo icyemezo kizabagirira akamaro.
Yibukije abaseminari bageze mu mwaka wa gatandatu ko bakwiye guhitamo neza bagahitamo gukurikira Nyagasani.
Padiri Irénée Mudaheranwa, umuyobozi wa Seminari nto ya Kabgayi, yagarutse ku mwihariko wa Seminari nk'irero ry'abazaba abapadiri b'ejo. Avuga ko muri iyi myaka itatu ishize Seminari yishimira ko abaseminari bakomeza mu Iseminari nkuru, bagenda biyongera ugereranyije n'imyaka ishize.“
Seminari nto ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Lehu yatangiriye muri Tanzanie iza kwimukira I Kabgayi tariki ya 04 Ukwakira 1913. Ubu iri mu mwaka wayo wa 111 igeze ku butaka bwa Kabagayi. Ni ryo shuri rya mbere mu Rwanda. Yabaye irerero ry'abasaseredoti mu nzego zose. Yatanze Abepisikopi 11 n'abapadiri barenga kuri 400. Kuri ubu ifite Abaseminari 391.
Padiri Mudaheranwa yakomeje avuga ko banishimira ko n'icyorezo cyari cyarateye muri iyi Seminari, cy'abasoza icyiciro rusange batagikunze Seminari bagahita bigira ahandi, na cyo kigenda gicogora. Ibi bitanga ko mu myaka iri imbere Seminari ya Kabgayi izongera kuba irerero ry'abapadiri nk'uko byahoze mu myaka yo hambere,dore ko nk'uko Myr Balthazar yabigarutseho abapadiri 90% bitabiriye ibi birori banyuze muri iyi Seminari, ndetse na we arimo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.