Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi igiye gutangiza ikigega cyo gufasha abana kwiga bidategereje inkunga iva hanze
Ibi byatangarijwe mu nama y'inteko rusange ya Caritas ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, yateranye tariki ya 22 kugeza ku ya 23 Mata 2024, mu rugo rw'ababikira bisunze Roho mutagatifu i Mbare.
Inama yari igamije kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe imikorere y'inzego za Caritas mu maparuwase, kungurana ibitekerezo ku kwezi k'urukundo n'impuhwe no kungurana ibitekerezo ku iteganyabikorwa na raporo y'ibikorwa bya caritas.
Ni inama yayobowe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n'umuyobozi mukuru wa Caritas ku rwego rwa Diyosezi, yitabiriwe kandi n'umuyobozi wa Caritas ku rwego rw'igihugu, Padiri Oscar Kagimbura n'abapadiri bashinzwe Caritas muri paruwase yose, abahagarariye imiryango y'abihayimana n'inzego bwite za leta mu turere caritas ya diyosezi ya Kabgayi ikoreramo.
Nyuma yo kubona ko inkunga zituruka hanze zigenda zigabanuka, abitabiriye iyi Nama bemeje ko hashyirwaho ikigega kihariye cyo gufasha abana kwiga, abize barihirwa na caritas bakajya babigiramo uruhare, kandi n'abafashwa muri iki gihe bagashishikarizwa kugira umuco wo gufasha bakiri bato.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n'umuyobozi mukuru wa Caritas ya Diyosezi, yavuze ko Caritas kuva yashingwa yafashije benshi barimo n'abafite aho bageze uyu munsi bafite amikoro babikesha kuba barafashijwe na Caritas, yaboneyeho kubasaba kugira impuhwe nk'uko na bo bazigiriwe.
Yagize ati "Caritas bivuga kugira impuhwe n'urukundo. Ni umurage twarazwe na Yezu Kristu kuva kera kandi tugomba kuwukomeraho. Turashaka gushyiraho ikigega cyo gufasha abana kwiga bidasabye ko buri gihe haboneka inkunga zo mu mahanga. Twumva byafasha abana benshi bo muri Diyosezi yacu ndetse bikaba byazamuka bikagera n'ahandi kure. Ntabwo gufasha bireba abafashijwe kera gusa ahubwo n'abarimo gufashwa muri iki gihe na bo bagomba gutozwa umuco wo kugira impuhwe no kuzafasha abandi mu bihe bizaza bakiri bato."
Ati "Tugiye gutangiza ikigega cyo gufasha abana kwiga n'abandi bose bakeneye inkunga bidasabye ko igihe cyose dutegereza guhabwa inkunga ziturutse hanze y'u Rwanda. Abakorerabushake ba Caritas bazadufasha gukangurira abandi bakristu n'abanyarwanda muri rusange kurushaho kugira umuco mwiza wo gufashanya.”
Padiri Jean Berchmas Gasasira, umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko icyo bagiye gushyiramo imbaraga cyane ari ugufasha abana kwiga bihereye ku kwishakamo ubushobozi bwite.
Imyanzuro y'inteko rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi mu mwaka ushize yashyizwe mu bikorwa ku gipimo cya 96% .
Bakundukize Pamphile umuyobozi w'ikigo cya CEFOPPAK akaba anakuriye service ihuza imishinga muri caritas ya Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko bishimiye ibyagezweho umwaka ushize no kuba barahawe abayobozi bashya, uhereye ku Mwepisikopi na padiri umuyobozi wa Caritas.
Yagize ati "icyo dushyize imbere cyane muri iki gihe ni ugushyiraho umurongo mwiza w'iteganyabikorwa rikora kinyamwuga kandi rijyanye n'igihe tugezemo, tukagira iteganyabikorwa ryanditse, rinoze kandi rigakomeza gukurikiranwa no gusuzumwa ku buryo n'uwava mu nshingano umusimbuye yajya abona aho yari agereje akaba ariho akomereza. Bizadufasha kugira umurongo uhamye w'imikorere no kurushaho gukora ubukangurambaga bwo gutera inkunga ikigega cyo gufasha abana kwiga no kumenya niba koko uyu muhigo uzagera ku ntego zawo."
Abahagarariye Caritas mu maparuwasi bavuga ko biteguye kugira iyabo iyi gahunda bagafasha abakristu bafashwa na Caritas na bo kugira umutima wo gufasha abandi bahereye no kuri duke baba babonye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.