Umusanzu wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu bwiyunge hagati y’abakoze Jenoside n’abayirokotse muri paruwasi ya Kansana na Rwamagana
Abakangurambaga ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Paruwasi Kansana na Rwamagana za diyosezi ya Kibungo bagaragaza ko gahunda z’ isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge iyi komisiyo igeza ku Banyarwanda binyuze mu maparuwasi zitanga umusanzu ufatika mu bumwe n’ubwiyunge hagati y’abakoze icyaha cya Jenoside n’abayirokotse.