Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
TN
Umunyamakuru

Theophile NGENDAHIMANA

Yanditse inkuru 377 kuri Kinyamateka. Kuva 08 Ukuboza 2023 kugeza 28 Nzeri 2026.

Inkuru
377
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Theophile NGENDAHIMANA 354 Theophile Ngendahimana 19 NGENDAHIMANA Theophile 3 Ngendahimana Theophile 1
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 377

GS Burehe yizemo Bazivamo Christophe na Rucagu Boniface yatangiye imyiteguro ya Yubile y’Imyaka 100
Kiliziya / Mu Rwanda

GS Burehe yizemo Bazivamo Christophe na Rucagu Boniface yatangiye imyiteguro ya Yubile y’Imyaka 100

Ishuri rya Groupe Scolaire Burehe (GS Burehe) riri mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ryatangiye imyiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 100 rimaze rishinzwe izizihiwa mu 2032. GS Burehe, rimwe mu mashuri atandatu ya paruwasi Gatolika ya Burehe muri Diyosezi ya Byumba, ryatangiye mu 1932 ryitwa Ikibeho, ari ahantu higishirizwaga abantu mu buryo bworoheje. Uko imyaka yagiye ihita, iri shuri ryaje guhinduka ishuri ribanza, abanyeshuri bakiga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu.

Theophile NGENDAHIMANA · 24 Gashyantare 2026
Sangiza
Guinea-Bissau: Diyosezi Gatolika ya Bafatá yahumurije abagizweho ingaruka n’inkongi yahitanye umuntu umwe, igakomeretsa 163
Kiliziya / Muri Africa

Guinea-Bissau: Diyosezi Gatolika ya Bafatá yahumurije abagizweho ingaruka n’inkongi yahitanye umuntu umwe, igakomeretsa 163

Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Bafatá muri Guinea Bissau, Myr Víctor Luís Quematcha, yatangaje ko yifatanyije n’imiryango yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye umujyi wa Bafatá ku wa 13 Gashyantare, abizeza ko Kiliziya ibari hafi mu buryo bwa roho n’ubundi buryo bwose busaba ubufasha muri ibi bihe bikomeye.

Theophile NGENDAHIMANA · 20 Gashyantare 2026
Sangiza
Sudani Yepfo: Myr Hiiboro arahamagarira abakristu guhindura igisibo igihe cyo gusana umubano  mu gihugu  cyugarijwe  n’umutekano muke
Kiliziya / Muri Africa

Sudani Yepfo: Myr Hiiboro arahamagarira abakristu guhindura igisibo igihe cyo gusana umubano mu gihugu cyugarijwe n’umutekano muke

Myr Eduardo Hiiboro Kussala, umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Tombura-Yambio muri Sudani Yepfo, yatangaje gahunda y’igihe cy’igisibo cya 2026, agaragaza ingamba zigamije guhinduka mu buzima bw’umukristu no gusana umubano wangiritse mu gihugu cya Sudani Yepfo kimaze igihe cyugarijwe n’umutekano muke n’ibibazo by’ubukungu.

Theophile NGENDAHIMANA · 19 Gashyantare 2026
Sangiza
Mu Gisibo cy’Iminsi 40, Karidinali Kambanda arasaba abakristu kugenga inda n’irari no kwibohora ku cyaha
Kiliziya / Mu Rwanda

Mu Gisibo cy’Iminsi 40, Karidinali Kambanda arasaba abakristu kugenga inda n’irari no kwibohora ku cyaha

Kuri uyu wa Gatatu w’Ivu, umunsi utangiza Igisibo cy’iminsi 40 ku bakristu Gatolika b’isi yose, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yaturiye igitambo cya Misa muri Paruwasi Katederali St Michel. Mu butumwa yagejeje ku bakristu, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’igisibo, aboneraho kubasaba kugarukira Imana by’ukuri no kwitsinda kugira ngo bagire ubwigenge nyabwo.

Theophile NGENDAHIMANA · 18 Gashyantare 2026
Sangiza
Komisiyo y'Umuryango irasaba ubufatanye mu guha imbaraga gahunda yo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere
Kiliziya / Mu Rwanda

Komisiyo y'Umuryango irasaba ubufatanye mu guha imbaraga gahunda yo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere

Mu gihe Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo itangirwamo serivisi yo guteganya urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere imaze imyaka 41 ishinzwe n’ Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, abakorera ubutumwa muri iyi serivisi bagaragaje ko n’ubwo imaze gutanga umusaruro mu kubaka ubumwe n’ituze mu miryango, igihura n’imbogamizi zitandukanye zituma itagera ku ntego zayo uko bikwiye. Ku bw’ibyo, basabye Abepiskopi Gatolika mu Rwanda kuyishyigikira kurushaho, bayiha umwanya uhagije mu nama z’abasaseridoti no mu zindi gahunda za Kiliziya, kugira ngo ubutumwa bwayo burusheho kumenyekana no kumvikana neza.

Theophile NGENDAHIMANA · 16 Gashyantare 2026
Sangiza
Diyosezi ya Cyangugu irahamagarira abakristu gufata icyumweru cy’umuryango cyahujwe no guhimbaza Mutagatifu Valentin nk’umwanya wo kongera kwisuzuma mu muryango
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi ya Cyangugu irahamagarira abakristu gufata icyumweru cy’umuryango cyahujwe no guhimbaza Mutagatifu Valentin nk’umwanya wo kongera kwisuzuma mu muryango

Mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri guhimbaza icyumweru cyahariwe umuryango, Diyosezi ya Cyangugu, ibinyujije muri Komisiyo yayo ishinzwe ikenurabushyo ry’umuryango, ikomeje gahunda n’ibikorwa bitandukanye bizaranga iki cyumweru cyahujwe n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentin,

Theophile NGENDAHIMANA · 10 Gashyantare 2026
Sangiza