Ababyeyi barasabwa kudakerereza abana kugera ku ishuri ngo ni uko batarabona ibikoresho.
Ababyeyi bamwe baravuga ko ikibazo cy'ubukene n'ibikoresho by'ishuri bihenze gishobora gutuma badashobora kohereza abana ku mashuri ku gihe. Ni mu gihe abayobozi b'amashuri bo bavuga ko n'igihe umuntu yaba atarabona ibikenewe byose bitakamubujije gutangirira ishuri igihe.
Umwe mu babyeyi waganiriye na Kinyamateka yagize ati "Mfite abana batatu bagomba kujya ku ishuri, hari n'uzatangira umwaka wa mbere mu kigo aziga acumbikirwa, ariko ndumva nataye umutwe. Ndareba ibikoresho bamutumye nkabona ni byinshi. Amafaranga yarabuze, mbese ababyeyi turakomerewe kuko n'amakayi ubwayo arahenze kandi n'ibindi byose ibiciro biraturemereye. Tuzajya tubona bike tube twohereje umwe kuko ntibyadukundira kubohereza bose icyarimwe nta bushobozi dufite."
Ikibazo cy'ibiciro ku masoko kimaze iminsi kivugisha benshi. Hejuru y'ibiribwa bikomeje guhenda, ababyeyi barasabwa no gushaka amafaranga y'ishuri ndetse n'ibindi bikoresho umunyeshuri akenera bakaba bavuga ko bibaremereye ndetse bamwe batanizeye kubibona.
Abayobozi b'amashuri baganiriye na Kinyamateka bo basaba ababyeyi kudakerereza abana ishuri bategereje kubona inikenewe byose. Bavuga ko igihe babonye iby'ivanze bakwihutira kuzana umwana ku ishuri.
Padiri Majyambere Jean De Dieu umuyobozi wishuri rya ESB Kamonyi (Ecole Secondaire Saint Bernadette) yagize Ati "Icyangombwa ni uko umubyeyi abonera umwana ibikoresho by'ibanze birimo amakaye, amakaramu, imyambaro wenda n'amafaranga make yafasha umwana kubaho ku ishuri ndavuga. Umubyeyi aramutse abonye amafaranga makeya akayatanga yakomeza kujya atanga make make ku buryo igihembwe kizarangira na we yaramaze kwishyura minerivali yose."
Padiri Majyambere kandi avuga ko ari byiza ko Ababyeyi batujuje ibisabwa baherekeza abana bakabageza ku ishuri kugira ngo bavugane n'ubuyobozi bw'ishuri agaragaze ibibura n'uko azabyuzuza. Agira ababyeyi inama yo gutinyuka aho gukerereza abana bakegera ibigo bigamo bakabwira abayobozi ikibazo bafite n'uko bateganya kugikemura.
Ati "ni byiza ko umwana utujuje ibisabwa aza aherekejwe n'umubyeyi kugira ngo aganire n'abayobozi kandi nta muyobozi wanga kumva umubyeyi kuko kurera ari ugufatikanya. Icyo twifuza ni uko abana bose batangirira rimwe kuko iyo umwana atatangiranye n'abandi no gusoza neza hari igihe na byo bimugora."
Nshimiyimana Alphonse uyobora ishuri rya GS Kabgayi A nawe asaba ababyeyi kwirinda gukerereza abana bitwaje ikibazo cyo kubura ibikoresho kuko bigira ingaruka ku myigire yabo.
Yakomeje agira ati"Turasaba ababyeyi kudufasha kuko kurera ari umurimo w'ubufatanye. Turabibona ko ubushobozi ari buke, ariko mu bufatanye bw'ishuri n'ababyeyi ntacyo umwana yabura. Twamaze kwitegura ibishoboka byose n'amasuku yararangiye ahasigaye abana ni ukuza bahita bajya mu ishuri."
Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeri 2023 ni bwo amashuri yatangiye. Ministeri y'uburezi ikaba ishishikariza ababyeyi kubahiriza ingengabihe yatangajwe, abana bakagerera ku ishuri igihe. Ni mu gihe kandi hirya no hino mu midugudu harimo gukorwa ubukangurambaga kugira ngo umwana wese ugejeje igihe cyo kwiga yige hatagize n'umwe ucikanwa n'aya mahirwe.
Yagize ati"Ibikoresho bishobora kubura, ariko umubyeyi niyegera abayobozi b'ishuri bizarushaho kuba byiza kuko icyo dushaka ni uko abana biga badakererewe. Nk'abana bagiye gutangira mu wa mbere wa secondaire ndetse n'ubanza n'ubwo ababyeyi baba batarababonera umwenda w'ishuri, bazabazane nta kibazo aho kugira ngo bazabohereze icyumweru gishize kuko kuri uyu wa mbere ni umunsi w'amasomo, apfa kuba afite umwenda asanzwe ajyana gusenga yaba awambara nta kibazo tuzamwakira maze ababyeyi bakomeze bashake imyenda y'ishuri n'ibindi byangombwa ariko umwana adatakaje amasomo ngo ategereje ibikoresho.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.