Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ababyeyi barasabwa kutarebera mu burezi bw’abana.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Nzeri 2025 abana batangiye amasomo y’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2025-2026. Umuhango wo gutangiza umwaka w' amashuri ku rwego rw'igihugu ukaba wabereye ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Ababyeyi barasabwa kutarebera mu burezi bw’abana.
Ababyeyi barasabwa kutarebera mu burezi bw’abana.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, atangiza igihembwe cya mbere cy’ umwaka w’amashuri 2025-2026 yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza kugira ngo bazabashe gutsinda, asaba ababyeyi kutarebera ahubwo bakazafatanya n’abarezi mu gutanga uburere n’uburezi bukwiye. Yagaragaje ko amashuri yiteguye guha abana ubufasha bukenewe kugura ngo batange umusaruro,avuga ko byaba byiza kurushaho ababyeyi babigizemo uruhare.

Yagize ati:" Ababyeyi bafite uruhare kugira ngo bamenye uko abana babo bakora. Turasaba ko ababyeyi bajya bagera ku mashuri bakayabaza uko abana babo bari gukora. Ntabwo ari ukurebera gusa, ni ukugira ngo twese dufashanye, dufashe abana bige kandi batsinde.”

Minisitiri Nsengimana yasabye abanyeshuri gukurikira neza amasomo yabo, bakumva inama z’abarimu n’abayobozi b’ibigo kugira ngo bazarusheho gukora neza muri uyu mwaka.

Yavuze ko ababyeyi n’abarezi basangiye inshingano zo kurerera igihugu, kandi amashuri yiteguye kubafasha ariko ko n’ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu burere n’uburezi bw’abana.

Ati:” Turasaba ababyeyi ko bajya begera amashuri bakababaza uko abana biga, uko bakora, ndetse bakababaza ibyo bashobora gukora kugira ngo bafashe abana kwiga.”

Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph yasabye ababyeyi kuzuza inshingano zabo, bakita ku byo amashuri azabasaba mu gufasha abana babo kwiga no gutera imbere mu myigire nta kurebera.

Ministeri y’uburezi iherutse gushyira ahagaragara ingengabihe igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025-2026 kizatangira ku wa 8 Nzeri 2025 kikarangira ku wa 19 Ukuboza 2025. Abanyeshuri bakaba bazaruhuka ibyumweru bibiri gusa,bakazatangira igihembwe cya kabiri ku wa 5 Mutarama 2026, kikazarangira ku wa 3 Mata 2026.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose