Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ababyeyi barashishikarizwa kwimakaza imibanire myiza mu muryango kugira ngo ikibazo cy’abana bajya ku mihanda gicike

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2022, I Kigali habereye Inama nyunguranabitekerezo ku kibazo cy'aba bo ku muhanda. Iyi nama yateguye n'ikigo CECYDAR cyashinzwe na Rugamba Sipiriyani n’Umugore we Daphrose Mukansanga ikaba yari igamije kurebera hamwe icyakorwa ngo iki kibazo gicike.

Ababyeyi barashishikarizwa kwimakaza imibanire myiza mu muryango kugira ngo ikibazo cy’abana bajya ku mihanda gicike
Ababyeyi barashishikarizwa kwimakaza imibanire myiza mu muryango kugira ngo ikibazo cy’abana bajya ku mihanda gicike

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Nimubona Patrick, Umuyobozi wa CECYDAR avuga ko impamvu nyamukuru igarukwaho n’abana benshi ituma bajya kuba muri ubu buzima ari imibereho mibi mu miryango aho ababyeyi bahora mu ntonganya, abana ntibahabwe iby'ibanze bijyanye n’uburenganzira bwabo, rimwe na rimwe ugasanga hari n’ababyeyi batarezwe uko bikwiye bityo nabo ntibashobore gutanga uburere badafite.

Rutikanga Charles, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi n’imbonezamubano avuga ko mu bushakashatsi aherutse gukora ku bana bo mu muhanda, abenshi muri aba bana bagaragaje ko bagiye kuba mu buzima bwo ku mihanga kubera amakimbirane y’ababyeyi mu miryango. Bigatuma abana bahitamo guhunga ingo kubera ibibazo by’ubukene biterwa n'aya makimbirane.

Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita, umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’I zabukuru avuga ko umuryango muri iyi minsi wugarijwe n’ibyonnyi bishingira ahanini ku kuba abawugize barataye umwimerere wa kibyeyi, bakirengangiza inshingano; akavuga ko umuryango ari gahunda y’Imana kuri muntu, abagize umuryango bagomba kuwubakira ku isengesho, bagahora batura Imana ubuzima bwabo n’ibyabo.

Myr Seriviliyani yagize ati“ Umuryango si igihangano cy’abantu, uturuka ku Mana, N’ubwo icyaha cyahindanyije umuryango, Imana mu Rukundo rwayo yarawuvuguruye ibigirishije umwana wayo Yezu Kristu.”Ati “Agaciro umugabo n’umugore bahana mu muryango kagomba kuba koko agaciro Imana yaremanye muntu.”

Agaruka ku gikwiye gukorwa kugira ngo ikibazo cy’abana gikemuke, Madamu Umutoni Nadine umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA)avuga ko buri mubyeyi agomba kumenya inshingano zo kurera umwana mbere yo kubyara, akumva ko mubyo umwana akenera mbere na mbere hari amahoro n’ibyishimo mu rugo, kandi akamushakira iby'ibanze byose umwana akenera mu mikurire ye. Nadine avuga ko muri iki gihe bidakwiriye ko umubyeyi yumva ko hari abazita ku mwana we, cyangwa ngo yumve ko nabyara igihugu aricyo kizarera; akavuga ko iyi myumvire ikwiye guhinduka.

Muri iyi nama kandi hagarutswe ku kibazo cya bamwe mu babyeyi usanga barahuye n’ihungabana rishingiye ku mateka yaranze u Rwanda n’ubuzima bubi baba baranyuzemo; bamwe bakaba bafite ibikomere ku mutima bishingiye ku mateka y’uko bakuze nta babyeyi babana na bo, abandi bakaba barakuze mu buzima bubi kubw'amahirwe bagakura kandi bakabaho, ariko aho bamariye gukura no gushaka ugasanga na bo batazi uko barera abo bibarutse.

CECYDAR ibona hakenewe ubujyanama ku babyeyi. Igasaba ko mu nzego z’ibanze ku Kagari no ku Murenge hashyirwa abakozi bashinzwe ubujyanama ku muryango (Social Workers), bakagira inama z'imbonezamubano imiryango ifite amakimbirane.

Akomoza ku cyakorwa kugira ngo uburere bw’abana burusheho kuba bwiza, Myr Seriviliyani Nzakamwita arasaba ko abana bongera gukundishwa siporo, bakaruhuka, bakidagadura kandi bagakuza impano bifitemo, akavuga ko nibura muri buri kagari na paruwasi hashyirwaho ikibuga cy’imikino. Abitabiriye iyi nama basabye leta n’inzego zibifite mu nshingano ko amasomo y’imbonezamubano yakwigishwa mu byiciro byose by’amashuri, abana bagakura bigishwa imbonezamubano kugira ngo hategurwe umuryango hakiri kare.

Umuryango CECYDAR wateguye iyi nama washinzwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphrose Mukansanga mu 1992 nyuma yo kwitegereza imibereho kibi abana bo ku mihanda babamo, bavuga ko baramutse bitaweho bareka kuba abaterashozi bakavamo abaterashema. Tariki 30 Nzeri 2022 ukazizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ushinzwe.

Myr Nzakamwita Servilien yitabiriye ikiganiro nyunguranabitekerezo ku kibazo cy'abana bo mu mihanda cyateguwe na CECYDAR
Myr Nzakamwita Servilien yitabiriye ikiganiro nyunguranabitekerezo ku kibazo cy'abana bo mu mihanda cyateguwe na CECYDAR
Abafatanyabikorwa ba CECYDAR bitabiriye ari benshi ikiganiro nyunguranabitekerezo ku kibazo cy'abana bo mu mihanda
Abafatanyabikorwa ba CECYDAR bitabiriye ari benshi ikiganiro nyunguranabitekerezo ku kibazo cy'abana bo mu mihanda
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose