Ababyeyi barerera mu Iseminari nto ya Kabgayi bagabiye inka myr Smaragde na myr Balthazar
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Lewu wahuriranye no kwizihiza yubile y'imyaka 110 Iseminaro nto ya Kabgayi imaze ishinzwe, ababyeyi baharerera bagabiye inka myr Smaragde Mbonyintege hamwe na myr Balthazar Ntivuguruzwa, babashimira uko bitangira abaseminari babaha uburere n'uburezi bukwiye.
Musabyimana Thadée, umubyeyi uhagarariye abandi ari nawe wavuze ijambo mu izina ry'ababyeyi barerera mu Iseminari nto ya Kabgayi, yagize ati "Twabageneye inka nk'ikimenyetso cy'uko twishimiye uko abana bacu barerwa kandi mubigizemo uruhare. Twishimiye ko myr Balthazar Ntivuguruzwa na we yarerewe mu Iseminari ya Kabgayi none akaba agiye kutuyobora mu rwego rwo kumuha ikaze no kumwereka ko tumwishimiye, nawe twamugeneye inka."
Myr Balthazar Ntivuguruzwa watorewe kuyobora Diyosezi ya Kabgayi, yashimiye Seminari yamugabiye anagaruka ku mateka afitanye na Seminari ya Kabgayi yizemo akanayibamo umurezi akimara kuba padiri. Yagize ati "Ndashimira ababyeyi impano y'inka bampaye kandi mbashimiye isengesho bakomeza kumvugira."
Avuga ku mateka ye na Seminari yagize ati "Nazaga mu Misa ndi umwana muto wiga mu mashuri abanza, nabona abana biga mu Iseminari nkabona ukuntu bakeye banitonda nanjye nkumva ndashaka kuzaba nkabo. Nakoze ikizamini cyo kwinjira mu Iseminari ntoya ndagitsinda numva ndishimye cyane. Nakunda byinshi ariko cyane ururimi rw'Ikilatini kandi nkanagitsinda. Nagize icyifuzo cyo kuzaba umwarimu wigisha Ikilatini kandi naje kubigeraho, nabaye umwarimu w'Ikilatini mu Iseminari nto ya Kabgayi igihe cyimyaka 6.
Myr Balthazar yashimiye Myr Smaragde waje kumwereka Seminari avuga ko bisobanuye ko Seminari ifite umwanya wihariye mu butumwa bw'Umwepiskopi.
Ati "Ndabizeza ko iyi seminari ya mutagatifu Lewu nyifite mu mutima wanjye. Mu butumwa nahawe harimo no kwita ku burezi bw'abaseminari kandi nabwakiranye ibyishimo."
Myr Smaragde Mbonyintege mu ijambo rye yashimiye ababyeyi barerera mu Iseminari ya Kabgayi yongera gushimangira uruhare bafite mu kunoza uburezi bw'abaseminari.
Seminari nto yitiriwe mutagatifu Lewu I Kabgayi yashinzwe mu mwaka 1913 ishinzwe na Myr Jean Joseph Hilth. Imibare igaragaza ko kuva Seminari nto ya Kabgayi yatangira imaze kurera abasaga ibihumbi 5. Kuri ubu ikaba yigamo abagera kuri 360.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.