Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ababyeyi bibukijwe ko imyigire y’umwana ku ishuri ishingira ku mibanire y’abagize umuryango arererwamo

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika ku rwego rwa diyosezi gatolika ya kibungo, ku wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2022 mu rwunge rw’amashuri rwa Mukarange Catholique, Musenyeri Oreste Incimatata Igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo akaba anashinzwe amashuri gatolika muri iyi diyosezi yasabye ababyeyi kunoza imibanire hagati yabo ndetse no hagati y’abagize umuryango, kuko iyo mu muryango hari amakimbirane n’ibibazo bigira ingaruka ku myigire y’umwana uwuvukamo.

Ababyeyi bibukijwe ko imyigire y’umwana ku ishuri ishingira ku mibanire y’abagize umuryango arererwamo
Ababyeyi bibukijwe ko imyigire y’umwana ku ishuri ishingira ku mibanire y’abagize umuryango arererwamo

Myr Oreste yagize ati “ Babyeyi duhe abana urugero rwiza mu mubano wacu, twirinde kandi dukumire amakimbirane kuko ashobora gutera abana ihungabana, akabagiraho ingaruka ku myigire yabo.”Myr Oreste avuga ko umwana kugira ngo yige neza agomba kuba mu rugo rwiza, rutunganye.

Atanga ingero za bamwe mu bana bava mu miryango ibanye nabi bagera no mu mashuri naho bagakomeza kubura amahoro, Myr Oreste yagize ati “N’iyo umwana yiga mu bigo bimucumbikira(boarding school) yaravuye mu rugo ababyeyi babanye nabi, no ku ishuri nta mahoro agira, ahora ahangayitse.”Akavuga ko ku wiga ataha mu rugo we n’iyo ari mu ishuri aba atekereza aho ari butahe, yagera mu rugo nabwo akaba adashobora gusubira mu masomo. Ibyo bibazo biri hagati y’ababyeyi bikangiriza imitekerereze y’abana, bikanica n’ejo habo hazaza.

Ineza include wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri IPM(Institut Paroissial se Mukarange) yavuze ko muri iki gihe hari abana bakibabazwa n’imwe mu myitwarire y’ababyeyi babo, ahanini ishingiye ku makimbirane baba bafitanye bityo ukutumvikana hagati yabo bigatuma badaha umwanya abana babo, ngo babaganirize.

Ineza yagize ati“ Turasaba ubuvugizi ku babyeyi bamwe na bamwe badaha umwana abana babo ngo bicare baganire, nibura ngo bumve ibitekerezo byabo, babagire inama kuko impanuro z’ababyeyi nicyo kintu cya mbere kiduha imbaraga iyo tugeze ku ishuri.”Agasaba abayobozi mu nzego za Leta n’iza Kiliziya kurushaho kwigisha ababyeyi kumenya uruhare rwabo mu kubaka umuryango mwiza nk’inkingi fatizo y’uburere bwiza n’ubumenyi kubawuvukamo.

Ubunyamabanga bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika bushinzwe uburezi ari nabwo butegura iki cyumweru bwahisemo Insanganyamatsiko igira iti “Kubaka no kuba mu muryango mwiza bidufashe kwigana umwete”ikaba ari undi musanzu abashinzwe uburezi gatolika bateguye kugira ngo ababyeyi bongere kwibutswa inshingano zabo mu myigire y’abana babo ndetse n’abarererwa mu miryango yabo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose