Abana bo muri Arkidiyosezi ya Kigali baritegura Urugendo Nyobokamana hamwe na Karidinali Kambanda i Kibeho
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali azakorana Urugendo nyobokamana n’abana bo muri iyi Arkidiyosezi ku wa mbere tariki 8 Kanama 2022.
Bimaze kuba akamenyeyero ko buri mwaka abana bo muri Arkidiyosezi ya Kigali bakora urugendo nyobokamana i Kibeho, bagaherekezwa n’Umwepiskopi, abapadiri bashinzwe iyogezabutumwa ry’abana mu maparuwasi n’inshuti z’abana.
Urugendo nyobokamana rw’abana muri uyu mwaka ruzakorwa ku wa mbere tariki 8 Kanama 2022; ruzitarirwa n’abana bahawe Ukaristiya ya mbere uyu mwaka bose, abazahabwa Isakaramentu ry’Ugukomezwa uyu mwaka bose n’abandi bana bari hagati y’imyaka 9 na 15 bo mu maparuwasi yose agize Arkidiyosezi ya Kigali.
Nk’uko bitangazwa n’abashinzwe iyogezabutumwa ry’abana muri arkidiyosezi ya Kigali, uru rugendo rugamije gufasha abana gukura mu kwemera bagatura Umubyeyi Bikira Mariya ubuzima bwabo bakiri bato, We nzira nziza izabageza kuri Yezu Kristu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.