Abanyeshuri babiri ba Saint Joseph TSS Nzuki baje mu 10 ba mbere mu gihugu batsinze neza
Ubuyobozi bw’ishuri rya Saint Joseph TSS NZUKI ryo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagari muri Diyosezi ya Kabgayi, Paruwasi ya Nzuki burishimira umusaruro mwiza iri shuri ryagize mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho abanyeshuri 2 baje mu 10 ba mbere batsinze neza mu gihugu mu masomo y'imyuga n'ubumenyingiro.
Ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye 2024-2025, abana babiri bigaga ku ishuri rya Saint Joseph Tss Nzuki aribo Karangwa Irakoze Roben na Aime Senga Prosper baje mu bana 10 ba mbere mu gihugu batsinze neza mu ishami rya Trasnport and Logistics.
Padiri Gerard Hakizimana, Umuyobozi w’iri shuri, yabwiye Kinyamateka ko bishimiye umusaruro bagize uyu mwaka, dore ko byari no mu ntego bari barihaye: gutsinda neza bakava ku rwego rw’Akarere na Diyosezi bakagera ku rwego rw'Igihugu.
Ati “Dufite ibyishimo byinshi kuko intego twari twihaye twayigezeho. Iyo wihaye intego ukayigeraho mu gihe wari wihaye nta kuntu bitagutera ishema. Twabyakiriye neza kandi twarishimye ndetse nta n'ubwo bigomba gusubira inyuma. Iyi ni intangiriro, turifuza ko bikomeza ndetse tukazanarenzaho."
Padiri Gerard akomeza avuga ko imitsindire myiza bayikesha umuhate n’ ubufatanye bw’abarezi, abana n’abayobozi kandi abana ba Saint Joseph Tss Nzuki bakaba barangwa n’ikinyabupfura ari byo byabafashije kugera ku ntsinzi.
Padiri Gerard avuga ko kuva iri shuri ryatangira gutanga abakandida mu bizamini bya Leta, abana bamye batsinda neza 100%. Ati”Ni ishuri rihagaze neza mu karere ka Ruhango no mu mashuri Gatolika ya Diyosezi ya Kabgayi. Twagiye duhabwa n’ibihembo bitandukanye birimo n’ibyemezo by’ishimwe, harimo icyo twahawe n’Akarere ka Ruhango kubera gutsinda neza mu mwaka wa 2022-2023. Kuva icyo gihe buri mwaka tukaba duhabwa icyemezo cy’ishimwe cyo gustinda neza ku rwego rw’Akarere ka Ruhango no ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi.”
Uretse abanyeshuri babiri baje mu 10 ba mbere mu gihugu, abanyeshuri bose ba Saint Joseph Nzuki TSS baratsinze 100% nk’uko n’umwaka ushize byagenze. Padiri Gérard uyobora iri shuri, avuga ko atari n'amanota gusa abanyeshuri bafite ahubwo bafite n'ubumenyi ngiro bugezweho kuko ishuri rifite ibikoresho byose kandi bigezweho bifasha umunyeshuri kwiga anashyira mu bikorwa ibyo bize.
Ishuri rya Saint Joseph TSS Nzuki riherereye mu Murenge wa Kabagari ho mu karere ka Ruhango, akagali ka Bihembe mu mudugudu wa Kirwa. Rifite abanyeshuri bagera kuri 725, biga bacumbikiwe n’abiga bataha mu ngo iwabo. Rifite abakozi bagera kuri 43 harimo abarimu n’abagize ubuyobozi bw’ishuri.
Amateka y'iri shuri avuga ko ryashinzwe tariki 2/2/2001, ku gitekerezo cyaturutse ku rubyiruko rwa Paruwase ya Nzuki, ubwo bari mu ihuriro ry’urubyiruko hari padiri Kayondo Leonard wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nzuki, ubu akorera ubutumwa muri America. Icyo gihe urubyiruko rwasabye ko bahabwa ishuri ry’imyuga ribegereye bikazabafasha kwiga no kwiteza imbere.
Iri shuri kandi rifite amashami 4 y’imyuga ariyo: Ubwubatsi, ubudozi, ubabaji n’ubukanishi bw’ibinyabiziga (Automobile technology). Iri shami rikaba ryarongewemo muri 2013 akaba ari naryo abana batsinze neza ku rwego rw’igihugu. Abana biga muri aya mashami yose biga bacumbikiwe ariko hakaba n’abiga bataha. Muri aya mashami uko ari 4 biga amasomo y’igihe gito, naho mu rwego rwa Secondaire bakiga mu mashami abiri gusa ari yo Ubukanishi bw’ibinyabiziga (Automobile Technology) ndetse n’ishami ry’ubwubatsi (Building Construction). Iri shuri rikaba rifitanye umubano n’ishuri rya Belufsbildende Schule Lahnstein ryo mu ntara ya Rhenanie Palatina mu Budage.
Batangiye biga amasomo y’imyuga y’igihe gito, imyaka 2 gusa. Kuva muri 2011 ni bwo batangiye kwiga amasomo y’igihe kirekire mu buryo bw’amasomo ya secondary bakira n’abana baturutse impande zose z'igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.