Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abanyeshuri biga mu mashuri gatolika bihariye imyanya ya mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange

Ku rutonde rw'abanyeshuri batanu bahize abandi mu bizamini bya Leta mu kiciro Rusange rwatangajwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2023, imyanya yose yihariwe n'abanyeshuri biga mu mashuri gatolika, by'umwihariko ayoborwa n'Abihayimana.

Abanyeshuri biga mu mashuri gatolika bihariye imyanya ya mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange
Abanyeshuri biga mu mashuri gatolika bihariye imyanya ya mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku Kacyiru, uyoborwa na Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu, ari kumwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri(NESA) Bahati Bernard, n’abandi bakozi muri iyi minisiteri.

Uyu muhango witabiriwe kandi na bamwe mu banyeshuri batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bisoza ibyiciro byavuzwe hejuru bari kumwe n’ababyeyi babo, ndetse banahabwa ibihembo n’iyi minisiteri.

Mu bizamini bisoza amasomo y’icyiciro rusange (Tronc Commun), amashuri gatolika niyo asa n’aho yihariye imyanya 5 ya mbere kuko ishuri rya Fawe Girls School ariryo ryaje ku mwanya wa mbere, rikurikirwa na Lycee notre Dame de Citeaux yombi ya Kiliziya Gatolika kandi yibanda ku burere bw’abakobwa, naho ku mwanya wa kane haza ishuri rya Ecoles des Sciences de Byimana, yakurikiwe na Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Papa Yohani Paul II yo ku Gikongoro.

Umutoniwase Kelia wiga muri Fawe Girls School, ishuri gatolika riyobowe n’ababikira bo mu muryango wa Benebikira ni we wabaye uwa mbere mu cyiciro rusange ku rwego rw’igihugu. Ni ishuri riherereye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka gasabo.

Ihimbanzwe Niyikora Kevine wiga mu ishuri rya Lycee Notre dame de Citeaux, ishuri gatolika riyobowe n’ababikira bo mu muryango w’ababernardines ni we waje ku mwanya wa kabiri mu gihugu. Ni ishuri riherereye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge. Niyubahwe Uwacu Annick wiga muri Maranyundo Girls School ryo mu karere ka Bugesera ni we waje ku mwanya wa gatatu.

Ganza Rwabuhama Danny Mike wiga muri Ecole des Sciences de Byimana ishuri riyobowe n’abafurere bo mu muryango w’Abamariste ni we waje ku mwanya wa Kane, akurikirwa na Munyentwari Kevin wiga mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ya Giyosezi Gikongoro ku mwanya wa Gatanu.

Mu cyiciro gisoza amashuri abanza, Kwizera Regis wiga ku kigo cy’’amashuri cy’amashuri abanza cya E.P.Espoir de l’Avenir ho mu karere ka Bugesera ni we wabaye uwa mbere, akurikirwa na Cyubahiro Herve wo mu ishuri rya Crystal Fountain Academy ryo mu karere ka Kamonyi.

Abanyeshuri 131. 501 nibo bakoze ikizamini cya Leta gisoza amasomo y’icyiciro rusange mu mwaka w’amashuri wa 2022/ 2023; bakaba baratsinze ku kigero cya 86,97%. 54 % bakaba ari abakobwa.Minisiteri y’uburezi ikaba yatangaje kandi ko abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi bateganyirijwe ibihembo binyuranye birimo amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe, banahabwe n’ibindi bikoresho by’ishuri birimo na mudasobwa.

Umutoniwase Kelia ni we wabaye uwa mbere mu cyiciro rusange
Umutoniwase Kelia ni we wabaye uwa mbere mu cyiciro rusange
Kwizera Regis ni we wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza
Kwizera Regis ni we wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose