Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abarangije muri ICK barifuza kuhakomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Abarangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor’s Degree)muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ICK barashima uburere n’ubumenyi bahererwa muri iyi kaminuza bagasaba ko hatangizwa n’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza kugira ngo bakomeze biyungure umubenyi n’indangagaciro iyi kaminuza itanga.

Abarangije muri ICK barifuza kuhakomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Abarangije muri ICK barifuza kuhakomereza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Ibi babitangaje ku wa gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 208 barangije masomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ICK mu mashami y’itangazamakuru, itozabubanyi, ibaruramari n’icungamutungo, iterambere ry’imijyi n’icyaro, imbonezamubano no mu ishami ry’uburezi.

Mu ijambo ry’uwavuze mu izina ry’abahawe impamyabumenyi kuri uyu munsi, Murwanashyaka Venant yavuze ko batewe ishema no kuba barahisemo kwiga muri iyi kaminuza kuko ubumenyi n’indangagaciro bahatorezwa bizabafasha mu buzima busanzwe no mu mirimo bagiyemo.

Murwanashyaka avuga ko uburere baherewe muri ICK bufite umwihariko ugereranyije n’uko babitekerezaga kuko hejuru y’ubumenyi bahabwa n’abarezi bo muri iyi kaminuza, bahigira indi migenzo myiza yo kwiyoroshya, gucisha make, koroherana no gukemura amakimbirane. Akemeza ko ari andi mahirwe bahabwa azabafasha kuzitwara neza mu kazi no kuzabana neza n’abo bazahuriramo, kandi bakazatanga umusaruro ushimishije.

Murwanashyaka avuga ko kwiga icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza muri ICK byabereye benshi mubahiga umwanya wo kujya ku isoko maze bakavoma uburere bwiza n’ubumenyi byubakiye ku ndangagaciro za gikristu kandi zishyingiye ku Iyobokamana Kiliziya gatolika yigisha; asaba ubuyobozi bwa ICK ko bwahatangiza amasomo y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) kugira ngo ababenguka iyi kaminuza mu byiciro byo hasi bakomeze bayivomemo ubumenyi n’indangagaciro no mu byiciro byo hejuru bya kaminuza.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa Umuyobozi wa ICK yavuze ko iyi kaminuza yatangiye kubitekerezaho kandi yatangiye gukorana n’ibigo n’imiryango bitandukanye hagamije gukomeza gufasha abayigamo n’abayirangijemo kwimenyereza umwuga, gutanga umusanzu no gukomeza kwiyungura ubumenyi ku kigero cyisumbuye. Bimwe mu bigo avuga ko batangiye gukorana hari RBA, Pax Presse, Fojo na zimwe muri za Kaminuza zo muri Amerika n’u Burayi, aho buri mwaka iyi kaminuza yohereza bamwe mu banyeshuri bayigamo gukomereza amasomo yabo muri izo kaminuza.

Kaminuza Gatolika ya ICK yashinzwe na Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ahagana mu 2002, itangirana amashami arimo itangazamakuru aho abenshi mu bakora muri uru rwego mu bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda bize muri iyi kaminuza. Kuri iyi nshuro ya 11 ikaba imaze gutanga impamyabumenyi ku basaga ibihumbi bine (4.000) bayirangijemo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose