Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abarererwa muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana bishimiye ko imyubako zari zisakaje amabati ya Fibro Ciment zavuguruwe.

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’ishuri ryabo ryaragijwe Bikira Mariya umwamikazi wa Lourde Byimana . Abana barererwa muri iri shuri rya Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana bagaragaje ibyishimo batewe no kuba inyubako z’ishuri zari zisakajwe amabati ya Fibro Ciment / Aspecitos zimwe zaramaze kuvugururwa.

Abarererwa muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana  bishimiye ko imyubako zari zisakaje amabati ya Fibro Ciment zavuguruwe.
Abarererwa muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana bishimiye ko imyubako zari zisakaje amabati ya Fibro Ciment zavuguruwe.

Mu ijambo ry’umunyeshuri uhagarariye abandi INEZAYAYO Flora yavuze ko bashimira inzego zose zafatanyije kugira ngo bavugurure inyubako z’ishuri zari zisakajwe amabati ya Aspecitos . Kuri ubu aho abanyeshuri barara (Dortoir) hakaba hameze neza nyuma yo kuvugurura igisenge cyaho , kuri ubu abana baryama neza nta kibazo cy’ubushyuhe bukabije bagifite.

Yagize ati’Mbere ya byose turashimira abaduteye inkunga badufashije gusana aho turara Dortoire yari isakajwe amabati ya Aspecitos yaravuguruwe. Kuri ubu hameze neza, abana bararyama bagasinzira bakaruhuka neza.’’

Ibyo abana bavuga bishimangirwa n’ababyeyi babo nabo bagaragaza ko bishimiye ko inyubako zari zisakajwe amabati ya Fibro Ciment zatangiye kuvugururwa. Bwana Galcan uhagarariye ababyeyi barerera muri iri shuri yagize ati” Turabashimita Nyiricyubahiro Myr hamwe n’inzego za leta mwafatanyije kugira ngo mukemure ikibazo cy’amabati ya Fibro Ciment yari abangamiye abanyeshuri biga hano. Kuri ubu biragaragara ko ikibazo kiri kugenda gikemuka. Turashimira Diyosezi ya Kabgayi n’akarere ka Ruhango , kuba aho abana bacu barara haravuguruwe hagashyirwaho amabati meza, nyuma y’igihe kinini hasakajwe amabati ya Fibro ciment , kuri ubu bikaba bigenda biba amateka . Twizeye ko n’ igice gisigaye nacyo kizavugururwa vuba abana bacu bagakomeza kwigira ahantu heza.’’

Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko ikibazo cy’amabati ya Fibro Ciment cyari gihangayikishije abana , abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri rya Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana ku bufatanye bw’inzego zitandukanye kiri kugenda gikemuka kuko ubu hari igice cyamaze kuvugururwa hakurwaho amabati ya Fibro Ciment hashyirwaho amabati meza ajyanye n’igihe.Yagize ati ‘’Maze imyaka ibiri nza hano muri iri shuri, mu magambo yavugwaga yose bagaragazaga ko babangamiwe n’amabati ya (Aspestos cg se Fibro Ciment asakaye aho abana barara n’aho bigira. Turashimira Imana ko inkunga yabonetse yo kubasha kuvugurura igisenge cy’aho abana barara. Ni byiza cyane barabyishimiye kandi natwe turabyishimiye. Ni byiza ko abana nabo babibonye kandi barimo kubishimira uburezi, ndizera ko bizabafasha gutuza kurushaho ni ubwo bari basanzwe ari abana batuje , biga kandi bagatsinda, ndizera ko bizababafasha gutsinda kurushaho, kugira ibyishimo no kumva bisanzura kurushaho.’’

Myr Balthaza yagize ati’’ Aya mabati ya Fibro ciment kuba yaravuyeho muri iki gice kimwe ni ubufatanye bw’inzego zitandukanye dushimira kuri uyu munsi. Turashimira leta na Ministeri y’uburezi, ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango n’umurenge wa Byimana, turanashimira ubuyobozi bw’ishuri ishyaka n’umurava no kudahwemye kwibutsa hirya no hino iki kibazo cy’amabati ya Fibro ciment, byatumye ibikorwa bishobora gukorwa bityo bikagaragaza ko n’ibindi bizakorwa.

Myr Balthaza akomeza avuga ko iki kibazo kizwi kugeza ku rwego rwa Ministeri y’uburezi nayo ikizi, kandi bakomeje gukomanga hirya no hino kugira ngo amabati abangamira ubuzima bw’abana n’umutuzo wabo , ahindurwe asimbuzwe amabati meza kandi ajyanye n’igihe tugezemo ,amashuri bigiramo n’aho barara hose havugururwe bityo bakomeze kwishima.

Umuyobozi w’ishuri Notre Dame de Lourde Sœur Valerie Nyiransabimana yavuze ko bashimira inzego za Leta hamwe n’inzego za Kiliziya ku bufatanye kuko hari ibyo bagenda bakemura. Ati ‘’Turashima ko ikibazo cya Aspestos bakigabanyije, inyubako abana bararamo bakaba barashoboye kuyisakara neza n’amabati meza. Ariko kandi haracyacyenewe ubufasha buturuka hejuru kugira ngo ibindi bibazo ishuri rifite nabyo bikemuke harimo n’igice gisigaye cy’inyubako z’abayobozi ndetse n’ahao abana barara naho havugururwe hashyirweho amabati meza ajyanye n’igihe.”

Ishuri rya Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana ryashinzwe mu mwaka 1956-1957, rigiye kuzuza imyaka 70 rimaze rishinzwe. Muri iki gihe cyose, inyubako zimwe na zimwe zagiye zivugurrwa kugeza na nubu. Uretse inyubako y’aho abana barara yavugururiwe igisenge hakavanwaho amabati ya Fibro Ciment , kuri ubu hasigaye igice cy’inyubako zikorerwamo n’abayobozi (Bureau) na Bloc y’amashuri bigisakajwe amabati ya Fibro Ciment, barasaba ko nabyo byavugururwa ku buryo bwa vuba bityo ishuri ryabo rikaba ryiza ku rushaho n’abaharererwa bakagira imibereho myiza n’imyigire myiza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose