Abasaveri bagera ku 1234 bategerejwe i Kibeho mu rugendo nyobokamana
Abasore n’inkumi 1234 bo mu muryango w’abasaveri kuri uyu wa Gatanu berekeje i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, ahateganyijwe Urugendo nyobokamana rw’Abasaveri bose bo mu Rwanda ejo kuwa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, bakanaturira hamwe n’Igitambo cya Misa.
Ni urugendo nyobokamana rugamije gusabira isi amahoro babinyujije ku mubyeyi Bikira Mariya, ukaba n’umwanya wo Kwibuka Padiri George Defour washinze uyu muryango, igikorwa bakora buri mwaka tariki 21 Nzeri. Muri uyu mwaka bakaba baragihuje n’urugendo bakora buri mwaka rwo gukorera urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro y’i Kibeho.
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Bwana Viateur Bicari Umukuru w’Abasaveri mu Rwanda, yayitangarije ko iyi gahunda y’urugendo nyobokamana bayikora buri mwaka.Ni urugendo bakora bagamije gutangiza umwaka w’abasaveri bari kumwe n’Umubyeyi Bikira Mariya, dore ko n’ubusanzwe Umwaka w’Abasaveri utangira muri Nzeri ugasozwa muri Kanama y’umwaka ukurikiyeho.
Bicari Viateur yagize ati“ Mu muryango w’abasaveri, umwaka utangira mu kwezi kwa Nzeri ugasozwa muri Kanama y’umwaka ukurikiyeho; uru rugendo rero turukoze mu rwego rwo gutangiza umwaka wa gisaveri, tukanibuka Padiri Defour wawushinze. ” Akavuga ko binahuzwa na none n’uko uwashinze uyu muryango yawushinze muri Nzeri 1952.
Nk’umuryango w’Agisiyo Gatolika ugira uruhare mu gutanga uburere bwiza ku bana bato n’urubyiruko; Bicari Viateur avuga ko muri uyu mwaka mushya batangiye bafite gahunda imwe n’iya Kiliziya Gatolika mu Rwanda igamije kurera umwana ushoboye kandi ushobotse, bityo n’umwana uri muri uyu muryango agakura ari umusaveri ushoboye, ukorera igihugu na Kiliziya. Akaba afite uburere bwiza n’ubumenyi bi muganisha ku cyerekezo cyiza cy’ubuzima.
Umuryango w’Abasaveri ni umuryango washinzwe na Padiri George Defour mu 1952, awutangiriza i Bukavu muri RDCongo. Wageze mu Rwanda mu 1956.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.