Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abaseminari bakuru mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho ku nshuro ya gatatu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ukwakira 2025, Abaseminari bakuru mu Rwanda basaga 500 bakoze urugendo Nyobokamana I Kibeho baherekejwe n’Abepisikopi 8 n’abarezi babo.

Abaseminari bakuru mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho ku nshuro ya gatatu
Abaseminari bakuru mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho ku nshuro ya gatatu

Uru rugendo Nyobokamana rwahujwe no guhimbaza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ishize Ivanjiri igeze mu Rwanda mu rwego rw’Amaseminari makuru, n'isabukuru y'imyaka 108 u Rwanda rubonye abapadiri kavukire.

Abaseminari bakuru baherekejwe n’Abepisikopi n’abarezi babo, nyuma yo kugera i Kibeho bavuze ishapure, bahabwa inyigisho n’umuyobozi wungirije w’ingoro ya Bikiramariya i Kibeho Padiri François Harelimana, batura Igitambo cya Misa ndeatse banahabwa ubutumwa butandukanye.

Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika, ni we wabaturiye Igitambo cya Misa, ari kumwe na Myr Visenti Harolimana umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na visi perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari na we ushinzwe Komisiyo ishinzwe Abapadiri n’Amaseminari, Myr Papias Musengamana wa Diyosezi ya Byumba, Myr Jean Bosco Ntagungira wa Diyosezi ya Butare, Myr Celestin Hakizimana wa Gikongoro ari na we wabakiriye, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wa Kibungo na Myr Smaragde Mbonyintege wa Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Karidinali Kambanda mu butumwa yabagejejeho yagarutse ku murage wo gukunda Umubyeyi Bikira Mariya Abamisiyoneri baraze Kiliziya mu Rwanda n'Abasaseridori by'umwihariko.

Ati"Kuva mu ntangiriro, Abamisiyoneri badutoje gukunda umubyeyi Bikira Mariya dore ko banatuye uyu mugabane wacu wa Afurika umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Afurika."

Karidinali KAMBANDA yakomeje avuga ko uru rugendo nyobokamana ari umwanya wo gushimira Umubyeyi Bikira Mariya impano y'ubusaserdoti yahaye Kiliziya mu Rwanda nyuma y'imyaka 17 gusa yakiriye Ivanjili ndetse ikaba yarakomeje kugera n'ubu.

Ati “Twaje gushimira umubyeyi Bikira Mariya kubera iyo mpano no kumutura Abafaratiri bacu.”

Myr Balthazar Ntivuguruzwa yasabye Abaseminari gukunda umubyeyi Bikira Mariya, kumwiyambaza no kudasamara ngo batwarwe n’iby’isi. Yabasabye kwihatira kwiga bakamenya kuko Kiliziya ya none ikeneye Abapadiri b’Ababatagatifu kandi bajijutse.

Ati”Murasabwa kuba iruhande rw’umubyeyi Bikira Mariya, muri sinakuro yanyu ariyo Seminari kugira ngo umubyeyi abamare ubwoba n’impungenge nk’uko yabigenjereje abigishwa bari kumwe basenga muri sinakuro ya mbere. Mwihatire kumutumira ngo abane namwe mu rugendo rwa Formation muhabwa kugira ngo divayi itazavaho ibashirana."

Abaseminari bitabiriye urugendo nyobokamana I Kibeho bagaragaje ko bishimiye uyu munsi nk’uko byagarutsweho na Faratiri Jean Claude wavuze mu izina ry’abaseminari bakuru bo mu Rwanda.

Yagize ati “Twasazwe n’ibyishimo kubera uyu munsi twakozeho urugendo Nyobokamana hano I Kibeho ariko kandi tunahimbaza Yubile y’impurirane ku rwego rw’amaseminari makuru turashimira Imana kandi tunashimira abepisikopi bacu badushyireyeho uyu munsi. Uyu ni umunsi uwacu nk’abaseminari kugira ngo twongere dutekereze, tuzirikane kandi ducengerwe n’inkuru nziza yo gucungurwa kwa muntu."

Muri uyu mwaka wa Yubile Amaseminari makuru ya Kiliziya yo mu Rwanda arimo gutegura Abaseminari bakuru 510 bari muri Seminari Nkuru 4 ari zo: Seminari Nkuru ya Rutongo, Seminari Nkuru ya Nyumba, Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi, Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi
Abepiskopi bifatanyije n'Abafaratiri mu rugendo Nyobokamana
Abepiskopi bifatanyije n'Abafaratiri mu rugendo Nyobokamana
Abepiskopi n'Abarezi mu Maseminari Makuru baherekeje Abafaratiri mu rugendo nyobokamana
Abepiskopi n'Abarezi mu Maseminari Makuru baherekeje Abafaratiri mu rugendo nyobokamana
Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose