Abasoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri Saint Joseph Integrated Technical College barasaba ko iri shuri ryakongeraho n’icyiciro cya Kabiri
Abahawe impamyabushobozi mu ishuri rya Saint Joseph Integrated Technical College (SJITC), barasaba Ubuyobozi bw’iri shuri na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ko hatangizwa amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo iri shuri ryigisha.
Ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishuri rya Saint Joseph Integrated Technical College byizihirijwe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, byitabirwa n’abayobozi batandukanye bakora mu nzego z’uburezi mu Rwanda, iza Kiliziya Gatolika, inshuti,abafatanyabikorwa b’ishuri n’ababyeyi b’abanyeshuri bahawe impamyabushobozi; kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2022.
Mu ijambo rya Uwase Fabiola wavuze mu izina rya bagenzi be basoje amasomo muri iri shuri, yavuze ko muri iri shuri bahigiye byinshi bizabafasha mu buzima bagiyemo bwo hanze y’ishuri, kandi ko biteguye kuba ku isonga mu gukoresha ubumenyi bahawe gutanga umusanzu wabo wo kubaka igihugu. Yavuze ko kuba basoje amasomo mu rwego rw’ubwubatsi n’ikoranabuhanga, uru rwego rwungutse amaboko mashya bityo ubumenyi n’uburere bakuye muri iri shuri bikaba bizagira ingaruka nziza ku iterambere ry’aho bagiye gukorera.
Uwase Fabiola yavuze ko we na bagenzi be bishimiye kuba basoje amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, avuga ko byaba byiza kurushaho baramutse bemerewe kuhakomereza n’icyiciro cya kabiri cya kaminuza kuko ku isoko ry’umurimo muri iki gihe hasigaye hahatana abaminuje mu byiciro byo hejuru, bityo nabo bakaba bakeneye gukomeza kwiyungura ubumenyi bwo mu byiciro byisumbuyeho bya kaminuza.
Yagize ati’’ Turashimira Leta y’u Rwanda yateje imbere gahunda y’uburezi kuri bose muri iki gihugu, uyu munsi abana b’abanyarwanda bakaba bahabwa amahirwe yo kwiga uko bishoboka ; Nyakubahwa mushitsi mukuru muri uyu muhango mukaba munahagarariye Minisiteri y’Uburezi turagira ngo tubasabe ; mufatanyije n’ubuyobozi bw’iri shuri ryacu ryiza muzadusabire inzego zibishinzwe maze muri iri shuri hagezwe amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza, kuko muri iki kiragano tugezeho iyo udafite impamyabushobozi ihanitse hari amahirwe agucika.Njye na bagenzi banjye turasaba ko mwakumva icyifuzo cyacu, n’aho ayo masomo atadutangiriraho nibura barumuna bacu bakazayiga muri iri shuri mu gihe kiri imbere.’’
Mu ijambo ru’umukuru w’umuryango w’abafureri w’Abayozefiti mu Rwanda ari nabo bashinze iri shuri, Furere Jean Marie Vianney Azibereho yavuze ko uyu munsi ari uwo kwishimira kuko ugaragariza abasoje amasomo ko amajoro baraye atabaye imfabusa, ndetse n’ababyeyi batareze amabuye, ko bareze abakura kandi b’ingirakamaro.
Mu mpanuro yabagejejeho, Furere Azibereho yabwiye abasoje amasomo ko muri iri shuri bahakuye urufunguzo rufungura inyuma gusa, naho izifungura imbere mu byumba bakazazisangamo imbere, ko impamba y’ubumenyingiro bahawemu gihe bamaze muri iri shuri basabwa kuzayikoresha mu kwiteza imbere, guteza imbere imiryango bavukamo n’igihugu muri rusange.
Yabasabye kurangwa n’imico myiza ishingiye ku burere bahawe n’iri shuri, bakirinda gutekinika, gusondeka , no kuriganya mu kazi bagiyemo kuko aho bazaba bari hose bazaba ari abaranga n’intuma z’iri shuri; abasaba ko ubumenyi n’ubushishozi bafite byazabafasha kurushaho kubaha Imana no kwiyubaha ubwabo kugira ngo isi irusheho kuba nziza.
Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru muri uyu muhango Madamu Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda(HEC), yavuze ko icyifuzo cy’uko iri shuri ryakwemererwa gutanga amasomo y’ikiciro cya kaminuza mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro azabiganiraho n’inzego zibishinzwe, bakareba niba bishoboka.
Dr. Rosa Mukankomeje yashimiye abanyeshuri basoje amasomo umwete n’ukwihanga bagaragaje mu gihe amasomo yabo yari yarahagaritswe n’icyorezo cya Covid-19, abasaba gukomeza umuhate wo kunoza umurimo bahamagariwe guhera uyu munsi. Yavuze ko imikorere myiza ariyo izababera umuranga mu buzima bagiye gutangira, ngo kuko umwana mwiza ni we wihesha ingobyi; asaba ababyeyi kudateshuka ku nshingano zo kurera abana babo bitwaje ngo basoje amasomo ya kaminuza, babaye bakuru ngo kuko nta mwana ukura imbere y’umubyeyi, kuko igihe cyose inama z’umubyeyi zihora zikenewe.
Abanyeshuri 504 barimo abo igitsina gabo 290 n’abo igitsina gore 214 nibo bahawe impamyabushobozi n’ishuri Saint Joseph Integrated Technical College kuri iyi nshuro ya 6 kuva ryatangira gutanga amasomo y’ubumenyingiro, ikoranabuhanga na tekinike. Muribo 212 basoje amasomo mu ishami rya ‘ Civil Engineering’, 104 mu ishami rya ‘ Land survey’,94 mu ishami rya ‘Buildimg Construction Technology’, 39 mu ishami rya ‘Highway Technology’,na 52 basoje amasomo mu ishami rya ‘Information Technology’.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.