Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abiga mu mashuri y’ abana bafite ubumuga bwo kutabona barasaba leta kongera ibitabo biri mu nyandiko babasha gusoma.

Ibi babitangaje kuri iyi tariki ya 3 ukuboza 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga. Ku rwego rw’igihugu ukaba wizihirijwe I Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo.

Abiga mu mashuri y’ abana bafite ubumuga bwo kutabona barasaba leta kongera ibitabo biri mu nyandiko babasha gusoma.
Abiga mu mashuri y’ abana bafite ubumuga bwo kutabona barasaba leta kongera ibitabo biri mu nyandiko babasha gusoma.

Bamwe mu bana baganiriye na Kinyamateka biga mu ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona rya Kibeho (Education Institute for Blind Children Kibeho), ishuri rimaze kugira ibigwi mu gutsindisha ku rwego rw’igihugu, dore ko mu bizamini bisoza umwaka wa 2022-2023 havuye umwana umwe muri batanu ba mbere batsinze neza bizamini by’ikiciro rusange tronc commun kuri ubu akaba yarahagarutse gukomeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Aba bana bavuga ko n’ubwo hari intambwe yatewe mu kuzamura uburezi bw’umwana ufite ubumuga, hari ahakiri imbogamizi zijyanye no gufasha abana kunoza imyigire yabo nk’uko mu yandi mashuri y’abana badafite ubumuga bigenda.

Jean de Dieu Niyonzima wiga mu mwaka wa kane w’indimi n’ubuvanganzo na ISHIMWE Pamella ISA, ni bamwe mu bana bafite ubumuga biga mu ishuri rya EIBC Kibeho bemeza ko ibitabo basoma bikiri bikeya bityo bikaba imbogamizi kuko usanga mu gihe cy’ibizamini bashobora guhabwa ibitabo batabonye bikabaviramo gutsindwa kandi nyamara mu yandi mashuri yigamo abana badafite ubumuga ibyo bitabo biba bihari.

ISHIMWE Pamella ISA yagize ati” Kuba ibitabo ari bike, bitubigiraho ingaruka cyane, nk’ubu nkatwe twiga indimi n’ubuvanganzo, ejo bundi tuzajya mu mwaka wa 6 twitegura gukora ikizamini cya leta, usange batuzaniye igitabo (Novels) tutigeze dusoma usange turatsinzwe kandi tutari abaswa ahubwo ari ukubera kubura ibikoresho birimo n’ibitabo.

Turasaba Ministeri y’uburezi ngo uko yohereza ibitabo bisanzwe by’abana badafite ubumuga , natwe izajye idufasha izane n’ibitabo biri mu nyandiko ya Blaille tubasha gusoma.

Jean de Dieu Niyonzima, uherutse guhembwa muri 5 ba mbere bagize amanota meza mu bizamini bisoza icyiciro rusange, na we avuga ko yifuza ko babona ibitabo bihagije babasha gusoma kugira ngo ngo biyungure ubwenge n’ubwo kubishyira mu nyandiko yabo bigoranye. Aba banyeshuri biga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho, bavuga ko bifuza gusoma cyane, ntibabashe kubigeraho kubera ko ibyanditse mu nyandiko babasha gusoma ari bikeya.

Abiga mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho babasha gusoma inyandiko ziri muri word bifashishije udukoresho twitwa Orbit.

Abiga mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho babasha gusoma inyandiko ziri muri word bifashishije udukoresho twitwa Orbit.

Mushimiyimana Joséline wiga amateka, ubumenyi bw’isi n’ubuvanganzo, ni umwe mu bakenera gusoma inyandiko nini kuko areba gakeya, ati "Dufite ikibazo, tugeze mu mwaka wa gatanu, na n’ubu ntiturabona ibitabo, Ibitabo ntibihagije rwose. Tuba dukeneye n’ibitabo by’inkuru ndende (novels) zivuga ku bantu babaye intwari ndetse no ku kuntu abantu babayeho,amateka mbese muri rusange ariko ntabwo tubibona."

Alphonse Bikorimana umwalimu wigisha amateka, avuga ko ikoranabuhanga ryari ryoroheje kwiga ku banyeshuri kuko bafite udukoresho bita Orbit bifashisha mu gusoma ibyanditse muri word.Ariko kandi hakaba hai imbogamizi bafite zijyanye no kuba ibitabo byo kwigiramo REB ishyira ku mbuga z’ikoranabuhanga zayo kugira ngo byifashishwe mu gihe ibicapye bitaraboneka, biba biri muri PDF. Kandi nyamara ibikoresho abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bifashisha basoma kugeza ubu bikaba byanditse muri word.

Mwalimu Alphonce ati "Inyandiko ya PDF kuyishyira muri word kugira ngo isomeke biragorana cyane. Bisaba kongera kubishyira ku murongo neza, ukuramo amashusho, ugasanga biragufata igihe kinini."

Abarimu bemeza ko ibitabo byinshi biza byanditse mu nyandiko isanzwe y’abantu badafite ubumuga bityo ko bitaborohera kubakorera ibitabo bigiramo bicapye mu nyandiko ya Blaille.

Agira ati "Twebwe nk’abarimu bidusaba gukora cyane, tugategurira abana bafite ubumuga ibintu bifatika by’ingenzi byuzuye ku buryo umwana azabasha kubisoma agasobanukirwa kandi biri mu nyandiko abasha gusoma . Bitandukanye n’uko umwana ubasha kureba agenda agafata igitabo akisomera akunguka n’ibindi bintu byisnhi mwarimu atamubwiye.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wabereye I Kibeho ku rwego rw’igihugu basuye ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona EIB Kibeho . Bashimira ubuyobozi bw’iri shuri umurimo ukmeye bakora mu kuzamura uburezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona kandi bakaba indashyikirwa ku rwego rw’igihugu. Ababikira b’abaja b’umusaraba bayobora iri shuri bashyikirijwe igikombe cy’uko babaye indashyikirwa mu gutsinda neza no kwita kuri aba abana muri rusange. Abayobozi b’ishuri n’abana baharererwa baboneyeho kubagaragariza imbogamizi bahura nazo mu myigire yabo, ku ikubitiro ikibazo cy’ibitabo bidahagije.

Emmanuel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga NCPD avuga ko n’imashini zicapa ibyamaze kwandikwa mu nyandiko za Blaille abantu batabona babasha gusoma zigenda gahoro, nacyo kikaba ikibazo kiyongera ku bindi.

Ati” Natwe twiboneye ko gukorera abafite ubumuga bwo kutabona ibitabo bigiramo bivunanye kandi bitwara igihe kinini, kuko nk’imashini zicapa mu nyandiko za Blaille babasha gusoma zigenda gahoro, muri iki kigo bafite ebyiri gusa. Imashini zigenda gahoro kandi igitabo cy’impapuro 300 iyo cyanditswe mu nyandiko ya Blaille isomwa n’abafite ubumuga bwo kutabona kiza ari nk’impapuro 1000.”

Akomeza agira ati "Ku bufatanye na REB turateganya kubashakira n’indi mashini yo kuba bifashisha mu gihe hakiri kurebwa ko mu iterambere ry’ikoranabuhanga hatabobeka imashini zihuta. Kuba muri REB hasigaye hari ishami rishinzwe uburezi budaheza, dufite icyizere ko n’izindi nzitizi mu myigire y’abantu bafite ubumuga zizagenda zikurwaho.”

umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange, yibukije ko hari byinshi Leta ikomeje gukora, mu kwita ku bantu bafite ubumuga, hashyizwe imbaraga mu gutanga insimburangingo, gushyiraho amashuri afasha abantu bafite ubumuga, gushyiraho inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga, imikino n’imyidagaduro ku bantu bafite ubumuga.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bifite insanganyamatsiko igira iti” Kuzamura uruhare rw’abafite ubumuga mu miyoborere twubaka ejo heza.”Bisanze kandi hari kuba igikorwa cy’ikusanyamakuru ku mibare mishya y’abanyu bafite ubumuga mu gihugu hose.

Yagaragaje ko hari ibizakomeza kwitabwaho nk’uburezi budaheza, ubuzima, gukomeza gufasha abafite ubumuga batishiboye hagamijwe kubafasha kwiteza imbere, kubaha service nziza no mu igenamigambi bakazamo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose