Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abiga mu mashuri ya Leta bagiye kugerwaho n’umushinga wa Diyosezi ya Kabgayi wita ku bana bafite uburwayi bwo kutabona neza.

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023, Diyosezi ya Kabgayi yatangije igikorwa cyo gusuzuma no kuvuza abana bafite uburwayi bwo kutabona neza, binyuze mu mushinga w'uburezi budaheza watangiye mu mwaka wa 2017.

Abiga mu mashuri  ya Leta bagiye kugerwaho n’umushinga wa Diyosezi ya Kabgayi wita ku bana bafite uburwayi bwo kutabona neza.
Abiga mu mashuri ya Leta bagiye kugerwaho n’umushinga wa Diyosezi ya Kabgayi wita ku bana bafite uburwayi bwo kutabona neza.

Ni igikorwa kizamara ukwezi hasuzumwa abana bo mu bigo by’amashuri yatoranyijwe agera kuri 81 yo mu mirenge igera kuri 15 mu turere 4 Diyosezi ya Kabgayi ikoreramo ubutumwa.

Padiri Germain Habimana, ushinzwe amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi, akaba ari nawe ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga, yavuze ko uyu mushinga waje gufasha abana batahabwaga uburenganzira mu mashuri kubera uburwayi bw’amaso, rimwe na rimwe bikabaviramo gutsindwa no guta ishuri kubera kutareba neza.

Yagize ati “ uyu ni umushinga wa Diyosezi ya Kabgayi, waje gukemura ibibazo biri mu mashuri by’abana batabona neza, abandi bakitwa amazina abatera ipfunwe bikabaviramo kutiga neza, gusibira mu ishuri ndetse no kuva mu ishuri imbura gihe. Nyuma yo gusuzuma abana ku bigo , abana basanzwe bafite ibibazo byo kutabona neza bajyanwa kwa muganga bakavuzwa kandi bagakomeza no gukurikiranwa aho baba bari nta kiguzi."

Yakomeje avuga ko aho uyu mushinga utangiriye habonetse abana benshi bafite ikibazo cyo kutabona neza. Nyuma yo gutangirana n'ibigo bya Kiliziya Gatolika, bakaba barifuje kwagura ibikorwa by'uyu mushinga bikagera no mu mashuri ya Leta. Dore ko byagaragaye ko iyo umwana avujwe amaso hakiri kare akira kandi agakomeza kwiga nta kibazo.

Mu buvuzi abana bakorerwa n'uyu mushinga harimo kubagwa, guhabwa imboni, guhabwa indorerwamo no guhabwa ibikoresho byifashishwa mu gusoma bizwi nka Loupe.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Madame Kayitare Jacqueline, witabiriye iki gikorwa, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi ko yatekereje ku bana bafite uburwayi bwo kutabona neza. Akavuga ko ari amahirwe akomeye ku karere ka Muhanga.

Yagize ati “Ni amahirwe dufite nk’abanyamuhanga kuko mu bigo bigera kuri 32 byo mu karere kacu umushinga uzakoreramo abana bacu bazasuzumwa kandi abagaragayje ko bafite ikibazo bakavuzwa. Turashimira Diyosezi ya Kabgayi yatekereje gushyigikira uburezi no kubaka ubuzima bw’abakiri bato kugira ngo ireme ry’uburezi ribashe kugerwaho.”

Bwana Martin Lotsaert, umuhuzabikorwa w’umushinga "Lumiere pour le monde" wo mu gihugu cy'u Bubiligi utera inkunga iki gikorwa, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi n’ibitaro by’amaso uburyo bashyira mu bikorwa uyu mushinga kandi ukaba urushaho no kugera ku ntego zawo.

Avuga ko igitekerezo cyo kuwukomeza no kuwagura bagishyigikiye, kuko basanze hari impinduka nyinshi umushinga wazanye ku buzima bw’abana bafite uburwayi bwo kutabona neza bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ati”Tubona umushinga warazanye ibyiza byinshi birimo: gufasha abana batabona neza kuva mu bwigunge, kuvanaho urujijo ku bavuga ko uburwayi bw’amaso butavurwa ngo bukire no gufasha umwana ufite ubwo burwayi gukira ipfunwe n’akato.”

Marie Chantal Uwera, umuyobozi w’ishuri rya GS Remera riherereye muri paruwasi ya Kabgayi ryatangirijwemo iki gikorwa, yashimiye Diyosezi yabibutse muri uyu mushinga avuga ko bitari biboroheye kwigisha umwana utabona neza.

Yagize ati “Mu myaka yashize twabonaga abo mu bindi bigo basuzumwa bakavuzwa natwe tukumva byazatugeraho kuko abana bafite ibibazo by’amaso twari tubafite. Kuba uyu munsi twahawe amahirwe, twabyishimiye cyane kandi tuzakora ibishoboka ngo ntihagire umwana n’umwe ucikanwa n'aya mahirwe.”

Umushinga wo kwita ku bana bafite uburwayi bwo kutabona neza ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'ibitaro by'amaso bya Kabgayi. Watangiriye mu bigo 205 mu gihe cy’igerageza mu mwaka wa 2017. Kuri ubu Imirimo yo gusuzuma abana batabona neza ikiciro cya 2 itangiranye n’itariki ya 16 Ukwakira ikazageza ku itariki ya 17 Ukwakira 2023 bizamara ukwezi kumwe ,nyuma hakazakurikiraho kuvuza abana basanzwe bafite ikibazo cyo kutabona neza,kubaha ibikoresho no gukomeza kubakurikirana.

Muri uyu mwaka wa 2023 hazasuzumwa abana bo mu bigo by’amashuri 81 birimo amashuri ya leta n’aya kiliziya. Imibare itangwa n’umushinga igaragaza ko kuva muri 2017 hasuzumwe abagera ku 9817, muri bo 315 boherejwe kuvurirwa mu bitaro by’amaso bya Kabgayi 40 babagwa amaso, 136 bahabwa ibikoresho bibafasha kureba nka telesikope , 187 bahabwa lunette naho 142 baracyakurikinwa n’umushinga.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’umushinga kizageza mu mwaka w’2026 kizatwara Miliyoni 230 z’amafranga y’u Rwanda.

Mayor w'Akarere ka Muhanga yitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyiciro cya kabiri cy'umushinga w'uburezi budaheza wa Diyosezi ya Kabgayi
Mayor w'Akarere ka Muhanga yitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyiciro cya kabiri cy'umushinga w'uburezi budaheza wa Diyosezi ya Kabgayi
Umuyobozi wa GS Remera avuga ko bishimiye uyu mushinga ugeze no ku mashuri ya Leta
Umuyobozi wa GS Remera avuga ko bishimiye uyu mushinga ugeze no ku mashuri ya Leta
Umushinga w'uburezi budahezwa ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ibitaro by'Amaso bya Kabgayi ku nkunga y'umuryango "Lumiere du Monde".
Umushinga w'uburezi budahezwa ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ibitaro by'Amaso bya Kabgayi ku nkunga y'umuryango "Lumiere du Monde".
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose