Abiga muri Groupe Scholaire Notre Dame De Lourde Byimana babangamiwe no kutagira Laboratoire ya Phyisique kuko batabona aho bakorera ubushakashatsi muri iri somo.
Abana barererwa mu rwunge rw’amashuri rwaragijwe Bikiramariya umwamikazi wa Lourde (Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana ) barasaba ko bahabwa Laboratoir ya Physique bityo bakajya babona uko bakora ubushakashatsi. Iki kibazo kimaze iminsi kigaragazwa n’abiga muri iri shuri, cyongeye kugaragazwa ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’ishuri tariki ya 12 Gashyantare 2026, ubwo hizihizwaga umunsi wa Bikiramariya umwamikazi wa Lourde.
Bamwe mu banyeshuri biga muri Lourde baganiriye na Kinyamateka bavuze ko ubusanzwe isomo rya Pysique baryiga neza ariko ikibazo kikaba ari uko nta Laboratoire bafite, ngo bajye gushyira mu bikorwa ibyo baba bize muri tewori.
Inemazayo Flora umunyeshuri uhagarariye abandi muri Notre Dame de Lourde Byimana , yiga mu mwaka wa 6 Imibare, Ikoranabuhanga n’Ubukungu . Mu Kiganiro yagiranye na Kinyamateka yavuze ko ishuri ryabo ari ryiza, barikunda ariko hari ibibazo bikibabangamiye. Agira ati ‘’Ku kijyanye na Laboratoire ya Physique twifuza ko yakwagurwa, igashyirwamo ibikoresho bigezweho bijyanye n’iterambere dore ko hano hari na Section ya PCB (Physique Chimie na Biologie) ndetse n’abana biga mu cyiciro rusange tronc commun biga isomo rya Physique bose bakaba bakeneye aho bakorera ubushakashatsi bu buryo bumwe cyangwa ubundi. ‘’
Abanyeshuri biga mu mwaka wa 4 mu ishami rya PCB (Physique Chimie na Biologie ) muri Notre Dame de Lourde Byimana bagaragaza ko kuba nta laboratoire ya Physique ijyanye n’igihe iri kuri iri shuri bibangamira imyigire y’abanyeshuri cyane cyane mu gihe cya Pratique. Bagira bati ‘’Twiga neza isomo rya Physique ari ryo bita ubugenge ariko iyo tugeze igihe cyo gukora ubushakashatsi cyangwa kuba twashaka uko tuvumbura , tugira imbogamizi y’ibikoresho kuko urebye Laboratoire ya Physique ntabwo ikungahaye ugereranyije n’iya Chimie. Twifuzaga ko yavugururwa igashyirwa ku rwego rw’ishuri nk’iri ryigisha Science, hagashyirwamo ibikoresho bijyanye na Phyisique natwe bikadufasha kuba abahanga mu isomo rya Physique
Naho abiga mu kiciro rusange Tronc commun bavuga ko n’ubwo batiga Physique nyinshi cyane ugereranyije n’abo muri section, ariko ko Laboratoire bayikeneye kugira ngo batangire hakiri kare gukora ubushakashatsi bityo bazakomeze no mu yindi myaka barushaho kuba abahanga mu bya Physique birushijeho.
Yagize ati “Ni ishuri ryatangiye mu 1932 ryitwa Ikibeho. Ryagiye rihura n’imbogamizi zirimo nkeya z’ibikorwaremezo, ariko Leta na Kiliziya bashoyemo imbaraga hubakwa ibyumba by’amashuri. Nubwo hari ibyagiye bituzura uko twabyifuzaga, harakozwe cyane. Ababyeyi nabo bagize uruhare rukomeye mu kubaka no gushyigikira ishuri.”
Ikibazo cyo kutagira Laboratoire ya Physique gishimangirwa n’ababyeyi barerera kuri iri shuri rya Notre Dame de Lourde . Havugimana Galican umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi barerera muri iri shuri ,mu izina ry’ababyeyi bose yavuze ko hari ibibazo ishuri rifite kandi bibangamiye imyigire y’abana babo. Yagize ati’’ Ni imbogamizi ikomeye cyane ku bana barererwa hano kuko batabona aho binyagamburira kugira ngo bakore ubushakashatsi nk’abandi kandi nyamara twari tubategerejeho kuba abahanga n’abashakashatsi bo ku rwego rwo hejuru. Kuba iri shuri nta Laboratoire ya Phyisique rifite bituma abana bacu batabona aho bakorera ubushakashatsi. Twabasabaga ko mu bufatanye bw’inzego zitandukanye mwakora ubuvugizi kugira ngo isomo rya Physique ryigishwe neza abana babone aho bakorera ubushakashatsi bityo bashyire mu bikorwa ibyo biga muri tewori .
Bwana Galican uhagarariye ababyeyi yavuze ko ababyeyi biteguye gufatanya n’ishuri no gutanga uruhare rwabo kugira ngo barebere hamwe icyatuma iri shuri rirushaho gutera imbere byisumbuye.
Umuyobozi w’ishuri yavuze rya Notre Dame de Lourde Byima SœurVarelie Nyiransabimana yavuze ko ikibazo cya Laboratoire ya Physique gihari ariko kandi ko babaye bifashishije ishuri ari naryo bakoreramo imyitozo imwe n’imwe.Ati’’ Duhora tubisaba kugira ngo tubone ubufasha tube twayubaka abana bigire ahantu hari ibyangombwa bigezweho kandi bijyanye n’igihe, ariko turacyategereje .
Sœur Varelie asobanura ko ubusanzwe imyubakire y’amashuri, bafatanya na leta n’ababyeyi iyo babyemerewe hakiyongeraho inkunga yo ku rwego rwa Kiliziya hagashobora kuboneka ibyumba by’amashuri na za Laboratoire.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko intego y’ishuri rya Notre Dame de Lourde Byimana ari ugukomeza gutera imbere nta gusubira inyuma mu mfuruka zose zijyanye n’ubuzima n’inshingano z’iri shuri. Ku bibazo abana n’ababyeyi bagaraza bibabangamiye mu myigire yabo, Myr Balthazar yavuze ko hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo haboneke ibisubizo. Yagize ati ‘’Babyeyi barerera kuri iri shuri ndabasaba kwishyira hamwe no gushaka igikorwa muhuriyeho kigamije kuzamura ishuri mureremo kugira ngo ishuri rikomeze ritere imbere. Nifuza ko muri komitey’ababyeyi habamo, akanama gashinzwe imishinga, gafatanya n’ubuyobozi bw’ishuri, umurenge n’akarere , buri mwaka uko umwaka utangiye bakicara bakiha inshingano, bakagira umushinga bumvikanaho , bakareba aho bajya gukomanga nabo cg se bagatungira agatoki umuyobozi w’ishuri. Ikizava muri za mbaraga z’ishuri , zaba iziri ku rwego rw’umurenge n’akarere no ku rwego rwa Diyosezi zihure n’izo mbaraga z’ababyeyi kandi dufite ikizere cy’uko bizashoboka.’’
Myr Balthazar akomeza avuga ko azahora abibibutsa buri mwaka kugeza ubwo bazavuga bati ‘’ Dore icyo komite yacu ishinzwe imishinga muri iri shuri, dore icyo yagezeho, dore aho twabashize gukomanga no gutungira agatoki ubuyobozi bw’ishuri . Yabasabye kubigiraho inshingano n’icyemezo kandi ko na Diyosezi izakomeza gufatanya n’ababyeyi barerera hano ndetse n’ishuri gushaka icyakomeza kubateza imbere mu buzima n’inshingano z’ishuri.’’
Imibare igaragaza ko urwego rw’imitsindire muri Notre Dame de Lourde Byimana ihagaze nezakuko kuva mu myaka yatambutse iri shuli ryatsindishaga neza 100%, umwaka ushize wa 2024-2025 abana bakoze ibizamni bya leta bari 136 bigaga mu cyiciro gisoza amashuri y’icyiciro rusange, bose bakaba baratsinze 100% iki . Naho mu bana basozaga umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye abana 112 nibo bakoze ibizamini bya leta , abatsinze ni 110 batsinze neza ku kigero gishimishije kandi babona impamyabumenyi, abana 2gusa nibo batsinzwe kubera impamvu zumvikana bagize.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.