Abiga muri G.S.Nyarubuye biyemeje kugira Caritas yabo aho gutegereza akimuhana
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye muri Paruwasi ya Gituza ho muri Diyosezi ya Byumba barishimira ko babasha gufashanya bakikemurira ibibazo hagati yabo aho guhora bategereje inkunga iturutse ahandi.
Nk’uko babitangarije Kinyamateka abiga n’abarerera muri iri shuri bamaze kugera kuri byinshi babikesha guteranya amafaranga buri wese uko yifite bakagurira bagenzi babo batishoboye ibikoresho by’ishuri bitandukanye, ndetse bagakora n’ibindi bikorwa bikomeye birimo kuvuza bagenzi babo barwaye indwara zikomeye no kwishyurira ifunguro rya Saa Sita bagenzi babo, binyuze muri Caritas y’ikigo.
Nyirasafari Philomene umurezi uhagarariye Caritas muri iki kigo avuga ko abanyeshuri bamaze gucengerwa n’akamaro ko gufashanya hagati yabo aho iyo hari umunyeshuri wahuye n’ikibazo bagenzi be bakigira icyabo.
Uyu murezi atanga urugero rw’umwana wigaga muri iki kigo aguhura n’uburwayi bw’ikibyimba mu irugu akaremba bikomeye ndetse akabura n’ubushobozi bwo kwivuza. Binyuze muri Caritas y’iri shuri babashije gukusanya agera ku bihumbi 480 maze bishyurira umwana amafaranga yo kwivuza mu bitaro bikuru i Kigali maze umwana arakira agaruka ku ishuri. Ibi byashimishije cyane abana bituma baniyemeza gukomeza gufasha n’abandi bana bahura n’ibibazo by’uburwayi ndetse n’ibindi bibazo.
Aganira na Kinyamateka Padiri Harerimana Theophile, umuyobozi w’iri shuri avuga ko kuva yahabwa ubutumwa bwo kujya kuriyobora yasanze ikigo gifite abanyeshuri bagera ku 1016 harimo abafite ibibazo bitandukanye by’ubukene bituma batiga neza, aho wasanganga bamwe nta bikoresho by’ishuri bagira, abandi nta myambaro y’ishuri yewe hari n’abo wasangaga kubona ifunguro rya Saa Sita ari ingorabahizi.
Avuga ko akimara kubona urwo rusobe rw’ibibazo yiyemeje gushinga Caritas mu mwaka wa 2015 abigiyeho inama n’abarezi hamwe n’ababyeyi kugira ngo ize ari igisubizo cya bya bibazo byose; itangizwa ku mugaragaro na Myr Seriviliyani Nzakamwita Umushumba wa Diyosezi ya Byumba.
Kuri uwo munsi wo kuyitangiza aba Kristu batanze ituro ry’amafaranga asaga 250.000 hamwe n’ibiribwa bitandukanye. Kuva iyi Caritas yatangira yakemuye ibibazo byatumaga umunyeshuri ashobora kureka ishuri, kuri ubu nta munyeshuri ukiva mu ishuri kuko yabuze ibikoresho cyangwa ifunguro rya Saa Sita, kandi ngo yarushijeho kurema mu banyeshuri ubuvandimwe nyabwo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.