Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abize mu iseminari nto ya Mutagatifu Aloyizi i Cyangugu barashima uburere bwiza yabatoje mu myaka 25 imaze ishinzwe

Ku wa gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Aloys ya Diyosezi ya Cyangugu yizihije Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe.

Abize mu iseminari nto ya Mutagatifu Aloyizi i Cyangugu barashima uburere bwiza yabatoje mu myaka 25 imaze ishinzwe
Abize mu iseminari nto ya Mutagatifu Aloyizi i Cyangugu barashima uburere bwiza yabatoje mu myaka 25 imaze ishinzwe

Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Myr Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Cyangugu ari kumwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, abayobozi mu nzego bwite za Leta, abapadiri n’abalayiki bize muri iyi seminari ndetse n’imiryango yabo.

Mu ijambo yagejeje kubitabiriye iyi yubile, Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko Seminari ari irerero ryiza ry’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, n’utabashije gukomeza muri uyu muhamagaro akahakura uburere bwiza bumutegura kuzavamo umulayiki mwiza, uzubaka urugo rwiza.

Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko iyo umuseminari yiyumvisemo icyifuzo cyo kwiyegurira Imana akwiye gushyigikirwa, aho gucibwa intege nk’uko hari aho byagiye bugaragara. Yagize ati “ Abaseminari biyumvisemo icyifuzo cyo kwiyegurira Imana icyo cyifuzo kigomba gushimwa kandi agashyigikirwa; ntihazagire umuntu ugipfobya cyangwa ngo agiteshe agaciro kuko tuzi ko hanze aha ibyo gukerensa Ingabire ikomeye yo kwiyegurira Imana nabyo bihari.”Avuga ko na we mu gihe yari mu iseminari, amaze kwandikira umwepiskopi amusaba ko amwemerere gukomeza mu iseminari nkuru, hari abamushyigikiye maze icyifuzo yiyumvagamo kikagera ku ntego nta nkomyi.

Musenyeri Rwakabayiza Dieu donne watangiranye n’iyi seminari yavuze ko iyi seminari yashinzwe nyuma y’igihe gito iyi diyosezi nayo yari imaze ishinzwe; Iyi seminari ishingwa hagamijwe kugira ngo izifashishwe mu gutegura abasaseridoti b’ejo hazaza no kurera abalayiki beza bazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu na Kiliziya.

Musenyeri Rwakabayiza yavuze ko seminari yitiriwe Mutagatifu Aloyizi Cyangugu ihora imbere mu mitsindire y’ibizamini bya leta, gusa ikagira zimwe mu mbogamizi zituma idahora ku mwanya wa mbere. Akomoza ku bibabazo bamwe mu banyeshuri bayigamo bakunda guhura nabyo, Musenyeri Rwakabayiza yavuze ko bamwe mubatsindira kwiga muri iyi seminari baba bavuka mu miryango ikennye ariko bazi ubwenge, asaba ko hashyirwaho ikigega ngoboka ku bana b’abakene batsindira kwiga mu iseminari ariko bakagorwa n’ibibazi bishingiye ku bukene.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi Madamu Dukuzumuremyi Anne Marie wari uhagarariye inzego za Leta muri ibi birori yavuze ko seminari ya Cyangugu mu myaka 25 imaze yatanze umusaruro ntagereranywa mu iterambere ry’uturere iherereyemo aritwo Rusizi na Nyamasheke.

Madamu Anne Marie avuga ko uretse gutanga uburere bwiza ku bana bavuka muri utu turere ari nabo bavamo abakozi mu nzego za Leta n’abo ibigo binyuranye bigira uruhare mu iterambere, abiga muri iyi seminari bavamo abihayimana beza bagira uruhare mu kwita ku buzima bwa roho bw’abakristu ba diyosezi ya Cyangugu ari nabo baturage bo muri utu turere. Akavuga ko umuganda iyi seminari itanga ari ndasimburwa.

Mu izina ry’uhagarariye ababyeyi barerera muri iyi seminari, yashimiye diyosezi ya Cyangugu yashinze iyi seminari ngo ifashe gutegura abazavamo abapadiri, yasabye ko mu biruhuko abiga mu iseminari nkuru bajya bahabwa imirimo ku maparuwasi kugira ngo bafashwe kwirinda ibigusha bishobora kubayobya inzira batangiye mu gihe bari mu biruhuko.

Kwizihiza yubile y’imyaka 25 ya seminari ya St Aloys Cyangugu byahuriranye n’ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka ya Musenyeri Dieu donne Rwakabayiza wabaye umuyobozi wa mbere w’iyi seminari, uyu mwaka akaba yarongeye guhabwa ubutumwa bwo gukomeza kuyibera umuyobozi.

Seminari nto ya St Aloys Cyangugu yashinzwe tariki 5 ukwakira 1997 na Musenyeri Yohani Damaseni bimenyimana umwepiskopi wa 2 wa Cyangugu witabye Imana mu 2018 azize uburwayi. Iyi seminari itangira yatangiranye abanyeshuri 49.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose