Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Akarere ka Muhanga karashima umusanzu wa Kaminuza ya ICK mu iterambere ryako

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko Kaminuza Gatolika ya Kabgayi(ICK) ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeje kuzana impinduka nziza mu iterambere ry’aka karere.

Akarere ka Muhanga karashima umusanzu wa Kaminuza ya ICK mu iterambere ryako
Akarere ka Muhanga karashima umusanzu wa Kaminuza ya ICK mu iterambere ryako

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’aka karere Madamu Jacqueline Kayitare mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuri ya 11 ku banyeshuri 208 barangije muri iyi kaminuza, umuhango wabaye ku wa gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, i Muhanga ku cyicaro cy’iyi Kaminuza.

Madamu Jacqueline Kayitare yavuze ko kuba iyi Kaminuza yarashinzwe na Diyosezi Gatolika ya Kabgayi muri aka karere byafashije abaturage benshi b’aka karere kwiga amasomo y’icyiciro cya kaminuza, bityo nyuma yo kuyirangizamo bakagira uruhare rukomeye mu mirimo inyuranye iteza imbere aka karere.

Avuga ko binyuze mu mashami y’iyi kaminuza arimo ubukungu, iterambere, icungamari n’iterambere,abarangije muri iyi Kaminuza bahabwa akazi mu mirenge n’ibigo byo muri aka karere bagatanga umusanzu ufatika mu guteza imbere aho bakora kandi nabo bakiteza imbere.

Madamu Kayitare ashima Kaminuza ya ICK yatangije ishami ry’uburezi kuko rizaba kimwe mu bisubizo bizavugutira umuti ikibazo cy’ireme ry’uburezi gitungwa agatoki n’inzego zitandukanye. Akemeza ko nk’uko Diyosezi ya Kabgayi idahwema gutanga umusanzu mu burezi n’iyi kaminuza izanye amaboko mashya yunganira ibyari bisanzwe kugira ngo urwego rw’uburezi muri aka karere ruzamuke.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa ICK yavuze ko ashimishwa n’urwego Kaminuza ya ICK imaze kugeraho, vuga ko na we yishimira ko iyi kaminuza yamaze gutangiza amasomo mu ishami ry’uburezi. Myr Smaragde avuga ko icyi cyifuzo cyamuhoze ku mutima kuko uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere rya muntu, bityo aho uburezi bwatejwe imbere n’abantu barushaho kuba beza.

Myr Smaragde avuga ko abona icyifuzo cya ICK kitaragera ku ijanisha ry’ijana ku ijana nk’uko abyifuza, akavuga ko bizamushimisha kurushaho mu gihe iyi Kaminuza izaba imaze gutangiza n’ishami ry’ubuzima(Sante) n’irya Filozofiya bityo umusanzu itanga mu iterambere ry’igihugu ukiyongera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose