Amafaranga y’ishuri asabwa ababyeyi muri buri cyiciro cy'uburezi agiye kuba amwe mu mashuri yose yo mu Rwanda
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatatu tariki 14 Nzeri 2022, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amabwiriza agaragaza amafaranga fatizo ababyeyi bagomba gutanga mu rwego rwo kunganira umusanzu Leta yishyurira buri mwana wiga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu Rwanda.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ku munyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza nta mafaranga y’ishuri agomba gusabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015. Umusanzu w’umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Uwo musanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe, Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe. Ikindi, umubyeyi asabwa ni ukugenera umwana umwambaro w’ishuri n’ibindi bikoresho by’ishuri.
Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga ibihumbi 19.500 Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda. Kuri ibi ngibi ariko hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y’umunyeshuri, ikarita y’imyitwarire n’ubwishingizi bw’umunyeshuri. Mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.
Ku mashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri kandi akabaha imifariso mu buryo bwo kuyikodesha, yemerewe kwaka abanyeshuri bashya gusa umusanzu w’amafaranga atarenze 9000 Frw atangwa rimwe gusa mu myaka itatu kugira ngo hashobore gusimbuzwa ishaje. Aya mabwiriza ateganya ko nta shuri rya leta cyangwa irikorana na leta ku bw’amasezerano ryemerewe gusaba ibikoresho bitari ku rutonde rw’ibyatangajwe.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko nta mafaranga fatizo yari ateganyijwe ku musanzu w’umubyeyi ku buryo wasangaga buri ishuri riwushyiraho uko ribyishakiye. Ibyo ngo byatumaga hari abaka menshi abandi macye ndetse hakaba n’igihe hakwa n’ibitagombye gusabwa umubyeyi.
Minisiteri y’uburezi yatanagaje ko aya mabwiriza aazatangira kubahirizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023 kizatangira ku wa 26 Nzeri 2022, ikanizeza ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ubufatanye mu kureba ko hari impinduka zishobora kuba mu micungire y’ibigo by’amashuri zishingiye ku mpinduka z’ibiciro ku masoko bigenda bihinduka umunsi ku wundi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.