Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amashuri Gatolika yo muri Nyundo yashimiye Byumba yababaye hafi mu gihe cy’ibiza

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare 2024, Abayobozi b’amashuri Gatolika yo muri Diyosezi ya Nyundo bakoreye urugendo shuri muri Diyosezi ya Byumba banagamije kuyishimira kuba yarababaye hafi mu gihe cy’ibiza byo muri Gicurasi 2022.

Amashuri Gatolika yo muri Nyundo yashimiye Byumba yababaye hafi mu gihe cy’ibiza
Amashuri Gatolika yo muri Nyundo yashimiye Byumba yababaye hafi mu gihe cy’ibiza

Uru rugendo rwakozwe n’abayobozi b’amashuri 151 yo muri Diyosezi ya Nyundo, Zone ya Gisenyi.

Nyuma yo gusura G.S Catholique Byumba, Abayobozi bo muri Nyundo bakomereje mu ishuri Nderabarezi rya Byumba (TTC de la Salle Byumba) basangizwa na bagenzi babo bo muri Byumba uko ubutumwa bwo kurerera Kiliziya n’igihugu bushyirwa mu bukorwa muri Diyosezi ya Byumba.

Ibiganiro byatanzwe byagarutse ahanini ku cyo Byumba ikora kugira ngo abana biga mu bigo by’amashuri Gatolika ya Byumba bakure bashobote, bashoboye kandi basukuye mu mashuri asukuye.

Aganira na Kinyamateka, Padiri Leonidas Ngomanziza, ashinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo, yavuze ko urugendo rw’abayobozi b’amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo rwari rufite intego eshatu z’ingenzi.

Iya mbere, yari ugushimira Diyosezi ya Byumba by’umwihariko mu bijyanye n’amashuri kuko ubwo Sebeya yangizaga ibikorwaremezo birimo n’amashuri mu biza byo mu ijoro rya tariki ya 2 rishyira 3 Gicurasi 2023, Diyosezi ya Byumba binyuze mu bahagarariye amashuri, abayobozi b’amashuri, abapadiri n’abihayimamna basuye Diyosezi ya Nyundo bayishyikiriza inkunga zitandukanye zari zigizwe n’ibikorwsho byo mu ishuri n’amafaranga yo kwifashishwa mu gusana ibyari byarangiritse.

Impamvu ya kabiri yari ukwigira ku mashuri yo muri Diyosezi ya Byumba ku buryo bashyira mu bikorwa icyifuzo cy’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda ‘Equipe Ensegnante’ cyane ko ho ishyirwamubikorwa ry’iki cyifuzo ryateye imbere ndetse rifite imbaraga nk’uko byavuzwe na Padiri Ngomanziza.

‘Equipe Ensegnante’ yatangijwe n’Aabepiskopi Gatolika bo mu Rwanda hagamijwe gufasha abarezi kurushaho kunoza umurimo wabo wo kurera kandi bakawukora nk’umuhamagaro.

Impamvu ya Gatatu yari ijyanye no kureba ah Diyosezi ya Byumba igeze ishyira mu bikorwa Intego y’Umwaka w’Uburezi Gatolika 2023-2024 igira iti ‘Umwana usukuye mu ishuri risukuye’.

Padiri Ngomanziza avuga ko impamvu bahisemo Byumba kuri iyi nsanganyamatsiko ari uko Byumba yatangiye kuyishyira mu bikorwa mbere y’uko igirwa insanganyamatsiko yo ku rwego rw’igihugu ku buryo muri Byumba igeze ku rwego rushimishije.

Padiri Ngomanziza akomeza avuga ko biboneye uko abanyeshuri bashyize mu bikorwa iyo ntego bakora ibikoresho bitandukanye bikuwe mu myanda ishobora kwangiza ibidukikije cyangwa ikagira uruhare mu ihumana ry’ikirere.

Ku bijyanye no gushimira ababafashe mu mugongo, Padiri Ngomanziza avuga ko Diyosezi zose zabafashije bityo ko uko bazajya babona ubushobozi bazajya basura izo Diyosezi by’umwihariko mu bijyanye n’amashuri kugira ngo babashimire.

Padiri Ngomanziza asoza avuga ko bashimishijwe kandi n’ubusabane bwabahuje na bagenzi babo b’i Byumba binyuze mu mikino ndetse aboneraho no gusaba abayobozi b’amashuri kurushaho gukora siporo kuko ituma barushaho kugira ubuzima buzima.

Muri uru rugendoshuri kandi hakinwe imikino itandukanye yahuje abayobozi b’amashuri Gatolika muri Nyundo na Byumba. Imikino yakinwe ni umupira w’amaguru n’imikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball.

Mu mikino y’amaboko, Diyosezi ya Nyundo yatsinze Diyosezi ya Byumba muri Volleyball amaseti 2-0, mu gihe muri Basketball Diyosezi ya Byumba yatsinze Nyundo amanota 23-15.

Imikino yahuje abayobozi b’amashuri Gatolika ya Nyundo na Byumba yasorejwe mu mupira w’amaguru warangiye Nyundo itsinze Byumba ibitego 2-1.

Kiliziya Gatolika isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Leta w’imena mu bijyanye n’uburezi hashingiwe ku mubare utari muto w’amashuri ifite n’ayo ifatanyije na Leta ku masezerano.

Urugendo rw'Abayobozi b'amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo rwaranzwe n'imikino inyuranye y'amaboko n'umukino w'umupira w'amaguru. Muri Volleyball Nyundo niyo yatsinze, Seti 2-0
Urugendo rw'Abayobozi b'amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo rwaranzwe n'imikino inyuranye y'amaboko n'umukino w'umupira w'amaguru. Muri Volleyball Nyundo niyo yatsinze, Seti 2-0
Nyuma ya Volleyball hakinwe Basketball maze Byumba itsinda Nyundo amanota 23-15
Nyuma ya Volleyball hakinwe Basketball maze Byumba itsinda Nyundo amanota 23-15
Uru rugendo rwari rwitabiriwe n'ingeri zinyuranye z'abayobozi bayobora amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo na Byumba.
Uru rugendo rwari rwitabiriwe n'ingeri zinyuranye z'abayobozi bayobora amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo na Byumba.
Padiri Leonidas Ngomanziza ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo, Zone ya Gisenyi niwe waje arangaje imbere abayobozi b'amashuri Gatolika muri Nyundo
Padiri Leonidas Ngomanziza ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo, Zone ya Gisenyi niwe waje arangaje imbere abayobozi b'amashuri Gatolika muri Nyundo
Uretse imikino y'amaboko, hanakimwe umupira w'amaguru warangiye Nyundo itsinze 2-1
Uretse imikino y'amaboko, hanakimwe umupira w'amaguru warangiye Nyundo itsinze 2-1
Aba bayobozi kandi banabaye abafana ba bagenzi babo bari bari mu kibuga
Aba bayobozi kandi banabaye abafana ba bagenzi babo bari bari mu kibuga
Ikipe y'umupira w'amaguru ya Nyundo
Ikipe y'umupira w'amaguru ya Nyundo
Ikipe y'umupira w'amaguru ya Byumba
Ikipe y'umupira w'amaguru ya Byumba
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose