Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amashuri Kagame Cup: Sainte Bernadette Kamonyi yegukanye ibikombe bitatu

Ishuri ryisumbuye ryisunze Mutagatifu Berenadeta ku Kamonyi (ESB Kamonyi) ryongeye kugaragaza ubushongore n’ubukaka muri siporo kuko ryegukanye ibikombe bitatu mu marushanwa ‘Amashuri Kagame Cup’

Amashuri Kagame Cup: Sainte Bernadette Kamonyi yegukanye ibikombe bitatu
Amashuri Kagame Cup: Sainte Bernadette Kamonyi yegukanye ibikombe bitatu

Imikino yo gusoza aya marushanwa mu Karere ka Kamonyi yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, aho mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20 mu bahungu n’abakobwa, ESB Kamonyi yatwaye ibikombe bibiri mu mukino wa Basketball.

Mu bakobwa, ESB Kamonyi yatsinze ES Marie Adelaide Gihara amanota 92-25, mu gihe mu bahungu, ESB Kamonyi yatsinze St Ignace TSS amanota 129-35.

Igikombe cya gatatu, ESB Kamonyi yagitwaye mu bakobwa nyuma y’aho ikipe ya Volleyball y’iri shuri itsindiye Saint Ignace TSS amaseti 3-0.

Padiri Jean d’Amour Majyambere uyobora ESB Kamonyi avuga ko ibanga ry’iri shuri nta rindi uretse guha umwanya abanyeshuri bagakina ndetse buri wese akajya mu mukino yiyumvamo.

Padiri Majyambere yanaboneyeho gusaba ko siporo mu bana bakiri bato yakwitabwaho by’akarusho bakazamuka bakunda imikino kandi baranahisemo iyo bazajya bakina.

Ati “Mu bana bakiri bato, mu mashuri abanza twifuza ko siporo yahabwa imbaraga kandi igakorwa neza kuko bifasha abana gukura bafite icyerecyezo cya siporo bakunda kandi bakayikora babishaka. Turasaba amashyiramwe y’imikino atandukanye kudufasha kubona amahugurwa, ibikoresho, abatoza abasifuzi n’ibindi byafasha siporo gutera imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylivere witabiriye umuhango wo gusoza irushanwa ku mugaragaro ku rwego rw’akarere yavuze ko siporo mu bakiri bato by’umwihariko mu mashuri ari ngombwa kuko ifasha abana mu mpande zose z’ubuzima zirimo no gukuza impano zabo.

Dr. Nahayo akomeza avuga ko nk’akarere bakomeje gukora ibishoboka byose mu gufasha abana gukuza impano zabo.

Ati”Abana bafite impano bafashwa gushakirwa amakipe bakinamo kugira ngo bakomeze barusheho gukuza impano zabo. Iyi ni intambwe Akarere ka Kamonyi kateye muri siporo yo mu mashuri ishingiye ku bikorwa byo gufasha abana bafite impano mu mikino itandukanye tukabashakira amakipe bakinamo haba mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu. Abandi nabo dukomeza kubakurikirana no kubakundisha siporo by’umwihariko kugira ngo hatagira ubura amahirwe kandi yari afite impano.”

Irushanwa ngarukamwaka “Amashuri Kagame Cup” ryatangiye muri 2017 rigamije gufasha ababyiruka kwimakaza umuco wo gukunda igihugu no kwimakaza umuco wo gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ni umwe mu bitabiriye imikino yo gusoza Amashuri Kagame Cup
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ni umwe mu bitabiriye imikino yo gusoza Amashuri Kagame Cup
ESB Kamonyi yanatwaye igikombe muri Volleyball
ESB Kamonyi yanatwaye igikombe muri Volleyball
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yashimiwe uruhare agira mu guteza imbere siporo
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yashimiwe uruhare agira mu guteza imbere siporo
Umuyobozi wa ESB Kamonyi, Padiri Majyambere Jean d'Amour
Umuyobozi wa ESB Kamonyi, Padiri Majyambere Jean d'Amour
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose