Amashuri y'Abiyeguriyimana yashimiwe uburezi atanga asabwa kurushaho gusubiza ibibazo bishya
Komisiyo ishinzwe amashuri gatolika ikomeje kuganira n’abafite aho bahurira n’uburezi hagamijwe gusangira amakuru n’ibitekerezo ku nyandiko ya Papa yise "Pact Educatif Global" no kureba uko yashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku mwihariko w'u Rwanda.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Nzeri 2023 muri Diyosezi ya Kabgayi, mu rugo rw’ababikira ba Roho mutagatifu I Mbare, hahuriye abagize ihuriro ry’abayobozi bakuru b’imiryango y’abihaye Imana hagamijwe kubaganiriza kuri "Pact Educatif Global" no kurebera hamwe uruhare amashuri y'Abihaye Imana yagira mu kuyishyira mu bikorwa.
Myr Filipo Rukamba umwepiskopi wa Butare akaba na perezida wa komisiyo ishinzwe uburezi mu nama y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda yavuze ko ingingo zikubiye mu rwandiko rwa papa yise "Pact Educatif Global", amashuri y'abihayimana yagakwiye kuzikurikiza zose uko ziri, mu rwego rwo kubaka uburezi busubiza ibibazo biriho.
Yagize ati" Ndabifuriza ko mu mashuri yanyu mwakomeza kujya imbere mu gutoza abana uburere buboneye kuko kuri ubu umuryango wacu wugarijwe n’ibibazo. Umwana ugize amahirwe yo kugera mu ishuri ry’abihayimana akagira itandukaniro n’uwize mu rindi shuri kuko uburere ahakura bwakagombye kuba ntamakemwa. Urubyiruko rwacu rukururwa cyane n’ibigezweho, nimureke duhange udushya urubyiruko rukunda bityo bakomeze kugumana natwe kuko ibyo bashaka babibonera iwacu mu buryo butandukanye kandi bitatubujije no kubageza ku ntego y’umuhamagaro wacu nk’abihayimana.”
Nyuma yo gusobanura ingingo ku yindi mu zigize "Pact educatif Global", Myr Filipo Rukamba yibukije abihayimana icyo abanyafurika bavuga kuri iyi pact mu buryo bwa kinyafrika.
Padiri Eugene Niyonzima, umuyobozi w’abapalotini akaba n’umuyobozi wa COSUMAR yavuze ko bishimiye ko bongeye gusangira ibyiza by’uburezi bukorwa n’abihayimana no kurebera hamwe ibyo bazakora ejo hazaza bijyanye n’igihe ndetse n'icyerekezo cy'umuyobozi wa Kiliziya.
Ati “Umuco w’ahandi ukomeje gukurira mu bana bacu, ni byiza ko dusubiza amaso inyuma tukareba umuco nyarwanda ntukomeze kumirwa n’iby’ahandi. Dutoze abakiri bato urukundo rwa kivandimwe kuko nibo kiriziya y’ejo, ni nabo bazavamo abihayimana b’ejo. Ni byiza ko tubarera neza mu mpande zose, umukobwa ntarinde ajya gushyingirwa atazi guteka cyangwa gutera ibipesu ku ishati. Hari iby’ingenzi umwana w’umunyarwanda agomba gukura azi neza kandi bijyana n’umuco wacu. “
Padiri Eugene yakomeje avuga ko mu burezi bwa Kiliziya hari ibyakorwaga ariko noneho bikaba bigiye kongerwamo ikibatsi kugira ngo abana barerwa bazavemo abana b’ingirakamro kandi n’uburezi bufite ireme bubashe kugerwaho.
Padiri Lambert Dusingizimana umunyamabanga wa komisiyo y’uburezi mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda yashimiye Abihayimana icyizere bafitiwe mu burezi bufite ireme. Abasaba gukomereza aho.
Yagize ati “Usanga hari imvugo ivugwa ngo abihayimana mu burezi byibuze baragerageza. Abantu babafitiye icyizere. Icyo tubasaba ni ugukomeza uwo mujyo ujyana mu burezi n’uburere bwiza bukenewe kuvugururwa umunsi ku wundi, cyane cyane ko n’ibibazo bivangira uburezi bikomeza kwiyongera umunsi ku wundi. Ni yo mpamvu dusaba abihayimana kugira ngo nabo babirebe kandi bashyireho akabo mu gutanga umusanzu mu burezi bukwiye mu Rwanda kuko impuruza papa yatanze ifite ishingiro.“
Soeur Marie Cecile BIMENYIMANA umubikira wo mu muryango w’abapalotini akaba akorera ubutumwa mu ishuri ryitiwe mutagatifu Visenti i Masaka yavuze ko bishimiye guhabwa iki kiganiro kuko uburezi bwa none busa nk’aho bugenda bugira ibyo butakaza. Yatanze urugero rwo kuba umwana ubu afatwa nk’ikirahure kimeneka ubusa, ntihagire umukoraho, ntagire umurimo amenya bityo nta gire umwete wo gufata inshingano.
Ati"Bajya babicamo umugani ko umuntu asaza uko yakuze. Si byiza ko umwana aba uwo gutinywa, ahubwo akwiye kwegerwa agatozwa umuco n’ubundi bumenyi bw’ibanze akiri muto niba anafite ikibazo agafashwa."
Ibiganiro bikaba bikomeje gutangwa mu madiyosezi yose no kwakira ibibazo ,ibitekerezo n’ibyifuzo bikazasuzumwa hagashyirwaho umwanzuro w’ibigomba gukurikizwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.