Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amasonga ya Rugamba Sipiriyani yahamije uko CECYDAR yabakuye ku mihanda bakongera kuronka ubuzima

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize Rugamba Sipiriyani n’umugore we Mukansanga Daforoza bashinze ikigo CECYDAR cyita ku bana bo ku muhanda, bagasubizwa mu buzima busanzwe; bamwe mu barerewe muri iki kigo bahawe izina ry’Amasonga ya Rugamba bahamirije abitabiriye iyi sabukuru uko basubijwe agaciro,ubumuntu n’uburere n’uyu muryango.

Amasonga ya Rugamba Sipiriyani yahamije uko CECYDAR yabakuye ku mihanda bakongera kuronka ubuzima
Amasonga ya Rugamba Sipiriyani yahamije uko CECYDAR yabakuye ku mihanda bakongera kuronka ubuzima

Mu buhamya bwa Ndahiro Emmanuel wabaga mu muhanda akawukurwamo n’abakozi ba CECYDAR, yavuze ko ubuzima we na bagenzi be bari babayeho mu muhanda bwari bushaririye, bumva ko batakiri abantu, bakarokorwa na CECYDAR yabasanganiye ikabiyegereza maze ikabigisha uburere bwiza, uyu munsi akaba ari umugabo wubatse.

Ndahiro Emmanuel yagize ati “Mu buzima twari turimo,twari twarihebye, abantu bamwe batwita imburamumaro, ibiburaburaryo n’ibishuga.Nyuma tubona abantu bagenda baza umunsi ku wundi badusanga aho twararaga ku muhanda, bakatuganiriza, bakatubwira ko natwe turi abantu nk’abandi; Nyuma y’uko inzego za Leta zitujyanye i Shyorongi, CECYDAR nibwo yaje kubadusaba, baradufata tubona batuzanye hano mu kigo, baratwigisha, badutoza urukundo, ndetse banadusubiza mu ishuri.”Ndahiro avuga ko we na bagenzi be CECYDAR n’abayishinze bababereye ababyeyi, bakabasubiza ubuzima, uyu munsi bakaba ari abantu bazima.

Museruka Salomon avuga ko yaje muhanda avuye mu karere ka Gisagara.Nyuma yo kujyanwa mu kigo cya CECYDAR, Museruka avuga ko bamurihiye amashuri abanza n’ayisumbuye mu ishami ry’imyuga, uyu munsi akaba na we ari umubyeyi, umugore we akaba ri umwalimukazi, ari umugabo mwiza.

Akomoza ku buryo Rugamba Sipiriyani n’umugore we bakomeje kumubera abarengezi, Museruka avuga ko nyuma yo gushinga urugo akabyara, umwe mu bana be yagize uburwayi bw’abayobera, amugejeje kwa muganga bamubwira ko arwaye ikibyimba ku bwonko. Museruka avuga ko byamunaniye kubyakira yigira inama yo kwiherera, asenga asaba Imana abinyujije kuri Rugamba na Daforoza; avuga ko nyuma y’iryo sengesho, umunsi wo kubaga umwana, bageze kwa muganga, bamusuzumye mbere yo kumubaga basanga cya kibyimba cyarakize. Agahamya ko icyo ari kimwe mu bitangaza Rugamba Sipiriyani na Daforoza Mukansanga bamukoreye.

Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye isi sabukuru, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali yashimye urugero rwiza Rugamba Sipiriyani n’umugore we batanze nyuma yo kumenya ibanga ry’uko umwana wese avuka kubera gahunda y’Imana; bakiyemeza gushinga ikigo kigamije kwita ku bana babayeho nabi ku muhanda kandi bakagombye kuba barererwa mu miryango.

Karidinali Kambanda yavuze ko na Kiliziya ibabazwa no kumva ko hari abana babayeho nabi ku mihanda, abenshi barahisemo ubwo buzima kubera ababyeyi babo batabanye neza, cyangwa babataye. Asaba ko ingo zo muri iki gihe zifatira urugero ku rugo rwa Sipiriyani na Daforoza, zigaharanira kurera abo Imana ibahaye, ndetse n’abandi babona ko babayeho nabi batarababyaye bakaba babafasha nk’uko uyu muryango wabigenje.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 CECYDAR imaze ishinzwe byitabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye biganjemo ababyeyi b’abana bafashwa na CECYDAR, abitagatifuriza muri Kominote ya Emmanuel n’abo muri paruwasi ya Kicukiro.

Byitabiriwe kandi na Anfré Antoine, Ambasaderi w’igihugu cy’u Bufaransa mu Rwanda,Myr Selesitini Hakizimana, U12mwepiskopi wa Gikongoro,Abihayimana, uwaje ahagarariye Kominote ya Emmmanuel ku mugabane wa Afurika, uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco n’abafatanyabikorwa ba CECYDAR mu byiciro bitandukanye. Ikaba imaze gufasha abasaga ibihumbi bitanu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose