Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amateka y'ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga CJSM Butare

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2023, ishuri rya 'Centres des Jeunes Sourds Muets Butare' ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ryahimbaje Yubile y'imyaka 50. Ni ishuri ryashinzwe n'abafurere ba mutagatifu Gaburiyeli mu mwaka wa 1973, akaba ari ryo rya mbere mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari.

Amateka y'ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga CJSM Butare
Amateka y'ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga CJSM Butare

Agaruka ku mateka avunaguye y'iri shuri, Frere Chrisostome Rurangirwa, yavuze ko ishuri ryatangiranye abana 18 bavuye I Gatagara bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barimo abakobwa 3 n'abahungu 15. Nyuma y'iminsi mike ishuri ritangiye, ryaje kunguka abandi bana 20 bavuye mu mpande zose z'igihugu kuko nta rindi shuri ryari rihari rifasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Nk'uko Frere Chrisostome Rurangirwa yabivuze, Mu mwaka wa 1960 Padiri Yozefu Fraipont yatangiye kwita ku bantu bafite ubumuga bwingingo zumubiri ashinga ikigo I Gatagara muri Diyosezi ya Kabgayi. Abafite ingorane zo kugenda akabashakira inyunganira ngingo ndetse bagahabwa ninyigisho mu burezi busanzwe.

MU mwaka 1967 ni bwo bamuzaniye n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nabo arabakira abashyira hamwe nabo bandi atangira kubitaho uko ashoboye. Hashize igihe gito abona ko kwita kuri ibi byiciro byombi byabafite ubumuga butandukanye birimo ingorane atangira gushaka abamufasha muri ubwo butumwa. Yaje kumenya ko abafurere ba mutagatifu Gaburiyeli umwe mu miryango yatangijwe na mutagatifu Ludoviko Maire w'i Monfort bageze mu Rwanda mu 1965, icyo gihe bayoboraga ishuri ryitwaga college des humanitse Moderne de Nyanza na nubu ishuri rya saint Louis de Monfort riracyariho , yagiye kubareba abatekerereza ikibazo afite. Icyo gihe bamubwiye ko mu butumwa abafurere ba mutagatifu Gaburiyeli bakora harimo no kwita ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Abafurere bamuhuje na provincial wabafurere Gaburiyeli bo muri Canada muri province ya Champlaitt .

Mu kwezi kwa 07/1971 nibwo padiri Fraipont yagiye guhura na frere Provincial wabafurere ba mutagatifu Gaburiyeli wo muri province ya Champlait muri Canada bagirana namasezerano bemeranywa ko abafurere bagiye kwita kuri abo bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Umukuru wabafurere yahise agena umufurere wa mbere kwitegura kuzaza kuyobora iryo shuri ryabafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Padiri Fraipont nawe yohereje Umunyarwanda witwa Yohani Nyangezi muri Canada kwihugura kugira azafatanye na frere HERVE Trottier kwita kuri abo bana.

Frere Rurangirwa yakomeje avuga ko mu kwezi kwa 09/1972 aribwo Yohani Nyangezi na Frere Herve Trotier bagarutse I Gatagara mu Rwanda baje gutangira kwita ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Padiri Fraipont yari yarashatse aho abo bana bazajya bigira hatari I Gatagara, icyo gihe leta yu Rwanda yemeye kumutiza amazu yari I Kavumu ka Nyanza hafi yumuhanda wa Kaburimbo mu gihe cyimyaka 3. Batangiranye abana 18 barimo abahungu 15 nabakobwa 3 bavuye I Gatagara .

Tariki ya 05/07/1973 ubwo ubuyobozi bwari bumaze guhinduka mu Rwanda, babwiye abafurere ko ayo mazu bayakeneye ko bagomba kuyavamo bagashaka ahandi bakorera. Na none abafurere batangira gushakisha ahandi hantu bazajyana iryo shuri. Ku bwamahirwe bahuye nabapadiri babadominikani bari bamaze gutangiza kaminuza yu Rwanda bagiye gukomereza I Kigaki. Abapadiri b'abadominikani bemereye abafurere ba mutagatifu Gaburiyeli gushyira icyo gikorwa cy'ishuri mu mazu yabo yari I Ngoma mu karere ka Huye.

Abana 18 bavuye I Gataragara bimukiye I Ngoma muri Butare bakomeza kwiga no kwitabwaho haniyongeraho abana 20 bavuye hirya no hino. Bahise baba 38 batangiranye nishuri ryI Ngoma muri Butare ,ubu barahimbaza Yubile yimyaka 50 abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bigishwa kandi bakagaragaza ko bashoye. Abana bagiye batsinda neza bakomezaga mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza.

Kuva mu mwaka wa 2016 ku bufatanye bwakarere ka Huye na ministeri yuburezi mu ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga rya Butare bemerewe gutangiza icyiciro cyisumbuye cya secondaire leta ikaba yaratangiye kohereza abana badafite ubumuga bakaza kwigana nabafite ubumuga. Nibyo frere Rurangirwa yahereyeho avuga ko bashimira Imana ko abana badafite ubumuga basigaye bigana nabafite ubumuga. Iri shuri rimaze imyaka 50 ririmo abanyeshuri 402, muri bo 140 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ,108 biga mu kiciro cyamashuri abanza naho 32 bari muri secondaire. Abiga muri secondaire badafite ubumuga bagera kuri 262 ni mu gihe iri shuri rimaze kurangizamo abasaga 500. Ubu ishuri rifite icyiciro cyamashuri abanza, icyiciro rusange Troncomun ndetse n'icyiciro cyisumbuye mu ishami ry'imibare ikoranabunga nubukungu MCE (Mathematics Computer and Economics).

Abayoboye iri shuri kugeza ubu bagera kuri 11 barimo :

Frère Hervé Trottier 1973-1975, Frère Marcel Bergeron 1975-1985, Frère Leo-Paul Cossette 1985-1993

Frère Ambloise Thalamon 1993-1998, Frère Alexandre Rutsindintwarane 1998-2007,

Frère Eugene Ndahimana 2008-2009, Frère Jean Claude Munyaneza 2009-2012

Frère Alex Hitayezu 2012-2013, Frère Prudence Shirubute 2014-2019, Frère Jean Ntamagiro 2020-2022

Frère Jean Claude Munyaneza 2022-2023.

Ikigo cyigihugu gishinzwe uburezi REB kivuga ko bazakomeza gushyigikira iki kigo hamwe nibindi bigera kuri 6 biri mu Rwanda kugira ngo uburezi budaheza bukomeze kugerwaho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose