Bahisemo gutera imboga mu rwego rwo kunoza isuku banarwanya imirire mibi
Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 Kinyamateka yasuye ishuri ribanza rya Nyundo mu karere ka Ruhango mu kureba icyo umwaka wahariwe kwita ku isuku mu mashuri ubasigiye. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n'umuyobozi w'ishuri yagaragaje ko iri shuri ryahisemo gutera imbogo mu rwego rwo kunoza isuku no kurwanya imirire mibi.
Mutuyimana Collette, Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Nyundo mu karere ka Ruhango yagaragarije Kinyamateka ko kuva aho Abepiskopi batangiye insanganyamatsiko y'uyu mwaka, iri shuri ryafashe ingamba mu rwego rwo kuyishyira mu bikorwa.
Yagize ati "Tukimara kubona insanganyamatsiko "Umwana usukuye mu ishuri risukuye", twashyizeho komite ishinzwe isuku mu rwego rwo kuyishyira mu bikorwa."
Nk'uko akomeza abisobanura, mu mwihariko w'iri shuri, basanze isuku itagarukira mu gukubura gusa biyemeza gutera imboga.
Ati "Twasanze isuku itagarukira mu gukubura no gukoropa bidahagije tugira umuhigo w'uko buri shuri rigomba kugira umurima w'imboga imbere y'ishuri, abadafite ubutaka imbere y'ishuri ryabo bakajya kuwukora ahagenewe guhinga imboga ariko umurima ukitwa uw'ishuri runaka."
Umuyobozi wa Ep Nyundo akomeza avuga ko iyi gahunda yo gushyiraho akarima k'igikoni yatumye ikigo gisa neza.
Uretse gutera imboga muri Ep nyundo banashyizeho gahunda yo kogosha abana mu kigo bakazana umuntu wo kubogosha, uwo arangije agasubira mu ishuri agakomeza amasomo cyangwa indi mirimo. Hanashyizweho ibigega by'amazi hafi y'ubwiherero bifasha abana gukora isuku y'ubwiherero batagombye gutegereza ko bavana amazi kure.
Ibyo umuyobozi w'ishuri avuga bishimangirwa n'abana biga muri iri shuri aho bavuga ko isuku bayigize umuco kandi bikajyana n'ibikorwa bifatika bibafasha kubaho neza ku ishuri.
Ati "Twari dusanzwe dukora isuku mu mashuri twigiramo no ku myambaro yacu ariko noneho uyu mwaka twagize agashya kuko twakoze ubusitani bwa buri shuri, ubundi tukarushanwa kugira ubusitani busa neza."
Hirwa Shami Crispin wiga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza yabwiye Kinyamateka ko umwana usukuye mu ishuri risukuye byashyizwe mu bikorwa neza mu ishuri ryabo nk'uko yanabishyize mu nkuru ishushanyije yakoze ari na yo yajyanye mu marushanwa ku rwego rwa Paruwasi akaba yaregukanye n'umwanya wa mbere.
Yagize ati"Iyi nsanganyamatsiko yazanye impinduka nyinshi mu kigo cyacu, kuko abana twese tugira uruhare mu kwimakaza isuku kandi tukayitoza n'abo mu rugo. Mbere tutarashyira ubusitani imbere y'amashuri wasangaga ikigo kidasa neza ariko ubu tubona ari byiza kandi natwe twirinda kubwanduza kuko ari umutako w'ishuri ryacu.“
Yagize "Duhereye ku mwana ubwe twashyizeho uburyo bwo kumufasha kugira isuku dushyiraho uburyo bwo kumwogosha atigeze asiba ishuri kuko twashyizeho umuntu uza kubogoshera ku ishuri, nta mwana ujugunya imyanda mu murima w'imboga uri imbere y'ishuri, abana twabasabye kumesa imyenda y'ishuri nibura kabiri mu cyumweru kandi barabikora, buri wa kabiri tukaba tubaha ikiganiro kigaruka ku isuku.Tukaba tuzakomeza kubisigasira."
Ubudasa bujyanye n'isuku mu ishuri ribanza rya Nyundo bushimangirwa na Emile Ndolimana umwarimu muri iri shuri, avuga ko uyu mwaka ubasigiye byinshi bazakomeza gusigasira birimo imirima y'imboga yakozwe n'abana ubwabo kugira ngo barimbishe imbere y'umuryango w'ishuri.
Ishuri ribanza rya Nyundo ryashinzwe mu mwaka wa 1942 rikaba ryaragiye rivugururwa muri iyi myaka igera kuri 82 ishize, ni ishuri ryaragijwe mutagatifu Yohani Paul wa II rifite ibyumba by'amashuri 21 muri primaire n'ibyumba 6 by'amashuri y'inshuke n'abanyeshi 652, naho muri primaire bakaba ari 1244.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.