Bugesera: Abarerera mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda barashima umusanzu wazo mu kurwanya igwingira no gutoza abato imico myiza
Ababyeyi barerera mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs)zo mu mirenge ya Ngeruka na Kamabuye zifashwa na Caritas Rwanda muri gahunda ya ECD -Project ku nkunga ya Plan International Rwanda bavuga ko zifasha abana babo kujijuka bakiri bato, uburere bahakura bukabafasha gukurana umuco n’imigenzo myiza.
Ibi babitangarije Kinyamateka ku wa 24 Gicurasi 2023, mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe imbonezamikurire y’abana bato ku rwego rw’aka karere, ubera ku biro by’umurenge wa Ngeruka. Ni umuhango witabiriwe n’abatuye aka karere by’umwihariko mu mirenge ya Ngeruka na Kamabuye; umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Guverineri Emmanuel Gasana w’Intara y’Iburasirazuba, Padiri Oscar Kageruka Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa barimo abahagarariye Plan International Rwanda, na Gasore Serge Foundation.
Ukwitegetse Berancille, wo mu kagari ka Nyakayenzi, Umurenge wa Ngeruka avuga ko hari itandukaniro rinini hagati y’umwana wakuriye mu rugo mbonezamikurire n’undi utararunyuzemo; bikagarararira mu buryo bwo kwisanzura, kuganira no kubaha abantu. Yagize ati“Mu marerero bahigira gusabana n’abandi no gusangira, umwana agakura yisanzuye muri bagenzi be. Naho umwana utagiye mu irerero ntabwo aba azi gusabana n’abana benshi batari abo bava inda imwe.” Akavuga ko ingo mbonezamikurire zifasha abana gukura mu bwisanzure, mu busabane no kugaragaza amarangamutima.
Akomoza ku muco w’isuku abiga mu marerero bakurana, Berancille yagize ati “Umwana uri mu irerero aryama afite isuku, kuko aba yabonye akanya ko kubitozwa; umwana utagiye mu irerero ashobora no kumara icyumweru adakarabye.”Akavuga ko ibi byiza byiyongera kuri gahunda zigenerwa abana barererwa mu marerero zirimo kugaburirwa indyo yuzuye ibarinda kugwingira n’ibikinisho bifasha abana kugaragaza imbamutima, n’ubwisanzure.
Nsabimana Celestin avuga ko mu ngo mbonezamikurire abana bahungukira uburere mboneragihugu hakiri kare, abarimu bakabatoza udukino n’indirimbo zijyanye n’ibyiza by’igihugu, bikababera n’umwanya wo kumenya indangagaciro na kirazira bakiri bato. Nsabimabana yagize ati “ Mu marerero abana bariga cyane, iyo umwana atashye aza aririmba indirimbo bize zivuga indangagaciro na gahunda za Leta, bigatuma umwana akura azi aho igihugu kigeze.”Avuga ko hakigaragara ingo zifite ibikoresho bike by’imyidagaduro y’abana, agasaba Leta n’abafatanyabikorwa kubyongera, ndetse bakajya basura izi ngo mbonezamikurire kenshi kugira ngo abana bababone maze babafatireho urugero rwo gukura bafite inzozi zo kuzaba abantu bakomeye.
Uhagarariye Fondation Gasore Serge, igira uruhare runini mu gukurikirana ingo mbonezamikurire mu karere ka Bugesera yagaragaje ko ababyeyi bo muri aka karere bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kujyana abana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato; Atanga urugero rw’uko mu 2019 muri aka karere habarurwaga ingo mbonezamikurire 500 gusa, ubu zikaba zimaze kuba 1. 612 muri uyu mwaka wa 2023. Ibi kandi byagarutsweho na Madamu Yvette Imanishimwe Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wavuze ko muri aka karere habarurwa abana bato bagera ku 60.379 barererwa mu ngo mbonezamikurire ziri mu mirenge yose igize aka karere, ikaba ari gahunda ifasha ababyeyi na Leta kurwanya igwingira mu bana bato.
Padiri Oscar Kageruka, Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda yabwiye ababyeyi ko izi ngo ari andi mahirwe mu zirinda abana guhura n’ibibazo igihe batari kumwe nabo. Padiri Oscar yagize ati“ Kwita ku bana bidufasha kubagezaho ibyo ibanze bakenera kugira ngo balkure neza. Ingo mboneza mikurire ni n’igisubizo cyo kurinda abana ihohoterwa, akato, ihezwa n’ubundi bugizi bwa nabi umwana ashobora gukorerwa mu gihe atari kumwe n’ababyeyi.”Abakangurira kwita ku burere bw’abana kuko aribo mbaraga n’amizero y’ejo hazaza.
Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Emmanuel Gasana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Akarere ka Bugesera gahagaze neza muri gahunda yo kugeza hirya no hino ingo mbonezamikurire y’abana bato, avuga ko nyuma y’Akarere ka Kirehe, Bugesera nayo yasoje iki cyumweru ku buryo bushimishije.
Guverineri Emmanuel Gasana yavuze ko gahunda yo guteza imbere imbonezamikurire y’abana bato bahereye ku rwego rw’isibo aka karere n’abafatanyabikorwa bako bihaye ijyanye na gahunda igihugu kihaye yo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye kuko ariho ha mbere umwana avukira, agakurira bityo uburere ahaherewe bukamubera inkingi yubakiraho ejo hazaza. Avuga kandi ko mu ngo mbonezamikurire hatangirwa amasomo akangura ubwonko bw’umwana akiri muto, asaba ababyeyi, abarezi, inzego z’ibanze, abaturanyi, n’abafatanyabikorwa gukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo umwana wese ahabwe amahirwe yo kurerwa neza bimutegurira ejo hazaza heza.
Caritas Rwanda, binyuze mu mushinga wayo wa ECD Project uterwa inkunga na Plan International Rwanda ifasha ingo mbonezamikurire y’abana bato 20 zo mu karere ka Bugesera, ziri mu mirenge ya Ngeruka na Kamabuye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.