Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas Rwanda yahaye urubyiruko rw’ Iwawa ibikoresho bya Siporo

Binyuze muri Igire-Gimbuka, umushinga wa Caritas Rwanda ukorera muri Diyosezi ya Nyundo ukaba uterwa inkunga na USAID, urubyiruko rugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa rwahawe ibikoresho bya siporo.

Caritas Rwanda yahaye urubyiruko rw’ Iwawa ibikoresho bya Siporo
Caritas Rwanda yahaye urubyiruko rw’ Iwawa ibikoresho bya Siporo

Ibi byabaye ku wa 27 Kamena 2023, ubwo Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo ndetse akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, yasuraga urubyiruko rugororerwa mu kugo ngororamuco.

Ibikoresho byahawe uru rubyiruko birimo imyenda ya siporo, imipira y’amaguru n’imipira y’intoki.

Mu rwego rwo kuganura ibi bikoresho bahawe, uru rubyiruko rwakinnye umupira w’amaguru wahuje amakipe abiri agizwe n’abagororerwa muri iki kigo.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza mu butumwa yatanze, yashimiye Caritas Rwanda impano yageneye uru rubyiruko. Nka Perezida wa Caritas, Musenyeri Mwumvaneza yagize ati: “Mu byo dutekereza muri Caritas Rwanda, turabatekereza. Dutekereza ko hari abantu bari Iwawa, dukeneye kugira icyo tubafasha kugira ngo bahinduke bitware neza.”

Gutanga iyi mpano byahujwe kandi n’ubukangurambaga bugamije kurwanya icyorezo cya SIDA. Myr Mwumvaneza yakomeje akangurira uru rubyiruko kwirinda ikiyobyabwenge cy’ubusambanyi kuko ariyo ntandaro y’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA.

Ati: “Nkuko Caritas yaje kudushishikariza kwirinda SIDA, ubusambanyi nabwo ni ikiyobyabwenge cy’ubundi bwoko kuko nabwo butwangiririza ubuzima...Bitewe n'uko nta muntu ushobora gusubiza ubuzima inyuma, twirinde ubusambanyi nk’inkomoko y’ibanze y’icyorezo cya SIDA.”

Ati: “Uyu munsi icyo Caritas batekerejeho ni uguhinduka bijyana no kwirinda icyorezo cy’agakoko gatera SIDA. Murabizi ko iyo wafashe ibiyobyabwenge, kwifata biranga kuburyo bigusunikira kujya mu busambanyi ari naho haca agakoko gatera SIDA. Murasabwa rero guhinduka muhindutse, mukareka ibiyobyabwenge kugira ngo bibe inzira yo kwirinda SIDA.”

Dr. Jean Damascene Nshimiyimana, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa yashimiye Caritas ku mpano yageneye iki kigo ndetse nawe aboneraho gukangurira uru rubyiruko kwirinda Icyorezo cya SIDA.

Rukundo Eric, Umukozi wa Caritas Rwanda mu mushinga wayo witwa Igire-Gimbuka, yagaragaje ko Caritas yifuriza ibyiza uru rubyiruko.

Yagize ati: “Twifuza ko mwabaho mu buzima butarimo indwara zitandukanye, butarimo ibiyobyabwenge, butarimo ubusambanyi, butarimo ubutinganyi, mbese bukaba ubuzima koko Imana yakuremeye, Ikagufata ikaguha impano y’ubuzima.”

Yakomeje agira ati: “Uyu mwanya rero, ube umwanya kuri mwe wo kongera kuvuka bundi bushya, ukajya mu buzima bugirira akamaro abavandimwe, umuryango wawe ndetse na sosiyeti muri rusange.”

Uru rubyiruko rwasobanuriwe uburyo butandukanye SIDA yanduriramo ndetse bigishwa uburyo butandukanye bwo kwirinda iki cyorezo.

Myr Anaclet Mwumvaneza ashyikiriza urubyiruko ibikoresho bya siporo
Myr Anaclet Mwumvaneza ashyikiriza urubyiruko ibikoresho bya siporo
Kwakira ibi bikoresho byakurikiwe n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje urubyiruko rugororerwa muri iki kigo
Kwakira ibi bikoresho byakurikiwe n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje urubyiruko rugororerwa muri iki kigo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose