Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali iributsa ababyeyi ko kubyara abo bashoboye kurera birinda abana kujya mu buzererezi

Madamu Mushashi Josiane umukozi mu ishami rishinzwe abana muri Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali yabwiye ababyeyi bo mu murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ko ari ngombwa guteganya imbyaro umuntu afitiye ubushobozi kugira ngo nyuma yo kuvuka, abana batazabura ibyo ibanze mu muryango, bakajya kuba inzererezi.

Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali iributsa ababyeyi ko kubyara abo bashoboye kurera birinda abana kujya mu buzererezi
Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali iributsa ababyeyi ko kubyara abo bashoboye kurera birinda abana kujya mu buzererezi

Ibi yabigarutseho mu bukangurambaga bwa Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali, ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu ishinzwe igororamuco n’Akarere ka Nyarugenge; ubukangurambaga bwakorewe mu murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara ku wa kabiri tariki 13 Nzeri 2022, hagamijwe gushishikariza ababyeyi n’inzego z’ibanze kugira uruhare mu kurandura umuco w’uburerezi bw’abana no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Mu buhamya bwa IRADUKUNDA Issa, umwe mu bana bato wagiye mu buzererezi afite imyaka ibiri n’igice, akaba ku muhanda imyaka igera kuri ine avuga ko yahisemo kujya kuba muri ubwo buzima kubera ko mu rugo iwabo bari abakene, ari abana barindwi mu rugo, se na nyina nta kazi bafite ko gutunga umuryango mu mujyi wa Kigali; ahitamo kujya kwirwanaho akoresheje imvugo abana bo ku muhanda bita ngo ni “ugusyaga.”

Iradukunda Issa avuga ko kuba mama we yarakoraga akazi ko kudoda inkweto ku muhanda bitari bihagije kugira ngo abonere abana barindwi ibibatunga. Ikindi kandi ngo se ubabyara yabonye ubuzima bugoye ahitamo guta umuryango arigendera,abana basigara mu mibereho ibi na mama wabo. Akavuga ko ashimira ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwamukuye ku muhanda, bukamushakira umugira neza umurera mu muryango, uyu munsi akaba yaranatangiye ishuri, ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, akaba agira amanota meza.

Mu butumwa yagejeje ku babyeyi n’abandi bari bitabiriye inteko y’abaturage yakorewemo ubu bukangurambaga, Madamu Esperance Nshutiraguma Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yibukije ababyeyi ko kurera neza, guha abana ibikenewe mu buzima no kubahiriza uburenganzira bwabo ari inshingano za buri mubyeyi kuko umwana ajya kuvuka nta ruhare na ruto aba yarabigizemo.

Madamu Esperance yagize ati “Mu gitekerezo cyo kumusama, ntabwo umwana ahaguruka ngo avuge ngo ndumva nshaka ko munsama, nta we agisha inama; biva mu bwumvikane bw’umugabo n’umugore.”Avuga ko nyuma y’ubwo bwumvikane ababyeyi bombi bagomba gusigasira ubuzima bw’uwo mwana bakimutwite, amaze kuvuka, mu mikurire ye ndetse bakanakomeza kumufasha kuko nta mwana ukura imbere y’ababyeyi. Akavuga kandi ko akenshi abana bajya mu buzererezi ku mpamvu z’uko imibanire y’ababyeyi yabaye mibi, mu rugo hahora amakimbirane, bityo n’umukene bukayuririraho, abana bakahazaharira.

Madamu Mushashi Josiane, wari uhagarariye Caritas ya Kigali muri ubu bukangurambaga yibukije ababyeyi ko ari ngombwa gutekereza ku mibereho y’umwana mbere y’uko asamwa, ababyeyi bakamuteganyiriza uko azabaho, ibyo azakenera birimo ibyo kurya, imyambaro, amashuri, ubwishingizi n’ibindi mbere y’uko asamwa. Akavuga ko ibi bituma ababyeyi bashishoza bakarebera ku bushobozi bafite bityo bakabyara bake bashoboye kurera, bazabonera ibikenerwa mu buzima.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose