Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

CECYDAR yagaragaje ibikorwa yagezeho mu myaka 30 n’aho gahunda yo gushyira mu rwego rw’abahire Sipiriyani Rugamba igeze

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Ikigo Centre Cyprien &Daphrose Rugamba(CECYDAR) giherereye ku Kicukiro, abayobozi ba CECYDAR bagaragaje ibikorwa iki kigo cyagezeho mu myaka 30 n’aho gahunda yo gushyira mu rwego rw’abatagatifu Sipiriyani Rugamba n’abana babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igeze.

CECYDAR yagaragaje ibikorwa yagezeho mu myaka 30 n’aho gahunda yo gushyira mu rwego rw’abahire Sipiriyani Rugamba igeze
CECYDAR yagaragaje ibikorwa yagezeho mu myaka 30 n’aho gahunda yo gushyira mu rwego rw’abahire Sipiriyani Rugamba igeze

Albert Nimubona umuyobozi wa CECYDAR avuga ko igitekerezo cyo gushinga ikigo CECYDAR cyakomotse kuri Madamu Daphrose Mukansanga, umugore wa Sipiriyani Rugamba ahagana mu 1990 nyuma yo kunyura ku bana bo ku muhanda, akitegereza imibereho mibi bari barimo.Ageze mu rugo, yasangije umugabo we ibyo yabonye, amaze kubimutekerereza bombi bagirira impuhwe aba bana. Nk’umuryango w’abakristu, bamaze kwitegereza imibereho y’aba bana n’ubucakura bafite nibwo Rugamba yagize ati “Aba bana bitaweho, aho kuba abaterashozi bazavamo abaterashemo.” Yiyemeza kuba ku isonga mu kwita kuri aba bana abifatanyijemo n’umuryango wa Kominote ya Emmanuel yari amaze imyaka 2 gusa atangije mu Rwanda.

Albert avuga kuva icyo gihe ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda uyu muryango wabaye nk’umubyeyi w’abana benshi batagira kivurira, babaga barahisemo kwibera ku mihanda; nyuma yo kubasanga aho bari no kubiyegereza bakabereka impuhwe abenshi muri bo bongeye kugira amahirwe yo kubona ubuzima bwiza, uyu munsi iki kigo kikaba kimaze kugarura mu buzima busanzwe abana bakuwe ku mihanda bagera ku 5.215.

Uretse kwita kuri aba bana, iki kigo kandi cyatangije izindi gahunda zirimo iyo kwita ku bana bato bo mu miryago itabanye neza bigaragara ko bashobora kujya kuba ku mihanda bari hagati y’imyaka 3-6 muri gahunda ya ECD/Ibirezi abagera ku 147 bakaba bamaze gufashwa. Gahunda ya After School Program (ASP) aho abana bari hagati y’imyaka 7-18 bavuye ku shuri bitabwaho mu rwego rwo kubarinda kujya mu buzima bwo ku mihanda, bagahurizwa mu myidagaduro nk’indangamirwa. Na Gahunda yo gukurikirana no gutoza imiryango itabanye neza, ababyeyi bagatozwa kurera neza no kwimika umuco w’amahoro mu miryango yabo; ingo 870 zikaba zarafashijwe kuva mu buzima bubi.

Ngarambe Francois Xavier wabanye na Rugamba Sipiriyani na Rugamba Sipiriyan mu itangizwa ry’iki kigo, ndetse bakanabana mu itangizwa rya Kominote ya Emmanuel mu Rwanda avuga ko uyu umuryango wari ufite ingabire zidasanzwe Imana yawihereye, haba mu mibanire y’abawugize ndetse n’urukundo rurengera abababaye kandi rubanza Imana mbere ya byose. Akavuga ko akenshi Rugamba yitegerezaga ibibera ku isi maze akagira inama abo ari kumwe nabo agira ati “Turere abana, Tugishe inama, Tubiture Imana” umurage yasize ukaba ari icyitegererezo kuri benshi, abakuru n’abato.

Akomoza kui Dosiye ijyanye n’ishyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu ba Kiliziya rya Rugamba Sipiriyani, Daphoroza Mukansanga n’abana babo bicanwe nabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Ngarambe Francois Xavier avuga ko ibyo Kiliziya yo mu Rwanda yagombaga gukora yabisoje neza ikabyohereza i Roma, Uyu munsi hakaba haratangiye gusomwa ibikubiye mu nyandiko n’ubuhamya bw’ibyavuye mu Rwanda, hakaba hari icyizere cy’uko n’ibikurikiyeho bizagenda neza, babifashijwemo n’Imana kuko ariyo itora abatagatifu bayo.

Ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi ni kimwe mu bikorwa 4 CECYDAR yateganyije muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ishinzwe; kuva tariki 14-17 Nzeri hateganyijwe icyumweru cyahariwe Rugamba Sipiriyani na Daphrose Mukansanga kizarangwa no gusingiza Imana, inyigisho, ubuhamya n’igitambo cya Misa bizajya bikorerwa kuri Kominote ya Emmanuel buri munsi.

Hateganyijwe kandi inama ku rwego rw’igihugu izabera muri Hoteli Lemigo ku wa 27 Nzeri 2022 izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Umurango utekanye ishingiro ku kurandura ikibazocy’abana bo ku muhanda”, muri iyi nama hakazaba ari n’umwanya mwiza wo guhuza CECYDAR, abagenerwabikorwa bayo, inzegoza Leta n’abashakashatsi bo muri za kaminuza.

Izi gahunda zizasozwa tariki 30 Nzeri 2022 n’ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru bizakurikira igitambo cya Misa kizaturwa na Karidinali Antoni Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali ku cyicaro cy’uyu muryango ku Kicukiro hafi ya Kominoye ya Emmanuel.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose