College Sainte Marie Reine irishimira uko umwaka w'amashuri wagenze
Kuwa gatandatu tariki ya 01 Nyakanga College Sainte Marie Reine Kabgayi yizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi iri shuri ryisunze, inashimira Imana uko umwaka urimo kugana ku musozo wari waranahariwe kwita ku burere bw'abana mu mashuri wagenze.
Padiri Innocent MUVUNYI, umuyobozi wa College Sainte Marie Reine, yavuze ko nk'ishuri bishimira ko basoje umwaka neza. Bakaba barabashije kurenga inzitizi bagiye bahura nazo babikesha gushyira hamwe kw'inzego zinyuranye.
Ati "Turi kugana ku mpera z'umwaka kandi twishimiye uko uyu mwaka tuwurangije. Twahuye n'imbogamizi zijyanye n'izamuka ry'ibiciro ku isoko, ariko ubuzima ntabwo bwahagaze twakoze ibishoboka."
Mugabo Gilbert umuyobozi wakarere ka Muhanga wugirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage witabiriye ibi birori, yashimye uko iri shuri rikomeje kwitanga ritanga urugero rwiza rw'uburezi bwuzuye bukunze kuranga amashuri Gatolika.
Ati "Kugeza ubu nta raporo mbi y'imyitwaririe y'abana barererwa muri Marie Reine yari yagera ku Karere. Nkakarere turabizeza kuzakomeza gufatanya mu kurushako kubaka uburezi bufite ireme."
Ababyeyi barerera muri college Sainte Marie Reine bavuga ko ntako bisa kurerera mu ishuri nka Marie Reine. Bavuga ko ubufatanye ari ryo banga ikoresha mu kubaka uburezi buhamye.
Mbonigaba Jean D'Amour uhagarariye ababyeyi yagize ati "Ishyaka n'umuhate by'abayobozi n'abarezi bo muri Marie Reine turaribona kandi tuzakomeza gufatanya nabo kugira ngo abana bacu bazagire ejo hazaza heza."
Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko yishimangiye ubufatanye mu burezi nk'ibanga ry'umusaruro w'uburezi. Yagaye ababyeyi batererana Kiliziya bakumva ko ubwo umwana wabo yageze mu ishuri rya Kiliziya byose birangiye ababwira ko ishuri rinogereza ibyo umwana ahabwa n'ababyeyi.
Ishuri rya College Sainte Marie Reine ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Kabgayi. Imyaka 30 ni yo rimaze ritanga ubumenyi rusange mu kiciro rusange no mu mashami y'ubumenyi atandukanye. Ubu rikaba ryigamo abanyeshuri 988 abahungu n'abakobwa biga bacumbikiwe mu kigo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.