Diyosezi ya Kabgayi ikomeje kongera imbaraga mu kwita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona neza
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Ukuboza 2023, Diyosezi ya Kabgayi yahuguye abarimu 72 bita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona.
Aya mahugurwa yateguwe binyuze mu mushinga w'uburezi budaheza wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona neza muri Diyosezi ya Kabgayi.
Abahuguwe ni abarimu bo mu bigo biri mu mbago za Diyosezi ya Kabgayi mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Dusigasire ubuzima n'uburezi bw'umwana ufite ubumuga bwo kutabona neza', aya mahugurwa y'abarimu agamije kubashishikariza kwita ku burezi bw'abana bafite ubumuga bwo kutabona neza no gukora ubuvugizi kugira ngo aba bana bavurwe.
Padiri Germain Habimana ushinzwe uburezi muri Diyosezi ya Kabgayi akaba n'umuhuzabikorwa w'umushinga w'uburezi budaheza wo gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona neza mu mashuri (Lumière pour le monde), yasabye abarezi kuba abavugizi b'abana bafite ubumuga bwo kutabona neza.
Yagize ati"Nyuma yo kureba ingorane ziri mu burezi harimo n'ikibazo cy'abana bata ishuri kubera kutabona neza, Nyuma yo gutangiza igice cya mbere cy'umushinga cyakorewe mu bigo bya Kiliziya Gatolika muri zone ya Kabgayi, Kiliziya nk'umufatanyabikorwa ukomeye mu burezi, twasanze ko ikibazo gihari kandi gikomeye ugereranyije nkuko twabitekerezaga ari uburezi bwabana bafite ubumuga bwo kutabona neza."
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona uburemere bw'ikibazo, umushinga bawaguriye mu bigo bya Leta n'ibyigenga ari nayo mpamvu bahisemo guhugura abashinzwe abo bana bafite ubumuga bwo kutabona neza.
Yagize ati"Nyuma yo guhugura abayobozi b'amashuri twasanze bidahagije ari nayo mpamvu twabatumiye kugira ngo tubahe ubutumwa nk'abarezi bakurikirana imyigire y'abana, banakore ubuvugizi kugira ngo abana bose bafite ikibazo cyo kutabona neza bahabwe amahirwe yo kuvuzwa n'ubundi bufasha abarezi babigizemo uruhare."
Uyu mushinga w'uburezi budaheza wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona neza, Diyosezi ya Kabgayi ifatanya n'ibitaro by'ikitegererezo bivura amaso bya Kabgayi.
Muganga Jean De Dieu Karangwa ukorera mu bitaro bya Kabgayi yasobanuye byimbitse ibijyanye n'uburwayi /ubumuga bwo kutabona neza anatanga inama yo kugana ivuriro hakiri kare mu gihe umuntu abonye ko hari ikibangamiye ijisho rye byaritera kutabona neza.
Yagize ati"Ijisho ni urugingo rukomeye kandi ruhura n'uburwayi bushobora gukomera igihe utarivuje kare. Hari uburwayi butandukanye abantu bakunda kwirengagiza cyane cyane ku bana, nyamara iyo bavujwe hakiri kare burakira ntibagire ikindi kibazo. Hari n'ibikoresho duha abana biga kugira ngo babashe gusoma ariko ntibave mu ishuri kubera kutabona neza."
Mu buhamya bw'abarezi bitabiriye amahugurwa, bavuze ko kwigisha umwana ufite ubumuga bwo kutabona neza birimo imbogamizi nyinshi zinatuma umwana atsindwa kandi atari ubuswa.
Marie Louise Mujamariya, umurezi mu Ishuri ribanza rya Munini, riherereye mu karere ka Muhanga, yavuze ko kwigisha mu ishuri ririmo umwana utabona neza bitera imbogamizi nyinshi kuko usanga asigara inyuma mu kwandukura ibyo mwarimu yanditse ku kibaho ndetse bikanamugiraho ingaruka zo gutsindwa ibizamini.
Yakomeje avuga ko bishimiye kuba bahawe amahugurwa yo gufasha aba bana ndetse anashima uyu mushinga.
Yagize ati "Urugero, nko ku ishuri ryacu barahageze bahasanga umwana ufite uburwayi bwo kutabona neza, baramufasha aravuzwa ubu abasha kureba neza, nta kibazo kandi aranatsinda nta kibazo."
Mujawamariya ahuza na Sinkayo Safi wigisha kuri GS Nyarutovu wavuze ko uyu mushinga uziye igihe kuko kwigisha umwana utabona neza birimo imbogamizi nyinshi zitandukanye.
Sinkayo yagize Ati "Turashimira uyu mushinga kuko hari abahawe ibikoresho byo kwifashisha kandi turabona hari impinduka zigenda ziza. Nk'abarezi tugomba kumenya buri mwana n'ikibazo afite kugira ngo tubazamure bagendane n'abandi nk'uko babiduhuguriye."
Uyu mushinga w'uburezi budaheza watangiye muri 2017, mu gice cya mbere cy'igerageza hasuzumwe abana ibihumbi 9425. Muri aba bana, 324 basanganywe ibibazo byo kutabona neza boherezwa kwa muganga ku bitaro by'i Kabgayi.
Mu cyiciro cya kabiri cy'umushinga aho wari wagutse ukagera no mu bigo bitari ibya Kiliziya Gatolika, hakozwe isuzuma ku bigo 78 aho abana bagera ku bihumbi 9314 basumwe. Muri bo, abagera kuri 339 basanganywe uburwayi bwo kutabona neza.
Muri uyu mwaka wa 2023 hakozwe igikorwa cyo gusuzuma mu bigo 80, aho abana bagera 7183 basuzumwe, abagera kuri 1168 bakoherezwa kwa muganga ku bitaro kugira ngo bavurwe .
Bimwe mu byo bahabwa harimo ubuvuzi no guhabwa ibikoresho bibafasha nk'amalunette , loupe n'ibindi byatuma bakomeza amasomo.
Kubera uyu mushinga, hari abana batandukanye bagarutse mu ishuri nyuma yo kuba bari bararivuyemo kubera ikibazo cyo kutabona neza.
Umusaruro umushinga umaze kugeraho ni umubare w'abana bari baravuye mu ishuri ariko bakaba bararisubiyemo nyuma yo kuvuzwa.
Biteganyijwe ko mu gice cya gatatu cy'umushinga hazasuzumwa abana bagera kuri 466060 bo mu turere twa Muhanga, Ruhango, Kamonyi na Nyanza.
Kugeza ubu habarurwa ibigo 434 [ibya Leta, Kiliziya, ibyigenga, ndetse nibyo Kiliziya ifatanya na Leta kubw'amasezerano] biri mu mbibi za Diyosezi ya Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.