Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Kabgayi yafunguye ishuri ryari rimaze imyaka 5 ridakora.

Diyosezi ya Kabgayi ku bufatanye n’akarere ka Ruhango yafunguye ishuri ryahoze ryitwa ADENTO (Associations Des Parents de Ntongwe) muri Paruwasi ya Kinazi, umurenge wa Kinazi mu karerer ka Ruhango ryari rimaze igihe ryarahagaze. Kuri ubu ishuri ryitwa Groupe Scholaire du Bon Pasteur ryahawe Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo ikomeze gushyira mu bikorwa ikifuzo cy’ababyeyi bashinze iri shuri bagamije gufasha abana bavuka muri aka gace kubona aho bigira hafi yabo batavunitse bakora urugendo rurerure.

Diyosezi ya Kabgayi yafunguye ishuri ryari rimaze imyaka 5 ridakora.
Diyosezi ya Kabgayi yafunguye ishuri ryari rimaze imyaka 5 ridakora.

Nyuma y’uko Association y’ababyeyi isabye ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi gufata iri shuri kugira ngo bakomeze gahunda y’uburezi, nibwo ryahawe izina College du Bon Pasteur , ryatangiye ari ishuri ryigenga ,riza kuba ishuri ry’imyuga nyuma y’igihe rirahagarara kubera ibibazo by’imicungire, kuri ubu ryongeye gufungura imiryango nk’ishuri itanga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.

Mu gikorwa cyo gufungura ishuri ryaragijwe umushumba mwiza(G.S Le Bon Pasteur) cyabaye ku wa 4 Gashyantare 2026 ku kicaro cy’ishuri. Padiri Innocent Muvunyi umuyobozi wa Seminari nto ya Kabgayi wari intumwa y’umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ,yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba iri shuri ryongeye gufungura Imiryango. Agira ati”Kiliziya Gatolika ibereyeho kurerera Imana , ni ubutumwa bw’ibanze bwo kogeza inkuru nziza kugira ngo umuntu akure neza, atere imbere. Mbere na mbere twashingira ku kuba twarahisemo umuyobozi w’ishuri tubona ko afite ubunararibonye n’ubumenyi bwo kuzarera aba bana uko Kiliziya ibishaka kandi ibyifuza ariko dufatanyije n’izindi nzego za leta. Kiliziya kandi izakomeza guherekeza umunsi k’umunsi iri shuri , ifatanyije n’urwego rwa Leta kugira ngo igikorwa cyatangiye ntikizasubire inyuma. Turifuza ko iri shuri ryaba ikitegererezo kandi birashoboka kuko rivutse mu gihe kiza cy’ubufatanye bukomeye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango MBABAZI Muhoza Louis asobanura impamvu zituma ishuri ryashinzwe n’ababyeyi rishobora guhagarara rikegurirwa leta n’abandi bafatanyabikorwa . Agira ati” Ababyeyi bari bagize Association, bazamuye iri shuri bararyubaka, bararicunga mu buryo bwabo ariko igihe kiza kugera imikorere n’imikoranire yabo ntiyahura birabananira. Batangiye kugira intege nke ishuri ntiryakomeza kubaho mu bushobozi bwaryo. Iyo ishuri riyoborwa na Association, akenshi riba rikoresha amafranga ababyeyi batanze cyangwa umusanzu w’abanyeshuri. Iyo habayeho impamvu ituma amafranga abanyeshuri batanze cg umusanzu w’ababyeyi batanga atakibasha guhaza ibikorwa by’ishuri, akenshi association yisanga mu bibazo by’urusobe ikaba yanagorwa no kubivamo. Itegeko riteganya ko imiryango itari iya Leta iyo igize ikibazo gituma itakibasha gukora ubutumwa bwayo, ibikorwa byawo ibyegurira undi muryango ufite ubutumwa bwenda gusa n’ubwayo. Ntabwo byemewe y’uko Association igurisha, ifata umutungo wayo ikawegurira indi Association cg urundi rwego rutari urwa Leta cyangwa se u Rwa leta bihujeubutumwa, rukaba ari rwo rukomeza gucunga uwo mutungo rusange. Ni nako hano kuri ADENTO byagenze, ni ikibazo cy’imicungire cyatumye ishuri rihagarara , kuri ubu rikaba ryeguriwe Diyosezi ya Kabgayi.”

Mbabazi Louis yavuze ko abanyeshuri bagomba guhabwa uburezi bwiza, bakiga neza kandi bagahabwa uburezi bufite ireme. Ati”Ubuyobozi rusange bw’ishuri bugomba gukora inshingano zabo ari zo guha abana uburezi bufite ireme ni yo nshingano ya mbere ikaba n’icyerekezo cy’ishuri.”

Akarere ka Ruhango kagiye gufatanya na Diyosezi ya Kabgayi gucunga iri shuri ku bw’amasezerano gafashe muri bimwe bishoboka kugira ngo abanyeshuri bige neza, harimo kwita ku nyubako no kuzivugururandetse, guhemba abarimu n’ibindi by’ibanze bifasha abanyeshuri kwiga neza . Kiliziya Gatolika ikaba umufatanyabikorwa, uzanakurikirana indangagaciro kuko umuyobozi w’ishuri ashyirwaho ku bw’umvikane bw’akarere na Diyosezi. Ntabwo akarere konyine ariko gashyiraho umuyobozi, Diyosezi ya Kabgayi kuko ishaka gukomeza gusigasira indangagaciro z’uburezi, igira uruhare mu gushyiraho abayobozi kugira ngo bakomeze kuyibungabungira za ndangagaciro kuko iba ishaka uburezi bushingiye ku ndangagaciro za Kiliziya Gatolika. Iyi ni ingingo y’ingenzi nyamukuru Diyosezi ya Kabgayi ikomeza gukurikirana mu ishyirwaho ry’abayobozi kugira ngo ikigo gikomeze kuyoborwa mu buryo bwubahiriza indangagaciro za Kiliziya Gatolika.

Akarere ka Ruhango kasinyanye amasezerano na Diyosezi ya Kabgayi asobanura imikorere n’imikoranire mu bikorwa by’uburezi harimo n’imicungire y’ibigo by’amashuri. Harimo ko akarere kagomba gusana inyubako z’ishuri ryangiritse, kumenya abarimo n’ibyo umunyeshuri akenera kugira ngo yige neza .

Nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Mbabazi Louis avuga ko itegeko riteganya ko umuryango runaka iyo unaniwe gucunga igikorwa cyawo, ucyegurira ku bushake kandi burundu hatarimo amananiza undi muryango ukora ibikorwa bisa nk’ibyo. Bishatse kuvuga ko ababyeyi beguriye Diyosezi ya Kabgayi iri shuri, bityo hakaba nta rubanza ababyeyi bafitanye na Diyosezi ya Kabgayi kandi nta n’urubanza bafitanye n’akarere ka Ruhango. Agira ati” muri make, ababyeyi bareguye, bavuyemo nta rundi ruhare bafitemo hano.”

Umuyobozi w’ishuri w’agateganyo Soeur Marie Domithile Tuyisenge yavuze ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo abana bahabwe uburere n’uburezi bukwiye kandi bazabe ishuri ry’ikitegererezo muri aka gace k’amayaga no mu karere ka Ruhango. Yagize ati “ Zimwe mu ngamba dutangiranye ni ukubahiriza igihe, isuku nubumenyi . Bizadufasha kugera ku ntego yo gufasha aaba bana kubaha uburere n’uburezi bukwiye kandi bufite ireme.” Yavuze ko biteguye no guhita batangira kwitegura icyumweru cy’uburezi Gatolika nyuma yo kugezwaho insanganyamatsiko y’iki cyumweru. Agira ati” Biradushimishije kuko iri shuri twar turitegereje.Twiteguye gufatanya n’abana gutegura icyumweru cy’uburezi Gatolika.” Yizeje ababyeyi ko ikizere babagiriye babaha abana ngo baze kwiga aha ngaha kitazaraza amasinde

Soeur Domitile umuyobozi w’ishuri w’agateganyo yagarutse ku bibazo bibangamiye iri shuri , harimo kutagira Mudasobwa, na Murandasi ku barezi n’abarerwa, gusana ibyumba by’amashuri, ubwiherero na Bloc y’ubuyobozi bw’ishuri yangiritse, ibibuga n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu myidagaduro. Akarere ka Ruhango kavuga ko bagiye kureba ibyihutirwa bakabikemura kugira ngo ishuri rikomeze gukora neza.

Bamwe mu baturage batuye hafi y’iri shuri babwiye Kinyamateka ko bishimiye ko iri shuri rigarutse nyuma y’imyaka igera kuri itanu baturanye n’ibikorwaremezo bidakora. Sekamana Theoneste ni umuturage wo mu kagali ka Burima, umudugudu wa Nyarugenge fahi y’iri shuri rya G.s du Bon Pasteur. Agira ati” Turanezerewe kuko ishuri ryongeye kugaruka hano iwacu, abana bacu bajyaga kwiga kure bakoze urugendo, ugasanga ni benshi mu ishuri kuko nta handi hatwegereye twabohereza. Twishimiye ko intego ababyeyi bari bafite bashinga iri shuri yongeye kugerwaho. Twari dufite ikibazo cy’uko hagendaga hahinduka ishyamba, inyubako zipfa ubusa, ubusitani bwararaye, ubu rero kuba iri shuri ryongeye gukora biratunejeje.”

Umuhoza Henriette na Itangishaka Frank babwiye Kinyamateka ko aho bigaga kuri Groupe Scholaire Nyarugenge hari kure ugereranyije n’aho bari batuye , hakiyongeraho ikibazo cy’ubucucike mu ishuri kuko abana bahuriraga ku kigo ari benshi, ishuri rimwe hakigamo abana bagera kuri 70. Kuri ubu ngo iri shuri ryaragijwe umushumba mwiza rije kubafasha gukemura ibi bibazo byose bityo bazige neza kandi batsinde neza nk’uko babyifuza.

Iri shuri ryatangiranye n’abana bo mu myaka 1,2,3,4, no mu wa 5 w’amashuri abanza. Hiyongereyeho abana bo mu mwaka wa 1 n’uwa 2 w’amashuri yisumbuye bavuyre ku bigo bibiri bari basanzwe bigaho ari byo G.s Nyarugenge n’ishuri ribanza rya Kinazi. Bose hamwe bagera kuri 320, umuyobozi w’ishuri avuga ko bafite ingamba zo kongera uyu mubare bakaba bafite ikizere cy’uko umwaka utaha baziyongera. Hakabaho na gahunda y’amashuri y’inshuke. Ishuri ryaragijwe umushumba mwiza rifite intego igira iti ubumenyi, umutimanama no gutsinda,( Science , Conscience and Success)

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose