Diyosezi ya Nyundo yatangije umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu mashuri
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Ugushyingo 2022, yatangije ku mugaragaro umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu mashuri.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya Missa cyaturiwe muri Katedarali ya Nyundo gihuza ababyeyi, abarezi ndetse n’abanyeshuri bo muri Diyosezi ya Nyundo Akarere k'ubutumwa ka Gisenyi.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yibukije abana ko ishingiro rya byose ari ukubaha ababyeyi babo kuko ari abantu bakomeye mu buzima bwabo.
Yagize ati: “Umunyarwanda yabivuze neza ngo akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”. Yibukije Kandi ababyeyi n’abarezi ko uburere nta handi umwana azabukura ko ari bo bagomba kubumuha.
Musenyeri Anaclet Yasabye ababyeyi gutoza abana gusenga kuko bigira uruhare mu burere bw’abana bagakurana imigenzo myiza nyobokamana.
Yagize ati: “Umwana iyo arezwe neza agahabwa icyerekezo kizima, akuza impano zimurimo, agakuza icyerekezo cy’ubuzima bwe nka Yezu urugero rw’umwana warezwe neza ndetse n’umurezi mwiza.”
Yasabye abana kujya bibuka gufasha ababyeyi babo, bakirinda kubatera umugongo kuko ikuzo ry’umuntu rikomoka ku cyubahiro cy’ababyeyi be.
Yongeyeho ko ababyeyi bakwiriye kujya bafasha abana babo kwirinda intonganya, bakarerera abana mu muryango utekanye birinda guhutaza abana kuko uburere bwiza ari ryo shingiro rya Muntu.
Umwana uhagarariye abanda yavuze ko bashimira Kiliziya kuba yarahisemo ko uyu mwaka uba uwo kwita ku burezi cyane cyane bagahera mu bato kuko igiti kigororwa kikiri gito. Yagize ati: “Turashimira abarezi baduha uburere bukwiye kuko bidutegurira kuzaba abana b’ejo hazaza bashoboye kandi bashobotse. Ibyo kugira ngo tubigereho bizadusaba kwita ku masomo duhabwa ndetse no kwerera abanda imbuto nziza nk’umusaruro w’uburere bwiza tuba twarahawe.”
Umuyobozi w’ibiro by’Abepiskopi bishinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, padri Lambert yashimiye Musenyeri kubw’gikorwa cyo gutangiza uyu mwaka muri Diyosezi ayoboye, asaba abana kuba abana bashoboye kandi bashobotse binyuze mu kwiga neza no gufatanya muri byose.
Yakomeje asaba kandi abarezi gukomeza kugaragaza uruhare rukomeye basanzwe bagira mu burere bw’abana binyuze mu kubigisha neza ndetse no kubaha ubundi burere bukwiye kuko aribo bamarana n’abana igihe kinini. Anasaba abana kwirinda kuba ba tereriyo ndetse no kwirinda ingeso mbi.
Mu butumwa busoza ibi birori, Musenyeri Anaclet yagarutse ku bikorwa bizibandwaho uyu mwaka harimo: gutegura amarushanwa ashingiye kuri iyi nsanganyamatsiko, kwibutsa ko muri buri shuri bizihiza umunsi mukuru iryo shuri ryaragijwe, kuganira uburyo bwo kunoza isuku, kuganira ku isomo ry’iyobokamana kugira ngo ryigishwa neza kandi rigahabwa amasaha akwiye.
Mupenzi Pacific, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rubavu waje ahagarariye Umuyobozi w’aka karere, yashimiye byimazeyo uruhare Kiliziya idahwema kugaragaza mu burere bw’abana b’u Rwanda binyuze cyane cyane mu mashuri yayo ndetse n’ayo ifatanya na Leta.
Abuga ko Kiliziya ifasha abana gukuza indangagaciro zituma baba abantu bashoboye kandi bashobotse. Yasabye kandi abana kwirinda imwe mu mico itari myiza nk’ubujura, amacakubiri ndetse n’indi ishobora gutuma baba abana bashoboye ariko badashobotse.
Kuri ubu diyosezi ya Nyundo ifite amashuri 283. 135 muri yo aherereye muri zone ya Gisenyi mu gihe andi 148 aherereye muri zone ya Kibuye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.