Dutemberane St Filippo-Nyamirambo, Ikigo gitanga uburezi budaheza
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 11 Mutaramba 2024, Kinyamateka yagiriye uruzinduko mu rwuge rw’amashuri y’ishuri ryaragijwe Mutagatifu Filippo Smaldone i Nyamirambo.
Iri shuri rifite mu nshingano kwita ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ricungwa n’Umuryango w’Ababikira b’Imitima mitagatifu ya Yezu na Bikira Mariya bakunze kwitwa Abasmaldone.
Ukigera muri iki kigo wakirwa n’isuku igaragara hose ndetse n’ubusitani bwuzuyemo ibiti by’indabo bitandukanye.
Icyatangiye ari ikigo cyita ku bana bake batumva ntibanavuge muri 1992, cyagiye gitera imbere ari nako ibyiciro by’abakirererwamo bigenda byiyongera hahewerewe ku mashuri y’inshuke, amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse kuri ubu bakaba banafite icyiciro cy’ishuri ry’imyuga (TVET) ahigwa kudoda.
Abanyeshuri muri iki kigo kuva mu mashuri y’inshuke kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza biga batandukanyijwe aho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagira ishuri ryabo ndetse n’abadafite ubumuga bakagira ishuri ryabo kugira ngo batozwe ururimi rw’amarenga.
Iyo abanyeshuri bageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, abana bafite ubumuga n’abadafite ubumuga bashyirwa mu ishuri rimwe kugira ngo bakomezanye amasomo. Uku kwiga bavanze birakomeza bikagera no mu mashuri yisumbuye.
Sr. Marie Jeanne Uwayisaba, Umuyobozi Urwuge rw’amashuri y’ishuri ryaragijwe Mutagatifu Filippo Smaldone i Nyamirambo yabwiye Kinyamateka ko impamvu mu byiciro byo hejuru bigira mu ishuri rimwe ari uko kuva mu mwaka wa kane abana bose baba bari ku rwego rumwe rwo kuba bavuga ndetse bakumva ururimi rw’amarenga.
Sr. Uwayisaba yavuze ko abana bakirwa muri iki kigo ari ibyiciro byose ariko ko ku mwana utumva ntavuge baba bifuza ko bakira umwana nibura ufite imyaka itatu kugira ngo akure azi ururimi rw’amarenga neza.
Ati “Ubundi twakira umwana ufite imyaka itatu nibwo tubasha kumuha inyuguti akazakira neza. Aba biba binashoboka ko umuntu abigisha gukoresha umunwa. Hari ukuntu umwana utumva utavuga akureba ku munwa akaba ashobora kumenya ibyo uri kuvuga.”
Yakomeje avuga ko abana bakirwa muri iki kigo ari abaturutse mu mpande zose z’igihugu uretse abana badafite ubumuga kuko bo hakirwa abatuye muri Kigali gusa.
Abajijwe impamvu bakira abana badafite ubumuga, Sr Uwayisaba yavuze ko ari ukugira ngo abana bafite ubumuga bajye bashobora kwisanga muri sosiyeti mu gihe bari hanze y’ikigo.
Ati “Twahisemo kwakira n’abadafite ubumuga kuko abafite ubumuga basohokaga muri iri shuri, bagera muri sosiyeti bakarushaho kwigunga ku buryo wasangaga ibyo wamwigishije ntacyo byamufashije. Niyo mpamvu twatekereje ko kubana hano ku ishuri n’abadafite ubumuga byazabafasha kwisanga muri sosiyeti neza kandi umusaruro uragaragara.”
Ku musaruro wo kwita ku byiciro byombi yagize ati “Mbere, umubyeyi yashoboraga kuza gutwara umwana we, hanyuma umwana akamwanga kuko yatekerezaga ko aho agiye ntacyo bari bumuvugishe. Ariko tumaze kubavanga bakumva ko abumva bashobora kumva urwo rurimi rwabo, bahita bafata imiryango yabo nk’aba bana bigamo hano bikaba ari ibintu bisanzwe. Ntabwo tukigira abana banga ababyeyi, banga imiryango.”
Kuba umwana umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ageze ku rugero rwo kumva yakwinjira muri sosiyete agakora kimwe n’abandi, kuba ari ku ku rwego rwo kwigisha bagenzi be kandi bakabimenya, kuba abatumva ntibanavuge basigaye bumva ko kwiga bibafitiye akamaro kuko hari benshi bari hanze ku isoko ry’umurimo ni bimwe mubyo uyu muryango w’ababikira wishimira wagezeho mu gihe cy’imyaka irenga 30 iri shuri rimaze.
N’ubwo bigaragara ko kwita kuri aba bana bisaba ubushobozi bwinshi, ababyeyi bareramo bishyura amafranga angana n’ayabiga mu bindi bigo bisanzwe hanyuma ibindi bigatangwa n’umuryango w’Abasmaldone.
Abarimu bigisha aba banyeshuri nabo bavuga ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi ndetse afite ubushobozi bwo kwiga nk’uko abandi biga yemwe akaba yanabarusha.
Sr. Aurelie Nshimiyimana, Umubikira mu basalesiani wigisha aba bana, yavuze ko n’ubwo kubigisha bisaba imbaraga nyinshi, “Abana batumva ntibavuge iyo nta kindi kibazo cyihariye afite arakurikira kandi agatsinda, kuko hari abigana n’abandi ugasanga abaye uwa mbere cyangwa akaza muri batanu ba mbere.”
Ibi byanashimangiwe na Odeta Nyirabavakure umaze imyaka 18 yigisha muri iki kigo, aho yavuze ko yishimira kubona abana bamunyuze mu biganza bameze neza mu mirimo itandukanye bakora.
Umwari Teta Gloria wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yishimira ko yamenye kuganira na bagenzi be akoresheje ururimi rw’amarenga.
Mu nteruro ngo “Nkunda kwiga” yagaragaje ko yamaze kumenya amarenga ndetse ko ashoboye kuganira n’abo bana.
Intego y’iri shuri ni ni “Uburezi, uburere n’iyobokamana” aribyo bihuzwa mu gutuma umwana uhavuye aba ingirakamaro ndetse akanagirira igihugu akamaro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.