Ecole Sainte Bernadette Kamonyi irishimira inyubako nshya yuzuye itwaye miliyoni 220
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Kamena 2024, ishuri ryaragijwe mutagatifu Berenadeta ku Kamonyi ryizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu ryaragijwe, bishimira umushinga w'inyubako nshya y'ishuri yubatswe ku bufatanyi n'ababyeyi.
Ibirori byabimburiwe n'igitambo cya misa cyatuwe na Myr Smaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru ari kumwe n'abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwase ya Kamonyi n'abandi baje kwifatanya n'ishuri mu munsi mukuru.
Abashyitsi baje mu birori by'ishuri rya ESB Kamonyi harimo umuyobozi w'akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère n'abandi bayobozi mu nzego za Leta. Hari kandi ababyeyi barerera muri iri shuri hamwe n'abaje guhesha abana amasakaramentu n'inshuti z'ishuri rya Ecole Sainte Bernadette Kamonyi.
Myr Smaragde Mbonyintege, yasabye abarezi n'ababyeyi gushyira umutima ku byo bakora. Asaba abanyeshuri kugira umutima mwiza, wumva kandi wuje ubwenge n'ubuhanga kugira ngo bazavemo abantu b'ingirakamaro.
Muri ibi birori abana bagera kuri 61 babyiteguye bahawe amasakaramentu ya batisiumu, ukaristiya n'ugukomezwa.
Myr Smaragde yashimiye ESB Kamonyi imishinga y'iterambere bafite, abifuriza gukomeza gutera imbere bijyanye n'aho iterambere rigeze.
Umuyobozi wakarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère wifatanyije n'ishuri rya ESB Kamonyi mu birori by'umunsi mukuru w'ishuri yavuze ko iri shuri rihesha ishema akarere ka Kamonyi mu mitsindire no mu marushanwa atandukanye bityo nk'akarere bakaba bazakomeza gukora ibishoboka kugira ngo iri shuri rihore ku isonga muri byose.
Mayor wa Kamonyi yizeje ishuri rya ESB Kamonyi ko Akarere kiteguye kubafasha murwego rwo kwagura ikigo nkuko ababyeyi babyifuza.
Kayigirwa Viateur umubyeyi uhagarariye abandi yavuze ko bishimiye ko imihigo ishuri bareramo ryihaye rikomeje kuyesa. Avuga ko ababyeyi biyemeje gukomeza gufatanya n'ishuri kugira ngo rikomeze gutera imbere.
ESB Kamonyi kuri ubu, ifite abana basaga 1400 bifuza ko hakwiyongeraho abandi bagera kuri 300 bakaba 1700 kuko kugeza ubu ishuri rifite ubushobozi bwo kubakira.
Padiri Majyambere Jean dAmour umuyobozi w'ishuri rya Sainte Bernadette Kamonyi yavuze ko bishimiye kwesa umuhigo wo kubaka inyubako yishuri yuzuye itwaye miliyoni 220. Ababyeyi bakaba baragize uruhare runini kuko batanze imisanzu ingana na miliyoni 170. Padiri yavuze ko umwenda wa Bank bagujije ungana na miliyoni 50 na wo wamaze kwishyurwa wose .
Ni igikorwa bacyesha ubufatanye no gushyira hamwe kugira ngo ishuri rikomeze ritere imbere. Padiri yavuze ko bifuza gushyiraho section ya science bakaba bakomeje gutegura inyigo yahazubakwa laboratoire n'ibindi byumba by'amashuri kugira ngo mu myaka igiye kuza abarangije tronc commun bajye babona aho bakomereza amasomo ya science, harimo Chimie na Biologie na Physique.
Yagize ati "Mbere na mbere twishimiye ko inyubako twari twiyemeje yuzuye ubu abana bakaba babona aho bigira bisanzuye. Tuzakomeza gufatanya n'ishuri ku buryo bwose kugira ngo na section ya science bifuza kuzana hano ntizatinde kuko twifuza ko abana barangiza mu mwaka wa gatatu bajya bakomeza muri science ku babishaka nta nkomyi."
Kuri uyu munsi mukuru ishuri rya ESB ryatanze ibihembo ku bana batsinze neza amasomo mu bihembwe bibiri bishize, abana bujuje mu bizamini bya Leta barangije mu mwaka wa gatandatu, abarimu batsindishije neza amasomo bigisha n'abakozi bamaze imyaka 25 bakora muri ESB mu mirimo yo mu gikoni n'isuku.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.