Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Furere Aloys NDIMUKIHE wo mu muryango w’Abafureri bita ku Mashuri ya Gikristu yitabye Imana

Furere Aloys NDIMUKIHE wo mu muryango w’Abafureri bita ku Mashuri ya Gikristu (Freres des Ecoles Chretiennes) yitabye Imana, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2022 azize indwara.

Furere Aloys NDIMUKIHE  wo mu muryango w’Abafureri bita ku Mashuri ya Gikristu yitabye Imana
Furere Aloys NDIMUKIHE wo mu muryango w’Abafureri bita ku Mashuri ya Gikristu yitabye Imana

Inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Furere Aloys NDIMUKIHE wo mu muryango w’abafureri bita ku mashuri ya gikristu (Freres des Ecoles Chretiennes) yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, mu masaha y’igitondo (9h40). Furere Aloys yitabye Imana nyuma y'igihe kirekire arwaye nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'umuryango.

Furere Aloys NDIMUKIHE yavutse tariki 28 Kamena 1942, yakoze amasezerano ya mbere muri uyu muryango tariki 8 Nzeri 1967, akora amasezerano ya burundu tariki 30 Ukwakira 1974.Yakoreye ubutumwa mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Burkina Fasso no mu Rwanda.

Furere Aloys NDIMUKIHE abamuzi bamufata nk’icyitegererezo mu mibanire myiza na bagenzi be, mu kurera, no mu kuyobora neza. Yabaye umuyobozi w’ibigo by’amashuri byashinzwe n’uyu muryango biri hirya no hino mu gihugu. Mu bihe bitanduka, yahawe inshingano zinyuranye muri uyu muryango zirimo no kuwubera umuyobozi mukuru mu Rwanda, umukuru w’ingo z’abafureri b’uyu muryango mu madiyosezi atandukanye; n’umwarimu mu bihe bitandukanye.

Imihango yo kumuherekeza iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022,i Byumba.

Imana imwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose